INGORORANO Y’UBWISHONGOZI Season01 Episode 05
Duheruka Arsene akiri kutubwira uburyo ANDREW yakomeje ababwira inkuru ye na KAMIKAZI, yari ageze aho yari yicaye muri réfe ategereje KAMIKAZI wari wagiye koza amasahane ngo aze barebe filme, bikarangira JESSICA ari we uje mbere ya KAMIKAZI… nyuma KAMIKAZI araza ngo barebe filme gusa asanga ANDREW arikumwe na JESSICA asohoka ababaye cyane…
Si ibyo gusa kuko ubwo KAMIKAZI yari akimara kwisohokera, JOJO na we yahise aza ANDREW bamwicaza mo hagati batangira kureba filme, haciyeho akanya VICTOR umukunzi wa JESSICA ahita aza afite umujinya ahagurutsa ANDREW!….
ARSENE arakomeza ati:”nkurikije ukuntu nari numvise uyu VICTOR ari umugome kandi yaraye ahondaguye ANDREW byatumye numva uko byagenda kose ibyakurikiyeho aho muri Réfectoir akimusangana na JESSICA biteye ubwoba, kugeza ubwo nahise numva yaba ahagaritse kutubwira iyo nkuru, cyangwa akayisimbutsa kugira ngo atubwire uko yaje gukundana na KAMIKAZI nubundi yari na yo nkuru dushaka kumva. Gusa ariko kandi, bitewe n’ukuntu iyo nkuru yari iteye amatsiko ntabwo twagombaga gutuma asimbuka n’igika na kimwe, njye na mukecuru twarakomeje tumutega amatwi n’ubwo rwose wabonaga inkuru igeze ahameze nka za filme z’ibyikango utareba urwaye umutima.
ANDREW yarakomeje aratubwira ati:” Nkimara kubona VICTOR ampagurukije, nahise numva uko byagenda kose ngiye gukubitika, nahise mpaguruka mfite ubwoba bwinshi, ntangira gutera akaguru ngo nsohoke mu ntebe, ntaragatera JESSICA ahita amfata atangira kumbuza kugenda, ubwo kandi uko yari amfashe ni nako VICTOR wabonaga umujinya urushaho kumwica, gusa wabonaga ari gutinya kubigaragariza aho mu ruhame rw’abanyeshuri, agatinya kugira icyo ankoraho icyo ari cyo cyose gishobora guteza imvururu cyane ko n’ubwo twabaga turi kureba filme nk’abanyeshuri hafi aho habaga hari aba security ikindi muri réfe harimo ba Animateur bombi uko ari babiri. Gusa ibyo ntabwo byari bihagije ngo umutekano wange ube wizewe, uko byagombaga kugenda kose ntibyari kubuza cyangwa guhagarika imigendekere y’umuco usanzwe uriho wo kubaha abanyeshuri bo mu wa gatandatu kandi no kunyuzurwa umwaka wose igihe cyose ukiga mu mwaka wa kane uri umururu.
Nabonye JESSICA akomeje kumbuza kwitaba VICTOR mpita muhindukirira mubwira nabi musaba kundekura kuko nabonaga ari kunyongerera ibyago, nanatangiye kwicuza impamvu ntamuhunze ngo nigumanire na KAMIKAZI nkarenda ngera n’ubwo mubabaza, JESSICA rero yabonye ko nahindutse ahita andekura, JOJO we wabonaga abireba gusa nk’aho yatunguwe cyangwa atabyitayeho kuko ntiwashoboraga kumenya ibyo ashyizeho umutima, ubwo nahise nsohoka mu ntebe mpagarara imbere ya VICTOR nashyize amaboko inyuma ntegereza kumva ibyo avuga,
“Nkurikira” ni uko yahise ambwira, ubundi ahita agenda imbere arasohoka uko asohoka nange nkamukurikira ndetse bidatinze ahita agera hanze.
