INGORORANO Y’UBWISHONGOZI Season01 Episode 08
Duheruka ANDREW akomeje kubwira Arsen na Mukecuru we inkuru ye na KAMIKAZI yatangiye ubwo bigaga muri segonderi, bari bakicaye muri Saloon,…
ANDREW yari ageze aho KAMIKAZI yari amaze kumubwira impamvu yaryamanye na Animateur ko yari ukugira ngo abone amafaranga y’ishuri ndetse anasagure ayo kuvuza muzehe we,…..
Arakomeza ati:”uwo mugoroba ntiwabaye mwiza kuri nge, noneho kumva ko KAMIKAZI yahindutse igishoro cy’ubuzima bwe bwiza mu buryo nk’ubwongubwo byo byanyicaga mu bwonko cyane ko nanamukundaga kurenza undi muntu uwo ari we wese.
Narebye KAMI ukuntu yari ari kundirira, antonganya ngo iyo mba ndi we nkisanga muri ibyo bibazo nari gukora iki, akongera akambwira ngo naramwirengagije kandi ni nge yari yizeyeho ubuhungiro, basi kuba yaba ari kumwe nange byagombaga kumwibagiza ibibazo arimo, ariko ngo kumwirengagiza no kumurakarira byatumaga arushaho gutekereza ibimuboshye,
“Basi se ko mbikubwiye uranyumva?” Ni uko yahise ambaza ari kwihanagura amarira, kubera ukuntu numvaga ndi kwishinja amakosa, mbura icyo mvuga nzamura umutwe mbyemera.
“Nonese ubundi wabitekerezagaho iki mbere y’uko nkwibwirira ukuri?” Ni uko yambajije kuko nari namaze kumwereka ko nari mbizi ko yaryamanye na animateur. Nahise mubwira uko nabimenye, mubwira ukuntu nyuma yo kumwirukana namushakishije mu kigo hose nkamubura, twajya kureba filme nkabura imbaraga ziyireba cyane ko nari muhangayikiye, nkomeza mubwira ko mukuzamuka ngiye kwiryamira nanyuze kwa animateur… byose ndabimubwira.
“Basi mbabarira” ni uko yahise ambwira ubona ikiniga kimwishe, ariko nange nkababara cyane,
“Ntabwo nari nzi ko biri ku rwego nk’urwongurwo rwo kuba wababazwa n’amafuti yange kandi ukanampangayikora bigeze aho.” Akimara kumbwira gutyo abona ndamurebye kandi ntunguwe, ahita yubika umutwe hasi.
“Ariko nawe wababajwe cyane n’uko nge nawe tutari tumeranye neza. Muri macye nge nawe dufite ubushobozi bwo kubabazanya.” Ni uko namusubije.
“Rero ubwo nimba dufite ubushobozi bwo kubabazanya twembi, dufite n’ubundi bwo gushimishanya?” Arambaza, nuko nzamura umutwe mbyemera.
“Bisobanuye iki?” Arambaza. Ngiye kumusubiza mbona ari kundeba cyane.
“Vuga ariko” ni uko yahise ambwira amfashe mu mashingu nk’aho ashaka kuntiga kandi nanone yatangiye gukomeza kurira.
Numvaga mu mutima hari kugurumana mo umuriro, ni ubwambere nari ngize ibyiyumviro bimeze gutyo igihe cyose nari maze ndi kumwe na KAMIKAZI. Numvaga natangiye kubira ibyuya kandi ari ni mugoroba ndetse hariho n’imbeho. Icyakora numvise mfite akanyabugabo, mfata amaboko ye mwikuraho kuko yari ameze nk’aho ari kuntiga, nyuma turebana mu maso,
“Turakundana” mubwira gutyo arandeba ntiyasubiza.
“Nako ndagukunda cyane!” Ni uko namubwiye ariko bingoye cyane, gusa namaze kubimubwira numva ikintu kimeze nk’ikiruhuko kidasanzwe cyuzuye umutima wange, sinamenye uko byagenze nisanze ndi kumuhoza amarira menshi atagira ingano, yandiriye mu gituza ku rwego umupira nari nambaye watose. Muri uwo mwanya yari ari kurira nabuze icyo gukora, ntakintu na kimwe navuze uretse kumureka akarira, ubwo ni na bwo amasaha yo kumanuka ngo tujye kurya yahise agera, ndamuhozahoza ari na ko mubeshyabeshya ngize amahirwe araceceka.
