U Burusiya bwatamaje u Bufaransa ku mugambi wo guhirika ubutegetsi muri Afurika, u Rwanda rukomeza uruhare rwarwo mu mutekano wa Centrafrique
Urwego rw’ubutasi bw’u Burusiya rushinzwe gukurikirana ibikorwa by’amahanga (SVR) rwatangaje ko rufite amakuru yizewe agaragaza ko Leta y’u Bufaransa ifite umugambi wo guhungabanya no guhirika ubutegetsi mu bihugu bitandukanye bya Afurika, cyane cyane mu karere ka Sahel no muri Afurika yo hagati.
Mu itangazo ryasohotse ku wa 2 Gashyantare 2026, SVR yavuze ko u Bufaransa bwagize uruhare mu igerageza ryo gukuraho ubutegetsi bwa Burkina Faso ryabaye ku wa 3 Mutarama 2026, aho inyeshyamba zavugwaga ko zari zifite umugambi wo kwica Perezida Ibrahim Traoré. SVR ivuga ko Paris itari igambiriye gushyiraho ubundi butegetsi bushya, ahubwo ko intego yari uguhungabanya abayobozi bifatanya mu kurwanya ingaruka za gikoloni no kwigenga kwa Afurika.
SVR yanashinje u Bufaransa gukorana n’imitwe y’iterabwoba, Leta ya Ukraine, n’abandi bari mu bo hanze, mu bikorwa byo gukoresha drones n’ubumenyi bwa gisirikare mu guhungabanya ibihugu bya Sahel. Urwo rwego rwatangaje ko igitero cyabereye muri Mali cyari kigamije kwibasira ibigega by’ibikomoka kuri peteroli, gufunga inzira z’ubwikorezi mu mijyi no guteza umutekano muke mu basivile, hagamijwe gukuraho Perezida Assimi Goïta.
U Burusiya bwavuze kandi ko u Bufaransa bufite imigambi isa n’iyo muri Repubulika ya Centrafrique no muri Madagascar, aho bushinjwa gushaka guhungabanya ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra n’ubwa Perezida Andry Rajoelina, watowe mu Ukwakira 2025. SVR ivuga ko izi gahunda zigamije guteza akavuyo, guhindura ibihe by’ubuyobozi no guca intege inzego z’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba n’Uburengerazuba.
Aya makuru yaje akurikira amagambo ya Perezida wa Niger, Gen. Abdourahamane Tchiani, uherutse gushinja abayobozi b’ibihugu by’i Burayi barimo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa gushyigikira igitero cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Niamey. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko ingabo zayo zifatanyije n’iza Niger mu guhagarika icyo gitero, kandi ko abagikoze bari barahawe imyitozo n’ubufasha bwa tekiniki buhanitse.
Mu gihe aya makimbirane ya politiki n’umutekano akomeje gufata indi ntera, u Rwanda rukomeje kugaragara nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique. Kuva mu 2014, u Rwanda rwohereje abasirikare barenga 2,000 mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUSCA), ndetse rufite n’abandi basirikare bagera kuri 1,200 bo mu mutwe udasanzwe ushinzwe umutekano w’Umukuru w’Igihugu n’umurwa mukuru Bangui.
Kuva mu 2016, ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zo kurinda Perezida Touadéra, nyuma y’uko zemejwe nk’inshuti yizewe mu gucunga umutekano we. Mu kazi kabo, bakoresha uburyo bwihariye buzwi nka “Box”, aho Perezida aba ari hagati y’abarinzi be mu ruziga rwa dogere 360, buri wese akazirikana uruhande rwe rw’umutekano.
Abasirikare b’u Rwanda ni bo bonyine bagenzura umutekano muri Palais de la Renaissance, Ingoro ya Perezida i Bangui. Bagenzura abinjira n’abasohoka bose, bakanarinda abagize umuryango wa Perezida. Itsinda ririnda Perezida riyobowe n’umusirikare w’u Rwanda ufite ipeti rya Captain, uzwi ku izina rya “Number One”, rikarinda Umukuru w’Igihugu amasaha 24 ku yandi, haba mu rugo, mu biro cyangwa mu ngendo.
Nubwo bahura n’imbogamizi zituruka ku muco n’imiterere y’igihugu, abasirikare b’u Rwanda bahabwa amahugurwa akomeye kandi bagakurikiza amategeko mpuzamahanga agenga umutekano. Perezida Touadéra ubwe yashimye uruhare rwabo, avuga ko rumuha icyizere cy’umutekano we n’uw’igihugu muri rusange.
Uretse kurinda Perezida, ingabo z’u Rwanda zinagira uruhare mu kugarura amahoro mu mijyi no ku nkengero zayo, zigafasha ingabo za Centrafrique (FACA) mu mahugurwa no kongera ubushobozi bwazo, bityo igihugu kikagenda cyiyubakira ubushobozi bwo kwicungira umutekano wacyo.
Mu isesengura rya SVR, u Burusiya buvuga ko ibikorwa by’u Bufaransa bikomeje kuba imbogamizi ku bumwe n’ubusugire bwa Afurika, kandi bugasaba amahanga kwitondera ingaruka z’imbaraga zituruka hanze zishaka guhindura ubuyobozi bw’ibihugu biri mu nzira yo kwiyubaka.