๐๐ ๐๐๐ ๐๐๐๐๐ ๐พ๐๐๐๐ [ ๐ ๐ข๐ซ๐ฌ๐ญ ๐๐ข๐ ๐ก๐ญ ๐๐จ๐ฏ๐ ] ๐๐ฉ๐ข๐ฌ๐จ๐๐ ๐
Duheruka Umuntu wavuganaga na Cloudine agiye kumugira inama karahabutaka yukuntu azatwica ntihagire numwe urokoka kandi ntibamukeke…. ese yari iyihe reka dukomeze..
Nahise ntega amatwi ngo numve inama yamugiriye ariko ntanijambo na rimwe ndumva kuri iyo record yahise irangira bishoboke yuko umwe muribo ampa amainite yaramushiriyeho cyangwa phone imuzimiyeho.
Nagerageje gukomeza guhita numva izindi record ngo numve niba hariyo nabona ikomerezaho ariko ndayibura.
Numvise ari nyinshi cyane mpita mbyihorera kuko numvaga nananiwe bitewe n’ibintu byose nari maze kumva. nahise mvuga nti: ” ibindi nzabyumva ikindi gihe reka niryamire”
Nagerageje kuryama ngo ntuze ariko biranga pe neza neza natangiye gutekereza byinshi kurukundo ngendeye kubyo numvise Kevine na mushiki wanjye baganira ukuntu bakundana nibazaga inkundo ikintu zaba zimaze nimba ukundana numuntu akakuzirika akakugira igikoresho ukaba ntaburenganzira nabuke waba ufite.
Nibajije nanone ukuntu bigenda kugirango umuntu umwe agenge mugenziwe nkaho ntacyo yakwikorera uretse icyo amubwiye nibaza kandi uko bigenda ngo icyo amubwiye cyose agikore kabone nubwo byaba ari ibintu bigaragara ko bipfuye nkawe ubibwirwa nta nabwenge afite bwo kuba yagira ikintu na kimwe atekereza mubyukuri akabaho ameze nk’umuntu utazi kwirebera ikibi n’ikiza.
Bincanze nakomeje gutekereza cyane nanone ko njyewe ibintu byo gukunda ntabyo narinzi nakomeje gutekereza cyane kuri Umwiza Divine umukobwa w’inzozi zanjye , umukobwa wari wantwaye byose, umukobwa utagira uko asa , umukobwa nyine ukwiya ikamba.
Mubyukuri igihembwe cya kabiri cyasaga nkaho kigiye kurangira rero byashobokaga ko twari kuruhuka hafi ukwezi kose tutongeye kugera ku ishuri numvishe muri njyewe ntazi ukuntu mbaye ibaze ukuntu ukwezi kose kuzashira ntabonye Divine.
Nahise mfata umwanzuro ko bukeye bwaho nzamubaza neza ahatuye mubaze nimba afite telefone wenda ampe numero ye. mubaze aho asengera kugirango nibura kucyumweru wenda njye njya kumureba.
Murugo rero ntago bagize batwima uburenganzira byuwihariko bwo gukoresha phone, noneho aho claudine yaziye murugo yadufataga neza cyane akatwihaho bishoboka akadukunda bityo ntiyatubuzaga gukoresha phone nimba ari urukundo nimba ari ibiki simbizi gusa wenda nubundi yaravugaga ati:” se ko nzabahitana”
Ntekereza ko ariyo mpamvu ibyo ntakintu byari bimubwira, twese twari dufite smart kuko twavugaga yuko zidufasha cyane mu kwiga n’ibindi bintu byinshi bitandukanye.
Ntabwo byigeze babigiraho ikibazo pe, iryo joro naryo naraye nkanuye rwose pe burinda bucya ndi kwibaza byinshi nkibaza kuri Divine ibintu bimbana birebire. bwarakeye mu gitondo ku ishuri nk’ ibisanzwe turakomeza neza nta kintu na kimwe gihindutse. nka saa sita tuvuye muri breake ngiye kuri toilette mpahurira na Divine sinzi ahantu byavuye nuko byagenze twashidutse twese twahoberanye kurekurana bibasha kwanga.
