Umushyikirano wa 20: Imiyoborere, umutekano w’akarere n’uruhare rw’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga byongeye kugarukwaho
Umushyikirano w’Igihugu uri kuba ku nshuro ya 20 wakomeje, aho umunsi wa mbere waranzwe n’ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ryibanze ku miyoborere inoze igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu gutanga serivisi zinoze kandi ziboneye.
Perezida Kagame yanagarutse ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashimangira ko amahoro n’umutekano birambye mu karere bigomba gushingira ku biganiro n’iyubahirizwa ry’amasezerano yemejwe n’impande zose bireba.
Ku munsi wa kabiri w’iyi nama, hateganyijwe ibiganiro bitandukanye birimo ikigaruka ku ishusho y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, ndetse n’ikindi cyibanze ku burezi, umurimo n’uburere mboneragihugu. Nyuma y’ibi biganiro n’ibitekerezo by’abaturage n’abayobozi batandukanye, biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika aza kugeza ku bitabiriye ijambo risoza Umushyikirano, mu masaha ya nyuma ya Saa Sita.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatanze ibisobanuro ku bibazo by’umutekano muke mu karere, agaragaza ko nyuma y’ifatwa rya Goma na Bukavu, habaye inama yabereye i Dar es Salaam ititabiriwe na Perezida wa RDC, nyamara ari ikibazo kireba igihugu ayoboye.
Yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi yakomeje ingendo muri Qatar, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bufaransa, ashaka ko ibyo bihugu byinjira mu biganiro by’amahoro. Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rutigeze rubangamira ibiganiro, ahubwo rwabyitabiriye ndetse hagashyirwaho umukono ku masezerano.
Yakomeje avuga ko nyuma y’isinywa ry’amasezerano yo muri Kamena, uruhande rwa RDC rwaranzwe n’ubushake buke bwo kuyashyira mu bikorwa, aho hakomeje ibitero bya drones byibasira umutwe wa M23, binyuranyije n’ibyari byemeranyijweho. Yanavuze ko RDC yakomeje gukoresha abacanshuro baturutse muri Colombia, ndetse n’ingabo z’u Burundi, ibikorwa yavuze ko byabangamiye abaturage.
Ati: “Ibyo byose ntitwahwemye kubibwira abahuza, kuko amasezerano y’amahoro atareba uruhande rumwe, areba impande zombi.” Yongeyeho ko u Rwanda rushyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyizweho umukono, kuko ari amasezerano rusange agomba kubahirizwa n’impande zose.
Minisitiri Nduhungirehe yanagarutse ku ruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu iterambere ry’igihugu, agaragaza ko amafaranga boherezaga mu Rwanda yiyongereye cyane. Yavuze ko mu gihe cy’Umushyikirano wa mbere ayo mafaranga yari miliyoni 9 z’amadolari ya Amerika, ubu ageze kuri miliyoni 502 z’amadolari.
Ku bijyanye na dipolomasi, yavuze ko u Rwanda rufite Ambasade zirenga 50 hirya no hino ku Isi, mu gihe ibihugu birenga 47 bifite Ambasade mu Rwanda. Yongeyeho ko imiryango mpuzamahanga 22 ifite icyicaro mu Rwanda, agaragaza ko ibyo byose bigaragaza icyizere u Rwanda rufitiwe ku rwego mpuzamahanga.

KANDA KURI LINK UDUKURIKIRE KURI WHATSAPP https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j