Mu guceceka, nta jambo na rimwe yambwiye ahubwo yahise ahaguruka nange arampagurutsa, ahita amera nk’unyiyegamijeho ubundi turagenda twinjira mu bandi natwe turamanuka tujya kurya.
Uwo munsi kandi twari turareba filme nubundi, twageze kuri table, nsanga JOJO afite ibiryo byange kuko nasaga nk’uwakerewe ho, ahita andeba mu maso araseka,
“Ase wowe ntiwanaha agahenge umuntu?” Ni uko namubwiye ariko na bwo ahita aseka.
“Uvuye he?” Arambaza ariko ndamwihorera.
“Uvuye he wowe na KAMIKAZI? Mwari muri gukora ibiki?” Ni uko yambajije ari gushaka kunserereza ariko na bwo ndaseka ndamwihorera. Abakobwa no mu mujyi rero baba barageze ku rwego bumva ko kwiyunga n’umuntu mukundana bibanza guca mu gukora imibonano mpuzabitsina, kuba muri aho abandi batari bikaba bivuze ko nimba mutari gukora icyo gikorwa bivuze ko muri mu bindi bijyana na byo! Ntabwo ari abakobwa bo mu mujyi ariko gusa, ahubwo ngo ubwo ni ubuzima bw’abantu babaye civilised b’abasirimu… ni muri urwo rwego nari natangiye kubona ko JOJO ari ibyo ari kuganishaho ashaka kunserereza,
“Ubwo rero ejo uzangurira amata kuko iyo utangira ntabwo uba wongeye kumerana neza na KAMIKAZI wawe.” Arambwira.
“Ariko nange natumye umerana neza na Doyen kandi wari waramwanze.” Ndamusubiza.
Dukomeza kuganira ari na ko turya, nyuma tumara ibyo kurya, mbona afashe isahane ye n’iyange agiye kubyoza,
“Ariko KAMIKAZI ubu ari hafi kuza gutwara iyange” ndamubwira.
“Nubundi erega ndamunyuraho mubwire ko nkimuzaniye.” Ni uko yansubije ubona ari guseka anserereza. Ndetse ubwo yahise agenda anyura kuri KAMIKAZI aho arira, mbona abanje no kwicarana na we bigaragara ko yari asanze atararangiza kurya akamurinda. Nyuma y’umwanya muto mbona barasohotse kandi baganira.
Ni ibintu byanshimishije kubona KAMIKAZI na JOJO baba batangiye kuba inshuti, kubera ko kuva KAMIKAZI yaza nari ntaramubonana n’umukobwa mu buryo budasanzwe kumwe abakobwa bakungikana, ikindi kandi na JOJO kuva yatandukana na JESSICA wari utakigana natwe kubera za mpamvu zose, na we nari ntarabona yagize uwundi mukobwa baba inshuti, byongeye kandi mu ntangiriro hagati ya JOJO we na JESSICA byasaga nk’aho banga KAMIKAZI mbese ari abanzi, nyine kubona baba bagiye kwibera inshuti numvaga ari ibintu byiza ku rwego ntabisobanuraho.
Ubwo aho nari nicaye, sinari nkiri gutekereza kuri bya bibazo nari mazemo iminsi bya KAMIKAZI na Animateur, ahubwo nari ndi kwibaza ku busazi nakoze bwo kubwiza KAMIKAZI ukuri nkamubwira ko mukunda! Noneho nkatekereza ukuntu atari yanahise ansubiza ahubwo akarira gusa na byo nkumva biri kunshanga, ntangira kugira ikibazo cy’uko ashobora kuba we ankunda ukundi gutandukanye nkaba naruhiye ubusa.
Nyuma y’akanya, KAMIKAZI araza aricara ngo turebe filme, hashize akanya filme itangiye ndamureba na we arandeba turarebana,
“Kuki uri gutuma umutima undya? Ni byo wahisemo?” Ndamubaza.
“Nonese ushaka…,” Arambaza ariko ahita atangira kumera nk’uri kudidimanga.
Mpita mufata mu kiganza ngo dusohoke. Tugeze hanze mpita nkatira hahandi inyuma hihishe, hamwe ba bana bo mu wa gatatu bigeze kunkubitira batumwe na VICTOR. Nyuma yo kugerayo mpita nongera mureba mu maso,
“Ndagukunda… kandi ntabwo nshaka ko untega iminsi yo kubitekerezaho kuko igihe tumaranye ni kinini ntacyo wajya gutekerezaho.” Ndamubwira, atangira kongera gushaka kurira.
