ugaragaje ukutanyurwa cyangwa ubajije ibibazo ajyanwa muri kasho cyangwa agahanwa; Abasirikare b’u Burundi baratabaza
Amakuru aturuka mu gace ka Baraka, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aravuga ko bamwe mu basirikare b’u Burundi boherejwe muri ako gace bahanganye n’ibibazo bikomeye birimo inzara, umunaniro ukabije n’ibihano bavuga ko bibashyira mu buzima bubi.
Abo basirikare, barimo abo muri bataillon ya 11 n’indi mitwe ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bagaragaje ko imibereho yabo iri munsi cyane y’ibyo bari biteze mbere yo koherezwa ku rugamba. Bamwe muri bo baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko ikibazo cy’inzara cyamaze kuba karande, kandi ko nta ngamba zifatika zafashwe ngo gikemuke.
Umwe muri bo yagize ati: “Batubwira ko tubarizwa mu mutwe w’inyeshyamba.” Yavuze ko aho gufatwa nk’abasirikare bari mu butumwa bwemewe, bumva bafatwa nk’abantu badafite uburenganzira ku mibereho myiza n’ubwubahane bukwiye.
Abo basirikare bavuga ko ibiryo bagenerwa ari bike cyane ugereranyije n’akazi katoroshye bakora buri munsi ku mirongo y’urugamba. Bavuga ko buri musirikare yemerewe amagarama 200 y’umuceri n’ibishyimbo, akongerwaho ikirayi gito n’igitunguru. Nimugoroba bagahabwa amagarama 250 y’umutsima, ariko bakemeza ko akenshi badahabwa irasiyo yabo yose.
Bavuga kandi ko mbere bahabwaga umugati, beignet n’igikoma, ariko ibyo byahagaze, bigatuma ubuzima bwabo burushaho kuba bubi.
Uretse inzara, bavuga ko bahanganye n’umunaniro ukabije kuko bajyanwa kenshi ku mirongo y’urugamba badafite imbaraga zihagije. Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko ugaragaje ukutanyurwa cyangwa ubajije ibibazo ajyanwa muri kasho cyangwa agahanwa.
Hari n’abavuga ko babuzwa kumenya aho ibiryo n’ibindi bikoresho bibagenewe bijya, ndetse ko hari abayobozi babigurisha ku isoko ryo muri Baraka aho kubibagezaho. Umwe muri bo yagize ati: “Birababaje kubona abadukuriye bacuruza ibyo bagenewe mu mujyi, mu gihe twe dusonza.”
Abo basirikare kandi bavuga ko abayobozi babo batabegera kenshi, keretse mu gihe cyo gutanga amabwiriza cyangwa ibihano, bikabatera kumva baratereranywe.
Icyakora, ubuyobozi bw’ingabo z’u Burundi bwahakanye ayo makuru. Umuvugizi w’izo ngabo, Gaspard Baratuza, yatangaje ko iperereza ryakozwe rigaragaza ko ibyo birego nta shingiro bifite.
Yagize ati: “Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko ibyo aba basirikare bavuga ari ibinyoma; nta kibazo cy’inzara cyangwa imyitwarire mibi y’abayobozi gihari nk’uko bivugwa.”
Nubwo ubuyobozi buvuga gutyo, aya makuru akomeje guteza impungenge ku miryango y’abo basirikare no ku bakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano mu karere. Abasesenguzi bagaragaza ko niba koko hari abasirikare bafite ikibazo cy’inzara n’imibereho mibi, bishobora kugira ingaruka ku mikorere yabo no ku mutekano w’ibikorwa barimo.
Ikibazo kiracyari mu rujijo, mu gihe impande zombi zikomeje gutanga amakuru atandukanye ku mibereho y’abasirikare bari mu butumwa muri RDC.
wadukurikira kuri WhatsApp ukanze kuri iyo link https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j