Taleb Abderrahim gutsindwa kwa APR FC yabyegetse ku bwoko bw’umupira bakinnye
Umutoza mukuru wa APR FC, Taleb Abderrahim, yatangaje ko imwe mu mpamvu zatumye ikipe ye itsindwa na Al Hilal SC ibitego 2-0, ari uko abakinnyi be bakinnye umupira woroshye cyane ugereranyije n’uwo basanzwe bakoresha.
Ni nyuma y’umukino w’ikirarane w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026, warangiye Al Hilal SC yegukanye amanota atatu, igasubira ku mwanya wa mbere.
Abajijwe ku mahirwe menshi APR FC yabonye imbere y’izamu ariko ntiyabyaze umusaruro, Taleb yasobanuye ko abakinnyi be bamugejejeho ikibazo cy’umupira bakinnye, bavuga ko utari umeze nk’uwo basanzwe bakoresha mu myitozo no mu yindi mikino.
Yagize ati: “Ubwo nabazaga abakinnyi banjye impamvu bageraga imbere y’izamu gutsinda bikabananira buri wese yambwiye ati ‘Twagize ikibazo cy’umupira wari woroshye cyane ugereranyije n’uwo dukina.’ Ni byo ariko harimo no kudahuza”
Uyu mutoza kandi yongeye kugaruka ku cyemezo yafashe cyo kohereza umunyezamu Ishimwe Pierre gukora imyitozo mu Intare FC, nyuma y’uko agaragaje intege nke mu mukino APR FC yanganyijemo na Bugesera FC ibitego 2-2 mu Cyumweru gishize.
Taleb yavuze ko iki cyemezo kitari igihano, ahubwo ko cyari kigamije kumuha umwanya wo kwisuganya no kugarura icyizere, cyane ko yari amaze iminsi anengwa n’abafana ndetse n’itangazamakuru.
Yagize ati: “Twaganiriye na Pierre dusanga icyiza ari uko ahabwa akaruhuko, by’umwihariko mu mutwe. Yari atangiye gutakaza icyizere bitewe n’igitutu cy’abafana n’itangazamakuru. Rimwe na rimwe umunyezamu aba akeneye umwanya wo kongera kwisuganya.”
Gutsindwa uyu mukino byatumye APR FC iva ku mwanya wa mbere isubira ku wa kabiri n’amanota 37, irushwa inota rimwe na Al Hilal SC ifite n’imikino itatu y’ibirarane.
APR FC izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026, yakira Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona uzabera kuri Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri n’igice. Ni umukino abafana b’iyi kipe bitezweho kubona igisubizo ku bibazo byagaragaye mu mikino iheruka.
WADUKURIKIRA KURI WHATSAPP UKAJYA UBONA INKURU AKOKANYA https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j