“Ariko kandi ibi ndi kubikubaza nsa nk’aho nzi ukuri ko nawe unkunda. Twamaze kwemeranya ko twembi dufite ubushobozi bwo kubabazanya no gushimishanya, ubwo se…,” ahita anca mu ijambo,
“Ushaka ko nange nkubwira ko ngukunda? ” arambaza nzamura umutwe mwemerera.
“Icyo nashakaga gusa ni ukumva ko wowe unkunda kandi nabyumvise. Basi mbabarira wowe ntukomeze kubimbaza. ” ambwiye gutyo mpita ntungurwa, yari atangiye gushaka kunyanga kandi ntabwo ari ibintu nari guhita nakira. Yarabibonye ko ntangiye gusuhererwa ahita amfata aranyiyegereza,
“Tekereza neza kuri KAMIKAZI, ese ni we mukobwa ushaka gukunda akagukunda? Nonese ko natangiye kukubabaza tutaranakundana, ubwo wababara ute wongeye kubona ibyo nakoranye na animateur bisubiye?” Arambwira.
“Ariko wansabye imbabazi kandi n’ubwo ntabikubwiye ariko nakubabariye. Nonese uri wa muntu usaba imbabazi nyamara icyo azisabiye atazakireka?” Ndamubaza.
“Ntabwo uranyumva ni cyo kibazo, muzehe wange ararwaye, ntakibasha gukora akazi yakoraga, akenera byinshi kandi ni nge wenyine afite. Ibyo rero bituma animateur ankoresha ibyo ashatse kuko amfasha, ndi mu bihe ntabasha guhunga ikibi. Rero nakubajije ngo uri ngewe wakora iki? Nonese wigeze unsubiza basi?” Ambaza gutyo, akomeza kunyumvisha buryo ki atari umukobwa wo gukundana nange kuko yajya ahora ambabaza, ndetse ubona afite agahinda.
Nge icyo nabonye ni uko yari umukobwa windushyi, ntiyari abayeho nk’abandi bana bose basanzwe babonerwa byose n’ababyeyi, yavugaga muzehe, nk’aho nyine ari we gusa afite, byatumye mbasha ghtekereza kuri mukecuru we, kuko nimba yari afite muzehe, hagombaga no kuba hari mukecuru. Ndongera ntekereza ku muryango we wose nyirizina, nkibaza ashobora kuba ari ikinege nibyo, ariko se nimba nta na nyirasenge, nta na nyirarume uhari? Gute nta muryango afite? Numvise ashobora kuba afite inkuru yihariye y’ubuzima bwe, ariko nanga kwirirwa mbimubazaho kuko uko byagenda kose iyo mbimubazaho byashoboraga kuba nko kumukomeretsa, icyakora nahise numva ko hari icyo ngomba gukora ku mudendezo we wo ku ishuri, akabaho yizeye ko muzehe azakira, kandi ko na animateur atazongera kumusambanya uko abishatse.
Ikintu cyari cyanshimishije, ni uko uko kuryamana na animateur bitari bisobanuye ko ari ibintu yabaga yapanze, ngo bityo ajye kuryoherwana na we n’ubwo nabundi iyo natekerezaga kuri ya majwi ye yishimiye icyo gikorwa byabaga ari nko kuntera igisongo mu mutima, nishyizemo ko nyine yabikoraga kubera ko ari yo mahitamo y’ubuzima bwe buri ku murongo, ni ukuri ntiyishimishaga,…
“Basi reka dushake icyo gukora animateur ntazongere kugufatirana.” Ndamubwira
“Biraba bisobanuye ko na muzehe ubuzima bwe burajya ahabi. Kuko nemera ibyo animateur ansabye igihe cyonyine mbonye abanje kunkemurira ikibazo. None ni biba ngombwa ko atagifite ubwo bubasha bwo kungeraho?” Ambwira gutyo mbanza kubitekerezaho neza.
“Ukunda muzehe ni byo. Ariko se wowe uriyanga?” Ndamubaza.
Agiye kunsubiza mpita muca mu ijambo,
“Ntiwirirwe wisobanura hano, agaciro ka muzehe kuri wowe karumvikana, ni umuntu watanga byose kubwawe kugeza no ku buzima bwe, sibyo?” Ndamubaza, azamura umutwe yemere.
“Ni ko bimeze ku mubyeyi wese, abikora ngo ashimishwe no kubona unyuzwe n’ubuzima ubayeho, none muzehe aho ari yashimishwa no kukubona ubayeho nk’uko ubayeho? ” atekereza gatoya arangije azunguza umutwe ahakana, nange mpita nitsa umutima.
