Akagozi ka APR kaba kacitse? Al Hilal SC itsinze APR FC, yisubiza umwanya wa mbere wa Shampiyona
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani yatsinze APR FC ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda, yongera kwisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kiri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, witabirwa n’abafana benshi bari baje kwihera ijisho ishyiraniro rikomeye ry’amakipe yombi ahatanira igikombe.
APR FC yari yakoze impinduka mu bakinnyi babanje mu kibuga, aho umunyezamu Hakizimana Adolphe yakinnye umukino we wa mbere mu marushanwa muri iyi kipe yagezemo muri Nyakanga 2025 avuye muri AS Kigali.
Ku rundi ruhande, Al Hilal SC yari yaruhukije bamwe mu bakinnyi bayo b’inkingi za mwamba, igamije kwitegura umukino ukomeye ifitanye na FC St-Eloi Lupopo mu irushanwa rya CAF Champions League uteganyijwe mu mpera z’icyumweru.
Umukino watangiye ku muvuduko wo hejuru, amakipe yombi asatirana bikomeye, umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi. Mu minota ya mbere, APR FC yagerageje gusunika umukino imbere, cyane binyuze ku mipira miremire yanyuzwaga ku ruhande rwa Bugingo Hakim.
Ku munota wa 20, APR FC yabonye uburyo bukomeye, Bugingo ahindura umupira mwiza imbere y’izamu, Hakim Kiwanuka awuteye ariko ujya hanze.
Icyakora, ku munota wa 24, Al Hilal SC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Madicke Kane wateye ishoti rikomeye riturutse hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Hakizimana Adolphe ananirwa kuwufata ujya mu rushundura.
APR FC yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura, aho ku munota wa 35 Djibril Ouattara yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, William Togui awukinnye n’umutwe ujya hejuru y’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye Al Hilal SC ifite igitego 1-0.
Al Hilal SC yatangiranye impinduka mu gice cya kabiri, Ernest Nsita Luzolo na Jean Claude Girumugisha basimbura Walieldin Daiyeen na Adama Coulibaly.
APR FC yakomeje gusatira ishaka kwishyura, ariko ikomeza gupfusha ubusa amahirwe menshi. Uburyo bwagaragaye cyane ni ubwahushijwe na Ruboneka Jean Bosco, wari usigaye ari wenyine imbere y’izamu, ateye ishoti rijya hejuru.
Mu minota ya 65 umukino wagabanyije umuvuduko, amakipe yombi akinira cyane hagati mu kibuga, bituma amahirwe yo gutsinda agabanuka.
Ku munota wa 71, umutoza wa APR FC yakoze impinduka ebyiri, Mamadou Sy na Memel Dao basimbura Djibril Ouattara na Ruboneka Jean Bosco.
Al Hilal SC yaje gukubita ahababaza ku munota wa 78, ubwo Emmanuel Flomo yatsindaga igitego cya kabiri ku mupira mwiza wahinduwe na Jean Claude Girumugisha; umunyezamu Hakizimana Adolphe awufata nabi arawuruka, Flomo awusubizamo uhita ujya mu izamu.
Umukino warangiye Al Hilal SC itsinze APR FC ibitego 2-0, ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 38 mu mikino 16, mu gihe APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 37.
Al Hilal SC izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, yakire FC St-Eloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wo mu itsinda rya gatatu rya CAF Champions League, uzabera kuri Stade Amahoro guhera saa cyenda.
Muri uwo mukino, iyi kipe yo muri Sudani iri gukunda Shampiyona y’u Rwanda izaba isabwa gutsinda cyangwa kunganya kugira ngo ibone itike ya 1/4 cy’irangiza.
Abakinnyi babanje mu kibuga
APR FC:
Adolphe Hakizimana, Gilbert Byiringiro, Clement Niyigena, Yunussu Nshimiyimana, Hakim Bugingo, Ronald Ssekiganda, Dauda Yussif Seidu, Hakim Kiwanuka, Ruboneka Jean Bosco, Djibril Ouattara, William Togui.
Al Hilal SC:
Mohamed Mustafa, Yaser Awad Boshara, Ousmane Diouf, Aprocious Petrus, Kamaradini Mamudu, El Hadji Kane, Walieldin Khidir, Kindness Cole, Adama Coulibaly, Emmanuel Flomo, Sunday Adetunji.
BA UWA MBERE MU BABONA AMAKURU YA INGANZO HUB https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
