Umunyarwenya Burikantu yishimiye kugura Mercedes Benz C200 Kompressor akiri mu myaka 20
Umunyarwenya Mwitende Abdoulkarim wamamaye ku izina rya Burikantu ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kugura imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz C-Class C200 Kompressor.
Aya makuru Burikantu yayamenyesheje abamukurikira abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 08 Gashyantare 2026, aho yasangije amafoto y’iyi modoka agaragaza imbamutima n’ibyishimo.
Mu butumwa bwe, uyu munyarwenya yagaragaje ko yishimira intambwe agezeho, avuga ko ari ishema rikomeye kuba abashije kwigurira imodoka akiri mu myaka 20 y’amavuko. Yagize ati: “Finally muri 20s ndabikoze, Benz ndayiguze.”
Muri ayo mafoto, Burikantu yanashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku bwo guteza imbere imiyoborere iha amahirwe urubyiruko, bakarushaho kwerekana impano zarwo no kwiteza imbere binyuze mu byo rukora.
Burikantu ni umwe mu banyarwenya bagezweho mu Rwanda, cyane mu ruhando rw’imyidagaduro ishingiye ku rwenya. Uretse urwenya, anazwi mu muziki, aho abarizwa mu itsinda ry’abanyarwenya banaririmbana ahuriyemo na mugenzi we Buringuni bakitwa Burikantu na Buringuni.
Imodoka ya Mercedes Benz C200 Kompressor yaguze ni imodoka yagiye ku isoko mu mwaka wa 2000, ikaba izwiho kuba ifite ikoranabuhanga riyifasha gutwarwa mu buryo bworoshye, harimo n’imikorere ya automatic transmission, ituma uyitwaye adakenera ubwe guhindura ibyuma byihutisha imodoka (vitensi), ahubwo bigakorwa n’imodoka ubwayo.
Iyi ntambwe ya Burikantu ikomeje kugaragaza uko imyidagaduro igenda iba isoko y’iterambere ku rubyiruko nyarwanda, cyane cyane ku bashoboye kubyaza umusaruro impano zabo.
DUKURIKIRE KURI WHATSAPP CHANNEL UJYE UBONA AMAKURU TUBAGEZAHO KU GIHE https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