Hanze rero bitewe n’imiterere y’ikigo ndetse n’aho réfe yari iherereye, hari hari ibice byinshi biba bidapfa kugeramo umuntu uwo ariwe wese ndetse hatarimo n’amatara, hamwe muri aho inyuma ya réfe ni ho yanjyanye gusa ntungurwa no kugerayo nkasanga abana bo mu wa gatatu barahuzuye kuko nimba nibuka neza bari nka batanu kandi noneho bafite inkoni ubwo nahise menya ikigiye gukurikiraho.
VICTOR akihangeza ntabwo byabaye ngombwa ko avuga amagambo menshi, ahubwo yabwiye abo bana ngo babe bansigaranye aze kugaruka mu kanya, agishingura intambwe ya mbere asubira inyuma ntaranatekereza kabiri numva inkoni ya mbere yo mu bitugu nayiriye! Mpindikiye ngo ndebe umuntu unkubise, uko mpindukiye numva n’abinyuma bampurijeho! Zari inkoni wagira ngo ni iz’abashumba, ku buryo bayinkubitaga ikavuga bikumvikana, uko narwanaga no kubasohokamo rero sinzi uwakoze ikosa aba ankubise inkoni yo mu musaya gusa ntiyamfata neza ahubwo irampushura ariko kandi iranambabaza cyane, nahise numva ngize umujinya ku kigero ububabare ntabwo nari nkiri kumva, ba bana ndabahindukirana mfata kamwe ndagakaraga nkakubita mu bibaho byari hakurya by’intebe zavunitse n’ibimeza byakutse. Ubwo inkoni y’ako kana nahise nyifata ntangira kwirwanaho, uwo nkubise mu mutwe cyangwa mu maso ntabwo byandebaga. Ubwo abo bana bose bo bahise biruka, kubera ukuntu nari nahagiye mbanza gutuza mo gakeya ubundi nange mva aho ngaho ngo nigire kwiryamira, gusa nkirenga inguni ya mbere mbona JESSICA ari guserera na VICTOR byakomeye,
“Wowe nturi data, nturi na musaza wange yewe muri abo bose ntawigeze aguha inshingano zo kuntegeka uko ngomba kubaho hano ku ishuri. None uri igiki mu buzima bwange? Kuri iyi nshuro uragira icyo ukora kuri ANDREW, ntibatanyirukana barakwirukana…” JESSICA ni uko yamubwiraga ubona yabishe cyane ari kwikaraga, yanakomeje kumubwira amagambo menshi mabi nge ntabasha gusubiramo, uko yabimubwiraga rero byatumye VICTOR agira umujinya abangura urushyi rwiza rwiza arumukubita mu matama umwana asakuza rimwe ahita yitura hasi.
Uko yituye hasi rero byahuriranye n’uko JOJO na we yari aje niko guhita asubira inyuma ataka anatabaza animateur. Ubwo nange nahise ngira umujinya n’ububabare nkibona ukuntu uwo mwana w’umukobwa ari kwigaragura hasi, nahise nsimbukira VICTOR dutangira kurwana byanyabyo, yandushaga imbaraga ariko muri uwo mwanya sinzi uko byangendekeye nisanze ndi kumukubita ibipfunsi byinshi kandi ndi no gusakuza, gusa kumukubita bwose na we ntiyandetse ahubwo yahise anterura ankubita ku gikuta ahita ashaka kwirukanka ataragera kure ahura n’abasecurity baramufata. Animateur yahise ahagera, abanyeshuri bahita bahurura bamwe muri bo baterura JESSICA wari uri kuva amaraso mu mazuru no mu matwi kandi yanahwereye kubera umusaya yari yakubise hasi.
“Bahengeye turi kureba filme bo bahita basohoka baza gusambana, kubera ko ngewe nari nicaye inyuma nahise mbibona ko basohotse hashize akanya ndabakurikira niko kubasanga hano bari gusambana mvuze ngo mbajyanire ubuyobozi bashaka kundwanya.” Ni uko VICTOR yari arimo kuvugana amashagaga menshi ubwo animateur yari amubajije uko byagenze. Ibyo byose yavuze narabyumvaga nkaceceka simvuge ahubwo nkakomeza kurangarira ukuntu batwaye JESSICA. JESSICA bahise bamutwara mu ivuriro ry’ikigo kubera ko mu kigo habagamo ivuriro ry’ubutabazi bw’ibanze mu gihe haba hagize umunyeshuri urwaye… nange animateur yatangiye kumbaza uko byagenze nkamwihorera ntimvuge, byakubitaniramo na cya kibazo nigeze kugirana na we cyatumye ampa igihano cyo kwica ingwe agahita abona ndi umunyagasuzuguro agahiga ati “wowe ndakwirukana burundu. “
Ubwo padiri ushinzwe imyitwarire bari bamuhamagaye kare yageze ku biro bye, nge na VICTOR bahita badushorera baratujyana twicara mu biro, mu muryango hahagaze aba security 2, animateur atwicaye iruhande mu gihe animateur wa kabiri we yari ari gucyura abanyeshuri ngo bajye kuryama.
Batangiye kutubaza ibibazo byinshi, mbere na mbere padiri yabanje kubaza animateur nk’umuyobozi uduhoramo ubona imyitwarire yacu kenshi ngo abe ari we ubanza kuvuga uko imyitwarire yacu igenda ngo padiri afate ishusho yacu nyirizina. Gusa uko animateur yasobanuye, nahise numva wagira ngo nge na we turaziranye, yaramparabitse pe!
“Urumva, uyu VICTOR amaze imyaka 3 hano uko byagenda kose nawe uramuzi. Ikindi burya abanyeshuri bo mu wa Gatandatu badufasha gushyira abana bashya ku murongo no kubereka imiterere y’ikigo. Muri rusange imyitwarire y’uyu muhungu ntaho yajyaga ikunda guhurira n’urugomo ubu kuba bibaye birashoboka ko ari impamvu itangaje we ubwe arivugira cyane ko yavuze ko yatatswe n’uyu mwana wo mu wa kane…” ni uko yasobanuye VICTOR, nyine wabona ataranabeshyaga koko VICTOR mu busanzwe mu myaka 3 yari ahize yarayimaze ari umwana mwiza, ariko mu minsi micye nge nari mubonye ntabwo ibyo animateur yavugaga nge nabyumvaga.
Ubwo rero ni nge yahise ageraho nange atangira kunsobanura, aba azanyemo na byabindi byo muri dormitory,
“Biba bigoranye kubona umunyeshuri mushya akarota ( GUKAROTA na yo ni terime ikoreshwa cyane n’abanyeshuri biga mu ma boarding schools, bisobanura gukwepa ikintu runaka mu manyanga. Ubwo iyo bavuze gukarota amasomo baba bavuze gukwepa amasomo,…) uyu mwana rero akunda gukarota cyane amasomo cyangwa n’izindi gahunda z’ikigo. Nari nkiri kumugoragoza ngo ndebe ko yajya ku murongo mbere y’uko namukoherereza ngo umufateho umwanzuro wanyuma, none dore kwihangana biramunaniye nin’umunyarugomo.” Nguko uko Animateur yasobanuye ibyange. Yarangije kubivuga nasuherewe numva ibyange birangiye, noneho na za nkoni nakubiswe ntangira kuzumva, mpita ntangira kumva ndi no kubyimbirwa mu mpanga ku buryo n’amaso yahumaga mbyumva. Animateur yarangije kuvuga ibyo ubona padiri yumiwe, niko gutangira noneho kutubaza uko byagenze.
Ntaragira icyo mvuga tubona muganga w’ikigo arinjiye,
“Maze guhamagara ambulance ubu iri mu nzira iza.” Muganga aravuga.
Ubwo nge nahise nikanga, ariko mba natangiye kugira intege nke nkajya numva mu mutwe wagirango hari gufunguka cyangwa hari umugezi w’amazi uri gutembamo. Padiri na animateur nabonye basa nk’abikanze bavugira rimwe bati” yeee?”
