RDC: ingabo za leta FRDC zagabye igitero cya drone ku basivile b’abanyamulenge bamwe bahasiga ubuzimaenge i Minembwe
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zongeye kugaba ibitero zikoresheje drones mu misozi ya Rugezi, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa teritware ya Minembwe, Kivu y’Amajyepfo – ahatuye abaturage benshi b’Abanyamulenge.
Amakuru yemeza ko ibi bitero byahitanye abasivili babiri ndetse bikomeretsa abandi bataramenyekana umubare. Umuturage wari muri ako gace yabwiye Minembwe Capital News dukesha aya makuru ati:
“Abasivili babiri nibo bahitanywe n’ibitero bya drones, ariko hari n’abandi tutaramenya neza umubare byakomerekeje.”
Ibitero byaturutse mu kirere no ku butaka
Iyi drone ngo yabanje kurasa mu rukerera, hanyuma yongera kugaruka mu gitondo cya kare igaba ibindi bisasu mu misozi ya Rugezi.
Ni mu gihe ku wa gatatu w’iki cyumweru, ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanyije, barimo FARDC, FDLR, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi, ryari rimaze kugaba ibitero byo ku butaka muri ako gace.
Ariko umutwe wa MRDP-Twirwaneho, umaze kwigarurira igice kinini cy’imisozi ya Mulenge kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatatu 2025, ngo wakomeje gusubiza inyuma ibyo bitero.
Abaturage bahungiye ahandi
Uretse ibisasu byarashwe na drones, ibindi bitero byo ku butaka byagabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane mu bice bya Mikenke na Gahwela, ahatuwe n’Abanyamulenge benshi.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko ibi bitero byateye ubwoba bukomeye mu baturage, bamwe bahitamo guhungira mu bice bitekanye birimo Minembwe Centre n’ahandi hakiri mu maboko y’umutwe wa Twirwaneho.
Si ubwa mbere drones za Leta ya Congo zigabye ibitero mu misozi ya Mulenge. Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri 2025, ibisasu byarashwe muri ako gace byahitanye abaturage benshi, bikurikirwa n’ihangana rikomeye ryatumye MRDP-Twirwaneho ifata Minembwe, Mikenke n’ibice byinshi biyikikije birimo na Rugezi.
Kugeza ubu, imirwano ikomeje gukaza umurego, ibintu bikomeje guteza impungenge z’umutekano w’abasivili muri Kivu y’Amajyepfo.