“Birababaje rero. Kumva ko uri kurwanirira ishyaka muzehe, ariko ukaba utita ku gaciro kawe kandi ubizi neza ko iyo nkuru muzehe ayumvise yamwica mbere yo kwicwa n’indwara arwaye. Urumva nta soni ufite?” Namubwiye ntyo mbabaye kandi ndi no kumubwira nabi mfite n’umujinya. Na we kandi ubwo yahise yongera aranyegera cyane akomeza kuririra mu gituza cyange.
“Basi mbabarira mukundwa.” Ni uko yahise ambwira ari kurira cyane, ariko numvise ijambo ngo mukundwa ringwa mu matwi, ashobora kuba yarabivuze bimucitse cyangwa yabitekerejeho ariko nyine yararivuze, ryari ryiza kuri nge.
Nahise mufata neza mureba mu maso, na we aramfata arankomeza.
“Ntabwo nzongera numbabarira.” Arambwira,
“Nkwijeje ko animateur atazongera kukubona uko yishakiye, hari icyo ndakora kandi giciye mu mucyo.” Ndamubwira.
Nkimara kumubwira ntyo, yahise ambwira ko hari akantu gatoya ashaka kumbwira ko ariko atakambwirira ahongaho bityo ko twagombaga kuhava tukagenda, yahise amfata akaboko aranjyana mbona ari kunyerekeza kiri dormitory zabo, bidatinze tugera ku marembo,
“Nashakaga ko umperekeza” abimbwira ari guseka numva arambabaje.
“Ariko ntabwo abandi barajya kuryama kandi twakabaye turi kumwe, ubwo unsize he?” Ndamubaza
“Nyine hari akantu nashakaga kukubwira kandi ndahita ngira isoni nimpara kubivug. Rero sinshaka kugira isoni ndahita nigendera ninkakubwira.” Ambwira gutyo numva aransekeje. Ahita anyigera cyane ajya mu gutwi anyongorera gahoro,
“Ndagukunda”
Yambwiye atyo ahita anyiyaka agenda yirukanka yinjira mu gipangu cyabo ahita akubitaho urugi atanarebye inyuma basi ngo ampe n’akanya gato.
Nahagaze aho ngaho akanya gato, nkumva ndi gushaka gusimbukira hejuru cyangwa ngo nseke, nyine numvaga ibyishimo biri kwikuba, nashatse kujya kureba JOJO ngo mumutumeho agaruke ariko mbona ntibyaba bigaragara neza, ni uko ndongera nisubirira muri réfe njya kureba filme nk’abandi n’ubwo nasanze igiye kurangira.
Iryo joro na ryo ryararangiye, gusa sinasobanura nimba narasinziye cyangwa nararaye ndeba bugacya, icyo nibuka neza ni ukuntu niyumvaga bidasanzwe. KAMIKAZI kuva ako kanya yari abaye urukundo rwange rwa mbere, kandi naramukundaga biturutse ku buzima twabanagamo. Bwakeye ari ku cyumweru, ubwo nari ndi kumesa uniform mbona Doyen ansanze aho twameseraga atangira kumfasha kumesa,
“Kumesa ku cyumweru ariko bitera Stress, wagiye ukora isuku ku wa gatandatu ko ari bwo uba wizeye neza ko witeguye ishuri? ” ni uko yambwiye.
Nyine yari ari kumfasha kumesa ari na ko tuganira, byari bitangaje kubona umunyeshuri nka Doyen aza gufasha umwana wo mu wa kane kumesa, byari ibintu bidasanzwe, ariko kuko twari twaramaze kubakana ubucuti, kuri nge byari ibintu bisanzwe. Tukiri kumesa ni na bwo twongeye gutekereza kuri VICTOR, dutangira kongera kwiga ku buryo twari gutuma agaruka ku ishuri,
“Nonese ubundi ko nshimye nemeye kuzaca kuri papa, ubundi bwo we nambwira ko nta bubasha abifiteho tuzakora iki kindi?” Ndamubaza.
“VICTOR yakoze ikosa rikomeye, kiriya cyaha cyo gukubita no gukomeretsa iyo Shitani inabyivangamo hagati yawe na JESSICA hari kuvamo umwe yari kuhasiga ubuzima, rero bibaye bimeze gutyo papa wawe atagifite ubwo bubasha kuri we, twaryumaho amategeko yakora ibyayo. Gusa ariko amakuru mperuka ampa ikizere cy’uko bizakunda.” