RMC yihanangirije SKFM na Isibo TV & Radio kubera imyitwarire idakurikije amahame y’itangazamakuru mu biganiro bya siporo
Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (Rwanda Media Commission – RMC) rwandikiye SK FM 93.9 na Isibo TV & Radio rubihanangiriza kubera imyitwarire ihabanye n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru yagaragaye mu biganiro byabo bya siporo, nyuma y’intambara y’amagambo imaze iminsi ihanganishije abanyamakuru bakorera ibi bitangazamakuru.
Uyu mwuka mubi watangiye nyuma y’ikiganiro cyakozwe na Ndayisaba Léonidas wa Isibo TV & Radio, wavuze ko Rayon Sports ishobora kuba iri guteganya guha akazi abanyamakuru bakorera SK FM.
Mu byo yavuze, Ndayisaba yatangaje ko Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, ashobora kwirukana Ngabo Roben ushinzwe itumanaho muri iyo kipe, akamusimbuza Karenzi cyangwa Lorenzo, basanzwe bakora kuri SK FM.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro cya siporo cyatambutse kuri SK FM tariki ya 9 Mutarama 2026, aho abanyamakuru bagaragaje ko ayo makuru ari ukurengera no kutagira gihamya.
Sam Karenzi yavuze ko ibyo byatangajwe bidafite ishingiro, anenga abanyamakuru ba Isibo TV & Radio, avuga ko baciriritse kandi bahembwa amafaranga make. Yavuze ko Rayon Sports idafite ubushobozi bwo guha akazi umunyamakuru wa SK FM, agaragaza ko umushahara Lorenzo ahembwa utagereranywa n’uwashoborwa gutangwa n’iyo kipe.
Karenzi yanongeyeho ko Ndayisaba yamusabye akazi akakamwima, ahamya ko umushahara ahembwa aho akorera ungana n’uwa bamwe mu banyamakuru bakiri bato batangiye umwuga kuri SK FM.
Mu kiganiro kimwe, umunyamakuru Musangamfura wa SK FM na we yanenze Ndayisaba, amwita “ingayi” kandi ashinja kumara amezi atuka abandi banyamakuru kuri YouTube. Yagaragaje ko kuba afite ubumuga bwo kutabona bitamubuza kubazwa amagambo atangaza.
Karenzi kandi yavuze ko hari abanyamakuru bahawe akazi ko kumwita “igisambo” no kumushinja gusenya Rayon Sports, ashimangira ko nibakomeza atazabyihanganira, ndetse agaragaza ko afite ubushobozi bwo kuvugana na nyiri Isibo TV & Radio kugira ngo harebwe icyakorwa.
Aya magambo yakurikiwe n’ikiganiro cyatambutse ku Isibo TV & Radio tariki ya 10 Gashyantare 2026, aho Mugenzi Faustin uzwi nka Faustinho, Nkusi Denis uzwi nka Mutangazaji, na Ndayisaba Léonidas bagaragaje ko bababajwe n’imvugo yakoreshejwe na bagenzi babo ba SK FM.
Mugenzi Faustin yavuze ko niba koko hari ushobora kubirukanisha, yabigerageza, ashimangira ko batazahagarika gahunda yabo yo kugaragaza abo bita ko basenya siporo y’u Rwanda.
Ndayisaba we yifashishije urubuga rwe rwa YouTube, avuga ko iterabwoba n’isebanya ari uburyo bukoreshwa na bamwe mu banyamakuru ba SK FM. Yavuze ko amagambo yavuzwe kuri we ari yo aciriritse yumvise kuva yatangira itangazamakuru, anashimangira ko nta muntu ukwiye gutangaza ko ashobora kwirukanisha undi mu kazi.
Nkusi Denis na we yatangaje ko abanyamakuru ba SK FM “bakora bayura”, ashimangira ko guhembwa menshi cyangwa make bidakwiye gukoreshwa mu gutesha agaciro abandi.
Nyuma y’uku guhangana kwaranzwe n’amagambo akakaye, RMC yatangaje ko yihanangirije mu nyandiko SK FM na Isibo TV & Radio, ibasaba gukosora imyitwarire ihabanye n’amahame y’umwuga.
RMC yibukije ibitangazamakuru bikora ibiganiro bya siporo ko bigomba gutangaza amakuru ashingiye ku kuri no ku bimenyetso, kwirinda amagambo aharabika, atukana cyangwa asebanya, no kudakoresha itangazamakuru mu nyungu bwite.
Yanahamagariye abakunzi b’ibiganiro bya siporo gushyigikira ubunyamwuga kugira ngo siporo ibe urubuga rwubaka sosiyete aho kuyisenya.
DUKURIKIRE KURI WHATSAPP CHANNEL UJYE UBONA AMAKURU TUBAGEZAHO KU GIHE https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j