Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza umuco wo kubazwa no guhanirwa ibyaha, anenga amacakubiri ashingiye ku nkomoko
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko nubwo hari ibikorwa bibi bimwe na bimwe bishobora kudahita bimenyekana, Abanyarwanda bakwiriye gukomeza umuco wo kubazwa no guhanirwa aho byamenyekanye, kugira ngo habungabungwe ubutabera n’indangagaciro z’igihugu.
Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga ijambo rye ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, ihuza abayobozi b’igihugu n’abaturage baganira ku bibazo by’ingenzi by’igihugu n’icyerekezo cyacyo.
Perezida Kagame yashimangiye ko abantu bose bafite inkomoko imwe, kandi ko uko abantu babaho ku Isi hose ari kimwe, bityo ko nta shingiro ry’uko hari abagira ibyiyumvo by’uko baremye abandi cyangwa babarusha agaciro. Yasabye Abanyarwanda kutemera bene iyo myumvire, ayita intandaro y’amakimbirane n’iterambere ridindira.
Ati: “Kubyemera ni ugushaka kuguma aho uri hatameze neza ukumva ntacyo bigutwaye.”
Yakomeje avuga ko ibiganiro biganirirwa muri uyu Mushyikirano bifite umwihariko ukomeye mu mateka y’igihugu, kuko bitanga amahirwe yo kwisuzuma, gukuramo amasomo no gufata imyanzuro ishingiye ku byo igihugu gikeneye.
Perezida Kagame yasobanuye ko intego nyamukuru y’uyu Mushyikirano ari ugushaka no kubyaza umusaruro imbaraga za buri Munyarwanda, zigashyirwa hamwe kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere mu nzego zose.
Yasoje asaba ko ibyo biganiro bitaba amagambo gusa, ahubwo bigahinduka ibikorwa bifatika bigira uruhare mu kubaka ubumwe, ubutabera n’iterambere rirambye ry’u Rwanda.
KANDA KURI LINK UDUKURIKIRE KURI WHATSAPPhttps://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j