Perezida Kagame yanenze umuco wo kuganira nta bikorwa, asaba abayobozi guhindura imico n’imikorere aho kwitwaza amateka
Mu ijambo rye risoza umunsi wa kabiri ari na wo wa nyuma w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20, Perezida Paul Kagame yanenze bikomeye umuco wo guhora hagarukwa ku bibazo n’ibisubizo bizwi ariko ntibigire icyo bihindura mu mikorere ya buri munsi, asaba abayobozi gufata inshingano no guca umuco wo gukomeza kwitwaza amateka.
Ijambo rye ryatangiye ku isaha ya saa munani n’iminota 35 (14:35), ribera mu cyumba cya Kigali Convention Centre inzu ubusanzwe yakiriwemo iyo nama, aho Umukuru w’Igihugu yavuze ko inama n’ibiganiro bigamije gukemura ibibazo bidakwiye guhora bisubirwamo nk’umugenzo, mu gihe nyuma y’umwaka haba nta cyahindutse.
Perezida Kagame yavuze ko bimwe mu bibazo bikomeje kugarukwaho byari bikwiye kuba byarakemutse kera, ashimangira ko kudindira mu mikorere no mu gufata ibyemezo ku bintu bizwi ari cyo kibangamiye iterambere.
Ati: “Ibitekerezo byiza ntabwo buri gihe bivamo imikorere myiza. Twese tuzi ibibazo, tuzi n’ibisubizo byabyo, ikibazo kikaba impamvu bidashyirwa mu bikorwa.”
Yagaragaje ko ibyo bibazo atari iby’u Rwanda gusa, ahubwo bigaragara no mu bindi bihugu byinshi bya Afurika, aho usanga hari ubushake bwo gutanga ibisobanuro byiza ariko ntihaboneke ingiro ihamye.
“Baraturindagije natwe turemera”
Perezida Kagame yanenze abayobozi bakomeza kwitwaza amateka y’ubucakara n’ubukoloni nk’impamvu yo kudakora ibikwiye muri iki gihe, avuga ko ayo mateka adakwiye gukomeza kuba urwitwazo rwo kudakemura ibibazo biri mu nshingano z’igihugu n’abayobozi bacyo.
Ati: “Amateka yarabaye, ariko ni iki uyu munsi kitubuza gukora ibyo tugomba gukora? Umuntu aragusanga mu rugo rwawe akakurindagiza, ikibazo si we gusa, ikibazo ni wowe wemera kurindagira.”
Yibukije ko u Rwanda rufite ubushobozi, ubumenyi n’ibisubizo, asaba impinduka zishingiye ku mico, imikorere n’imyumvire, aho gukomeza gusubira mu magambo adakurikirwa n’ibikorwa.
Ku bibazo byugarije Isi
Perezida Kagame yanagarutse ku bibazo byugarije Isi muri rusange, avuga ko n’ibihugu byitwazaga ubushobozi n’imbaraga byagezweho n’ingaruka z’ibikorwa byabyo.
Ati: “Ibyo umuntu akorera abandi, hari igihe bigaruka bikamugeraho. Isi yose ifite ibibazo, kandi ibyo ntibikwiriye kuduca intege ngo twibagirwe ibyo dushoboye gukora.”
Yashimangiye ko nubwo hari ibitaroshye, ibishoboka byose bikwiye gukorwa, asaba abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange gukoresha ubushobozi bafite aho kuguma mu gusobanura ibitagira igikorwa.

USHOBORA GUKURIKIRA INGANZO HUB KURI WHATSAPP UKANZE KURI IYO LINK IRI MUNSI https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j