“Nabashije guhagarika amaraso yari ari kuva, gusa umwana umutima uri gutera nabi kandi yanaguye igihumure…” muganga atararangiza kuvuga ambulance ihita ihagera ndetse ahita anasohoka yirukanka.
Basigaye ubona batazi icyo gukora, VICTOR we sinabashaga kumuteraho akajisho kuko twari twicaye ku ntebe imwe ntakiri kubasha guhindukira neza kuko nararibwaga.
“Reka dukomeze ibaza ry’uko byagenze tuze kubona uko dusobanurira inzego z’umutekan.” Ni uko padiri yavuze. Batangira kumbaza ariko nkicecekera nkabareka ahubwo amarira agashoka ku matama. Babonye ntakundi babigenza bahita babaza VICTOR, gusa ntungurwa no kumva mu byo avuga akomeje gutsimbarara ku kuba yadufashe dusambana ngo tugahita tumurwanya na we akirwanaho, atangira kuvuga na ya nkuru y’uburyo yatubonye turi mu bikorwa byo gusambana inyuma y’ishuri ryacu. Ni ibyo naherutse numva avuga sinongeye kugira ikindi kintu na kimwe numva cyangwa mbona, uretse gusa ko numvise nituye hasi nshuritse umutwe intege zishize burundu!
Nongeye gukanguka numva wagira ngo ndyamye mu bintu by’ibipamba, nyeganyeje umutwe numva ntunyeganyeze, nshatse kuzamura akaboko numva ndi kubabara cyane kubera ko akaboko kari gateyeho serumu, bitewe n’inshinge nyinshi karababaye ku buryo kukanyeganyezaga byarambabazaga cyane! Nitegereje neza mbona ndi kwa muganga, numvise ntunguwe, ntangira gukebaguza no kwinyeganyeza, uko ninyeganyezaga rero numva mama atangiye kumpamagara mu izina, noneho kubona mama ahongaho, nyamara nari nzi ko ndi ku ishuri na bo bari mu rugo, byahise binzamurira ibibazo byinshi mpita nsakuza cyane. Uko nasakuje rero byatumye mama agira ubwoba bwinshi ahita asohoka yirukanka ahamagara muganga, nyuma y’akanya gato haza abaganga 2 batangira kunkorakora bafata ibipimo banarebera mu ma mashini bari banshometseho asona.
“Akeneye gutuza noneho” niko umuganga umwe yavuze abwira mama, ndetse anamusaba kujya ansubiza ibibazo byose ndamubaza.
Impamvu nari ndyamye aho mu bitaro yo narayirebaga ko nari ndwaye, gusa nageragezaga gukurura igihe naba narahaziye bikanyobera, nkanashaka mu bwonko bwange uko byagenze nkabibura. Gusa kuko nari numvise ko ngomba gutuza bivuzwe na muganga, naratuje koko.
Nyuma y’iminota nk’itanu nagerageje gutuza, nari nakomeje kumva mama ahamagara nimero zitandukanye avuga ngo Imana ikoze ibitangaza, ndetse nkumva hari n’abo ari guha gahunda yo kuza kunsura, ariko muby’ukuri ntacyo nibukaga cyabanje uretse gusa gutekereza no kubona ibiri kuba ako kanya. Ubwo sinzi uko byaje kwikora nisanga nasinziriye kuko nahise ngira ibitotsi byinshi ntazi aho byari biturutse.
