Umushyikirano: Perezida Kagame yasobanuye impamvu yigeze gusubiza ko atazi nimba ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo anashimangira ubukungu u Rwanda rwari kuba rwaragezeho iyo ruza kuba rufiteyo ingabo
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yongeye guterana ku nshuro ya 20, nyuma y’iyaherukaga mu 2024, yari yafatiwemo imyanzuro 13 igamije guteza imbere ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere y’igihugu.
Iyo myanzuro yarimo ingingo zijyanye no kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi, kubaka udukiriro tw’abaturage mu gihugu hose, no korohereza Abanyarwanda baba mu mahanga kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Nk’uko byatangajwe, ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro rigeze ku kigero cya 80%.
Iyi nama iri kubera mu Cyumba cya Kigali Convention Centre, yitabiriwe n’Abanyarwanda baturutse impande zose z’igihugu, bahuriye hamwe mu biganiro bigamije gutanga umusanzu ku iterambere rirambye ry’u Rwanda.
Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagarutse ku kibazo cy’umutekano wo mu karere, by’umwihariko ibijyanye n’ibivugwa ku mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko akenshi bibazwa mu buryo bugamije kugoreka ukuri.
Ati: “Iyo tuza kuba turi muri Congo dushaka amabuye y’agaciro, twari kuba dukize inshuro 100 kurusha uko turi uyu munsi.”
Perezida Kagame yavuze ko amaze igihe abazwa kenshi niba u Rwanda ruri muri Congo, ashimangira ko icyo kibazo akenshi kitibazwa hagamijwe kumva ukuri, ahubwo kigamije gutuma habaho igisubizo cyoroheje cyakwifashishwa mu gukuraho impamvu nyamukuru z’ingamba z’ubwirinzi igihugu cyafashe.
Yagize ati: “Iyo umbajije niba turi muri Congo, ugomba kubanza kwibaza impamvu u Rwanda rwajya muri Congo. Iyo wibajije iyo mpamvu, uba umaze kubona igisubizo, utiriwe unambaza.”
Yakomeje avuga ko hari abamubaza icyo kibazo bifuza ko asubiza “Oya” kugira ngo bigaragare ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho nta shingiro zifite, mu gihe abandi baba bashaka ko asubiza “Yego” kugira ngo bigaragare ko ari cyo kibazo cyonyine Isi igomba guhangana nacyo.
Perezida Kagame yanasobanuye uko yigeze kubazwa iki kibazo n’umunyamakuru wa CNN, avuga ko yasubije ko atazi niba u Rwanda ruri muri Congo, ashimangira ko icyo gisubizo cyari kigamije kwirinda kugwa mu mutego w’amagambo ashobora gukoreshwa mu nkiko.
Ati: “Si cyo gisubizo cyari gikwiye, ariko cyari igisubizo cyari kuntabara. Ni gute waburanisha umuntu uvuga ko atazi?”
Iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano ikomeje gufatwa nk’urubuga rufasha Abanyarwanda kuganira ku bibazo by’igihugu cyabo, gutanga ibitekerezo no gusuzuma aho iterambere rigeze, hagamijwe gufata imyanzuro ishingiye ku nyungu rusange z’igihugu.
KANDA KURI LINK UDUKURIKIRE KURI WHATSAPP https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j