Twibereye muri uwo munyenga cyane ko numvaga ari nkinzozi ntakanguka sinzi ukuntu twikanze umwarimu wacu twese duhita turekurana nahise nkubwira nti: ” se Divine mwiza umeze neza? ” ahita ambwira ati: ” meze neza ntakibazo ” ndamubwira nti: ” mubyukuri nari nkukumbuye mu urwego rwo hejuru” ahita umbwira ati:” ese ntitwari turi kumwe nimugoroba aka kanya se wahise unkumbura koko?”
Ndamubwira nti: ” wahora niki ntago biba byoroshye ariko iyo nkubonye iteka mpita numva umutima wanjye uruhutse umunsi wanjye ugahita uba mwiza”
Divine yahise ambwira ati: ” ya birumvikana sha nta kundi nyine se ko uburwayi bwawe utabujyana kwa muganga, nzajya ngerageza badi nzinduke unye mwishuri umaze kumbona”
Nahise musaba nimba byakunda ko nimugoroba tuzamuka tuganira ko hari utuntu dukeya numva nshaka kumubaza no kumumenya, nawe ambwira ko ntakibazo umwanya wanjye awufite igihe cyose mbwifuza ngomba kumubona ko kandi nubwo yaba ntawo afite agomba gukora igishoboka cyose akawumbonera.
Nahise musezera genda nihuta njya kuri toilette nagezeyo rwose numvaga nibyo naringiye gukorayo byagiye ndakata nisubirira inyuma
Narindi gutekereza ahubwo ukuntu nyine nimugoroba biraba byifashe mu ntibyatinze rero amasaha yo gutaha yarageze hahandi nubundi akunda kuntegerereza. ubwo nanjye mpita ngenda mufata akaboko tuzamuka tuganira gake gake.
Nahise mubwira nti mubyukuri urukumbuzi rukomeje kunyica iyo ndi murugo mbura amahoro nkabura ibitotsi, nkarara nkutekereza ibyo urabizi none rero nagirango nkubaze niba ufite telefone.
Divine yahise ambwira yuko nta terefone afite, ambwira yuko weekend azajya mvugisha kuri terefone ya mama we cyangwa musaza we gusa ampa condition yuko njyewe ntemerewe kumuhamagara nagato ahubwo ko ari we uzajya anyihamagarira.
Nahise muha nimero yanjye ubundi kugirango nzajye ntegereza ko ariwe umpamagara nahise mubaza n’ idini asengamo ambwira ko we ari umurokorw asengera muri Adeper ( abarokore tumenyane kuko amaherezo mukanya ndabiyungaho icyicyana kitazansha mumyanya y’ intoki pe)
Mubyukuri nkimara kumva Adeper nahise numva umutima wikanze kuko ntahantu byari kuzapfa bihuriye na Catholic.
Kuko yaba njye cyangwa we ntanumwe wari kuzahindurira undi kuko twakuze amadini yacu ari kumutima gusa bantu banjye urukundo rurasetsa kuko ntiwakumva ukuntu nisanze ndimo nsengera muri Adeper yewe narabaye narabaye mo nu muririmbyi muri korari zabo mugihe narimvuye mu aherezq bakuru kwa padiri.
Akimara kumbwira ko asengera muri Adeper namubajije neza ahantu asengera nsanga ntabwo hari kure nurusengero rw’iwacu byari bituranyemo gakeya nta twaganiriye ibindi bintu byinshi cyane twahise tugera aho dutandukanira ndamuherekeza hafi mumugeza iwabo nanjye nsubira inyuma ndataha.
Muri uko kugaruka naje gusanga Kevine akiri mu nzira kandi abanyeshuri bamusize ubwo nahise nkomezanya nawe ari nako tugenda tuganira.
Twatangie kuganira…
Kevine: umezeute ute?
Njye: meze neza
Twatangiye nyine kugenda dusererezanya gake gake nuko ati:
Kevine: umva nkurabure bro hari amakuru ya danger ngufite ahubwo urayagura cyangwa ntuyagura nyasibe burundu?