Uwo munsi byari bigeze nko mu ma saasaba zijoro, rero narasinziriye bidasanzwe ku buryo nongeye gukanguka saamunani z’amanywa. Gusa muri uko gusinzira ni bwo natangiye kongera kubona bya bindi byose uko byagenze nkabibona mu nzozi nk’aho biri kuba ako kanya, ntangira kwibuka ukuntu naguye igihumure ndetse n’ukuntu ambulance yaje gutwara JESSICA, byose ndabyibuka. Nkimara kubyibuka noneho mpita nongera ndakanguka. Mu gukanguka ndongera mbona mama anyicaye iruhande gusa yahinduye imyenda. Ubwo nyine kubera ko ibintu byose nari nabyibutse, nakangutse numva ngomba kwisobanura kuko numvaga uko byagenda kose abantu bizeye ibinyoma bya VICTOR, gusa ariko kandi nabanje gutuza gake nditonda,
“Mukanya numvaga uhamagara abantu bamwe bakubwira ngo baje kundeba, none bari he ko ntabo mbona? Ese ubundi ko uhinduye imyenda iyo wari wambaye ibaye iki aka kanya?” Ni uko nabajije mama, gusa we yahise arira ubona yishimye cyane ahita aza arampobera aho ndyamye. Atangira gushima Imana gusa nge nkabona ari gukabya. Ni nabwo yahise ansobanurira ko abantu bagombaga kuza kundeba barimo Papa n’abavandimwe bange ahubwo ko bongeye bakagenda kuko basanze nkisinziriye, anansobanurira iby’ayo masaha yose maze nsinziriye.
Nkimara kumva ukuntu nasinziriye igihe kinini nahise numva ntunguwe, mpita mbaza mama igihe tumaze aho ngaho kuko nge numvaga ko ari umunsi umwe tuhamaze, bimwe byose byabaye numvaga byabaye ejo hashize.
“Iki cyumweru ni icya 3 tugiye kurangiza hano wari uri muri koma.”
“Yeee!” Ni uko nahise nsubiza mama ndetse ndi no kubyuka vubavuba, nicomokoramo bya serumu ngo mbyuke kuko ntabwo ibyo rwose nabyumvaga neza habe na gato. Numvaga ambeshya ibyo bidashoboka, gusa ngize ngo mbyuke mpagarare hasi mbura imbaraga ndadandabirana nitura hasi, mama ahita atabaza abaganga baraza bansubiza ku buriri ndetse barongera banshomekamo serumu bundi bushya.
Nyuma y’umwanya utari muto maze kuruhuka kuko nari mfite intege nke natangiye gutekereza noneho ku kuri kw’ibintu nyirizina, numva birenze intekerezo zange ari ibintu bikomeye kurenza uko umuntu yabitekereza. Natekereje ku kuntu maze hafi ukwezi muri koma, mpita numva uko byagenda kose JESSICA we ashobora kuba yaragize ibibazo bikomeye kuko ni we waguye igihumure mbere yange, kuko byo rwose mbyibuka nk’aho ari ejo. Iyo minsi yose nari maze ndi muri koma yo sinayibaraga kuko ubwenge bwange bwatekerezaga nk’aho ibyabaye byose byabaye ejo hashize… natangiye kugerageza gutuza kugira ngo nganirize mama atangire ambwire ibyabaye byose n’uko byagenze.
“Umbabarire mwana wange kuba naratumye uza kwiga mu bigo nk’ibingibi, nari narabyanze ariko so yandushije ijambo ariko nkeka ko na we ari kubyicuza.” Mama yambwiye atyo numva ari kwicuza cyane, ariko nge ntabwo nigeze nita kuri ayo marangamutima ye kuko numvaga ari imbaraga nkeya za kigore!
“Byagenze bite iko gihe cyose? Nibuka ibyabanje n’imvururu naciyemo ariko sinibuka uko nageze hano n’ibyakurikiyeho.” Ndamubaza.
“Umusore witwa VICTOR uri muri dosiye yawe ubu arafunze, afunganywe na animateur wanyu.” Mama akimbwira gutyo nahise nikanga.
“Ariko animateur ararengana ntabwo ibyo bibazo abirimo”
“Oya, hakurikijwe ibyavuye mu iperereza byagaragaye ko ubunyamwuga bwe bucye bwatije umurindi icyaha, uretse ko we ashobora gutaha vuba ariko akabura akazi ke. ” ni uko mama yambwiye.
