Abategetsi bo mu ntara ya Puntland muri Somalia, kuri uyu wa Kabiri, bishe umugore witwa Hodon Mohamud nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no kwica Sabirin Saylaan Abdille, umwana w’imyaka 14 wamukoreraga nk’umukozi wo mu rugo.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano za Puntland avuga ko Hodon Mohamud yari yarakatiwe igihano cy’urupfu, nyuma y’uko inkiko zimuhamije icyaha cyo guhohotera no kwambura ubuzima uwo mwana w’umukobwa wamukoreraga.
Igikorwa cyo kumwica cyabereye mu ruhame, aho yarashwe n’amasasu, nk’uko biteganywa n’amategeko akoreshwa muri iyi ntara yigenga ya Somalia.
Urupfu rwa Sabirin Saylaan Abdille rwari rwarakanguye amarangamutima ya benshi, cyane cyane imiryango iharanira uburenganzira bw’abana n’abakozi bo mu ngo, bashinja bamwe mu bakoresha ihohoterwa rikabije n’icuruzwa ry’abana bakiri bato.
Abategetsi ba Puntland bavuze ko iki gihano kigamije gutanga ubutabera ku wahohotewe no kubera isomo abandi bose bakora ihohoterwa rishingiye ku gucinyiza intege abadafite ubushobozi bwo kwirwanaho.
Kugeza ubu, nta makuru aratangazwa ku muryango wa nyakwigendera Sabirin Saylaan Abdille, gusa abaturage benshi bagaragaje ko bifuza ko habaho ingamba zikomeye zo kurinda abana bakoreshwa imirimo yo mu ngo.