Njye: hari amakuru umfitiye? ( mpita ntangira gutekereza amagambo baraye bavuga we na Lilianne mpita numva ko uko byagenda kose ashaka kumbwira amakuru ya wa mukobwa) Nahise nkomeza ndamubaza nti: ” ese wambwira ati ese ni ngombwa yuko nakwishyura ntago wambwira? ”
Kevine: ( yasetsemo agake kwakundi kwabo nyine) umva nkubwire rero musaza hari umukobwa wagusariye arenda no kwirukanka.
Njyewe: ( nsa nutunguwe ndetse natangaye cyane) uwo umukobwa se ni nde? abahe? turigana se?.
Namubajije ibibazo byinshi ariko njye n’ijijisha kuko ayo makuru nari nyafite murabizi namwe ibyo nari naraye niyumviye.
Kevine: ni umukobwa muremure w’inzobe wiga muwa kabiri B witwa Anitha, ahubwo se Anitha ntabwo umuzi ?
Yavuze umukobwa muremure w’inzobe wiga muwa kabiri B then nkuruye neza nsanga ntawundi mukobwa nzi uhiga uretse Divine gusa nkunva ntabwo yaba ari Divine.
Njye: reka uwo mukobwa ntabwo muzi.
Kevine: nta kibazo ubwo ejo uzanshake nzamukwereka. Gusa nyemerera nkubwire bro uriya mukobwa aragukunda, wumve ngo aragukunda kurwego rwo hejuru kuburyo yabuze naho ahera akubwira ko agukunda nimba ari byabindi byakobwa byo kwitinya simbizi.
Gusa njyewe aho kunigwa n’ ijambo nanigwa nuwo ndibwiye erega kunigwa n’ijambo sikimwe no kunigwa n’umuntu kukoijambo rikunze ntabwo warisaba imbabazi ariko umuntu wamusaba.
Njye: ese ubundi kubera iki mwebwe mutabitubwira ntabwo muri abantu mugira amarangamutima?
Kevine: reka reka uwo sinjye kuko njye nabimubwira sinaripfana wantwara se imi mbi kubwiye? Gusa sha byihore abakobwa si bose nuko utari umukobwa ngo wumve isoni umuntu aba afite.
Njye: reka gutereta ntabwo bigora.
Kevine: nta kibazo wowe ejo nzamukwereka urebe uko byanavamo hanyuma nubona byavamo uzamworohereze arekere kuvunika kuko araremerewe pe.
Njye: nta kibazo ejo nzaza tumurebe.
Ntibyatinze twakomeje kugenda tuganira gusa Kevine yari agasazi kweri. Twageze ahantu dutandukanira njya mu rugo nawe ajya iwabo.
Iryo joro ryose sinigeze mera neza cyane, ntibyatinze bwarakeye mugitondo turitegura tujya ku ishuri nk ibisanzwe.
Sasa rero mu masaha ya saa sita tuvuye kurya nagiye kubona mbona Kevine araje ari kumwe n’ undi mukobwa uyu mukobwa ndebye mbona ni inzobe, nacetsemo gakeya arinako umutima udunda cyane mpita ntangira gutekereza ko yaba ari Anitha. Mana we tabara umugaragu wawe……………. Loading part 10
โขUyu yaba ari Anitha se?
โข Kevine ko yaba ampemukiye ndabigirante?
โข Divine namenya aya makuru ndamukorera iki?Nkwibutse ko niba ukunda gusoma inkuru ndende ndetse ukaba ukunda amakuru yizewe kandi agezweho ndetse ubonera kugihe wishidikanya kudukurukira. Wadukurikira ugiye kuri browser yose ukandikamo ” www.inganzohub.com ” , wadukurikira kandi ku rukuta rwa Facebook ni ” inganzohub “. Si aho gusa kandi wadukurikira no kuri WhatsApp dufite Chanel nayo ni ” inganzohub” Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe no gusangiza inshuti zawe uzi zikunda gusoma zitazacikwa ikintu nakimwe dore ko ari ukuva mubwiza tujya mubundi. Mugire amahoro ndabakunda cyane njyewe dusubire mu gice kizakurikiraho.
๐๐๐ ๐น๐โ๐๐ธ, ๐๐๐ ๐น๐โ๐๐โ๐ธ.