Ubwo nahise nsigarana ibibazo byinshi gusa nkabura uko mbibaza mama n’aho mbihera, nashatse kumubaza amakuru ya JESSICA nkumva ko ashobora kuba atamuzi cyangwa atanazi amakuru ye, numva nanone nshaka kumubaza amakuru ya KAMIKAZI, numvaga naramubabaje bikabije kandi nabyiyumvagamo ko ubu yahangayitse, gusa na we ngiye kumubaza mama numva ko we rwose ntawe azi cyane ko ntaho we yari ahuriye n’ibyabaye na gato, icyakora nahise numva ngize amatsiko yo kumenya uburyo ukuri kwaje kumenyekana ko ndengana, kubera ko nari nariyimviye inkuru y’igihuha VICTOR yahimbye ko yaduafashe turi gusambana kandi kubera ko ntashoboraga kwisobanura muri cya gihe nabazwaga numvaga ko ibyo yavuze byose babyemeye ndetse bakanabigenderaho, ariko kubera ko mama yari ambwiye ko ubu VICTOR afunze ndetse na animateur, numvaga ko uko byagenda kose ukuri kwamenyekanye.
“Urumva haba ikibazo gikomeye nk’ukunguku abakora iperereza bakumva uruhande rumwe gusa? Iperereza ryakozwe ryagaragaje n’ibindi bibazo byinshi byabaga muri kiriya kigo, ihohoterwa ryakorerwaga abana bo mu wa kane…” ni uko mama yambwiye, ndetse ubwo yakomeje kujya ampa amakuru amwe n’amwe
“Nonese umukobwa…” ntarakomeza mbona ahise ababara kuko wabonaga avumbuye ibyo ngiye kumubaza gusa ntangazwa n’ukuntu mvuze ijambo umukobwa agahita ababara hafi no kurira.
“Ugiye kumbaza kuri JESSICA rero? ” ambaza gutyo mpita nzamura umutwe mbimwemerera ko ari we ngiye kumubaza. Yabanje gutuza, nyuma ashaka kumbwira ariko ataratangira kumbwira mbona papa n’abavandimwe bange barinjiye, birumvikana nta bindi biganiro byagombaga kubaho uretse kumbaza uko merewe no kwishimira ko nongeye gukanguka.
“Ikigo cyabonetse kandi cyo kiri i Kigali azajya yiga anataha.” Ni uko papa yahise abwira mama ubona ko iyo ari inkuru mama yari yiteguye kumva. Gusa nge nkibyumva nahise neguka ndabitegereza neza nitonze
“Ni inde mugiye kwishyurira ishuri? Ni umwana mwakuye ku muhanda muzajya murera? ” ndababaza ariko ndi kwijijisha kuko narabibonaga ko ari nge bashaka guhindurira ikigo. Bansubije ko ari ngewe ndetse ko barangije no kwaka ibyangombwa ku kigo mbese ko byarangije kwemezwa ko ninkira ntazasubira aho nigaga. Njye rero ibyo nahise mbyumva nk’ubusutwa bari kunzanaho ntangira kubabwira ko ibyo barimo bidashoboka ndetse ko bitanarenze ejo nzahita njya ku ishuri ntakigomba kubihindura.
“Simwambwiye ko ibyabaye byose mubizi? Hari ikosa ryange mwumvise mu byambayeho cyangwa ikosa ry’ikigo? Ni ubuzima byose, kandi mu byo mwanyohereje kwiga harimo no kwiga ubuzima, ikindi ibi byambayeho ntabwo muzongerera kumva byambayeho cyangwa ikindi gisa nka byo, kuri iki kigo hari ubuzima bwange kandi ni ho nshaka ko amateka yange akomereza, ntabwo nshaka kuhava.” Uko kugaragaza ukutishimira imyanzuro yabo byakuruye impaka ndende, ariko baratuza kuko nari nkirwaye ntabwo bsgombaga gukomeza kundwaza umutwe.
Uwo mugoroba muganga yaje kundeba, mu biganiro twagiranye namubwiye ko ubwo ndi kumera neza kandi ko nshaka gusubira ku ishuri. Yanyijeje gukirera vuba kandi koko niko byagenze ku munsi wa gatatu bahise bansezerera ndagenda.
Mu gutaha bahise banjyana mu rugo kandi ubwo urumva ibitaro nari ndi byari hafi y’ikigo nigagaho kuko byari ibitaro by’akarere bikuru, babyeyi ntibashakaga ko nsubira kuri cya kigo ari na yo mpamvu bahise banjyana mu rugo bashaka ngo nkomereze amasomo kuri cya kigo gishya gusa nange mbabera ibamba pe. Namaze icyumweru mu rugo naranze kujya kuri iryo shuri rishya babonye ntakundi bansubiza muri boarding.
Ku munsi nasubiriye ku ishuri byabaye ibicika, uwo munsi nagiye nuzuye amatsiko yo kumenya amakuru ya JESSICA kuko nta nkuru ye nari nzi kuva cya gihe cyose, na VICTOR nari nzi ko afunze ariko inzira byanyuzemo ngo afungwe ntayo nari nzi yewe sinari nzi nimba yaranakatiwe… KAMIKAZI na we sinari mperutse amakuru ye, numvaga mukumbuye ariko kandi nkumva aho ari agahinda gashobora kuba karamwishe! Nkigera mu kigo rero sinakubwira ngo ubizima nabubereye he, twagezeyo abanyeshuri bari kwiga nta munyeshuri n’uyu numwe uri hanze, ubwo inzira zo kubanza guca mu buyobozi zo sinazisubiramo icyakora ubwo twari turi mu biro bya padiri ushinzwe imyitwarire kuri iyo nshuro yanshiriye bugufi ansaba imbabazi z’ibihe bibi nahagiriye ndetse n’uburangare bwabo nk’abayobozi. Mu rugo bo barongeye batsa imodoka barataha ubwo padiri ahita amfata ukuboko anjyana mu ishuri nyuma y’uko ibikoresho byange byose byari bimaze kujya mu murongo wabyo nanashashe igitanda cyange neza.
Twinjiye mu ishuri dusanga bari kwiga imibare, abanyeshuri barahaguruka ngo basuhuze umuyobozi muri uko guhaguruka umuntu nahise nkubitana na we amaso ni KAMIKAZI ari kuri ya ntebe yacu kandi ayiriho wenyine, rero we kwihangana byahise bimunanira ahita aturika ararira ariko kugira ngo abantu batamubona ahita aryama ku ntebe aripfuka mu gihe abandi bari bagihagaze.
Padiri yabasabye kongera kwicara, gusa ntungurwa no kubona JOJO yicaye wenyine ndetse na we dukubitana amaso mbona arishimye ariko ubona ko afite n’agahinda icyarimwe. Ntabwo nigeze mbona JESSICA muri iryo shuri, nahise nibuka ubwo nari ngiye kubaza mama kuri JESSICA igihe twari tukiri kwa muganga nkabona aho kumbwira ibye ahubwo agahinda karamwishe, mpita ngira ubwoba bukabije bw’icyaba cyarabaye kuri JESSICA numva mpinze umushyitsi!
Nyuma nasubuje bagenzi bange mbabwira ko nakize neza kandi nje ngo bamfashe amasomo yose bize ntahari ku buryo nziba icyuhu cy’ukwezi kurenga ntari kwiga, byose birangiye njya kwicara mu mwanya wange.
Nagezeyo nsanga KAMIKAZI aracyari kurira ngerageje kumukoraho ngo musuhuze aranyihorera, nkamuhamagara agakomeza kunyihorera ni uko nange mfata umwanzuro wo kumwihorera ngo abanze atuze.
Amasaha yarenze akura KAMIKAZI akiryamiye ku ntebe nkajya nyuzamo nkamukoraho ngo numve nimba ari maso agahita na we anyigizayo akoresheje ikiganza ke. Nahise mfata agapapuro ndandika. Nahise nandika ukuntu byose byagenze kuri wa munsi yadusangaga ndi kumwe na JESSICA bityo ngo musobanurire kuko numvaga akindakariye, hanyuma ndenzaho amagambo amusaba imbabazi mubwira ko nari namukumbuye bityo ko yatuza akanyumva nkamusuhuza ndetse tukongera tukibera inshuti. Agapapuro narakanditse karangiye nkarambika ku bibero bye mbona ahise agafata akabika mu mufuka.
Ubwo nge nk’umuntu wari uvuye muri situation nk’izo burimunyeshuri wese nahuraga na we wabonaga afite byinshi byo kumbaza. Amasaha y’uwo munsi yarakuze abanyeshuri turataha, ubwo no kuri dormitory byari ibicika abanyeshuri bo mu wa kane bari kunyakira n’abo mu wa mbere, kuri uwo munsi ni bwo MANZI yahise ambwira ko icyo gihe cyose yahise aryama mu buryamo bwange… nyine byari ibyishimo, wabonaga ya mashagaga y’abana bo mu wa gatatu yarashize, barandebaga nkabona baratuje cyane.
Uwo mugoroba tugiye kujya muri etude nagiye kubona mbona Doyen araje, ubwo Doyen yari wa musore wakundanaga na JOJO, yaje kundeba ari kumwe n’abandi bahungu bo mu wa gatandatu.
“Umeze neza? ” ni uko yambajije amfashe ku rutugu, ni uko nange musubiza ko nkomeye niko gutangira kunganiriza no kumpa ikaze, wabonaga na bo barahahamuwe n’ibyabaye, gusa tugeze kuri class yacu bahise bansezeraho bajya mu ma class yabo nange mpita njya kwiga.
Nkigera muri class nasanze KAMIKAZI atarahagera gusa JOJO we yahise ansanga ku ntebe yange. Twavuganye macye nk’abantu bakumburanye ariko nge nari mfite byinshi byo kumubaza
“Nonese ko JESSICA ntawe nabonye ari he?” Ndamubaza
“Ntabwo uzongera kumubona nubundi.” Yambwiye gutyo ubona ababaye. Gusa nge mpita mubaza ibibazo byinshi icyarimwe.
“JESSICA yarakubonye abonye uko umeze ahita a…” atarakomeza ahita aturika ararira. Ubwo nge byaranyobeye numva mbuze icyo nkora, nyuma rero nibwo yatuje atangira kumbwira.
Burya JESSICA yakundaga gu fatinga (kugwa igihumure) igihe cyose yabonaga ibintu bimurenze cyangwa agahura n’uburibwe. Abaganga bavuze ko atari umutima arwaye byanyabyo ahubwo ko ari akabazo yigeze kugira ku bwonko kera ubwo yari akiri umwana akitura hasi, ubwo burwayi akabukurana. Rero ngo ibihe nari maze gucishwamo na VICTOR byatumye ubwonko bwikoroga noneho bikubitana n’urushyi VICTOR yamukubise bimuviramo kugwa igihumure, ariko ngo ubwo twari kwa muganga, we yakize mbere kuko yari asanzwe afite itsinda ry’abaganga be bwite bamuvuriraga iwabo bamwitayeho arakira agaruka ku ishuri gusa ahageze arambura, kwiga biramunanira kugeza ubwo bamuzanye kunsura ku bitaro, rero nyuma yo kuhagera agasanga ngo maze ibyumweru 2 muri koma, akagerageza kumvugisha ntimvuge ndetse bakananga ko anguma iruhande kuko yari ari kurira cyane, icyo gihe yahise yikubita hasi arahwera bahamukura ari umurambo! Ni uko JOJO yambwiye………. LOADING EPISODE 06
AHO BIGEZE URABYUMVA UTE? REKA TWIREKURE DUTANGE IBITEKEREZO. Uburyo bwo gutanga ibitekerezo ni muri group ya WhatsApp aho abasomyi duhurira. Nimba utari muri group yacu ya WhatsApp, kanda kuri iyo link iri munsi winjire nawe ube mu muryango https://chat.whatsapp.com/EzfkxCK4DJHI5PKV28hz4k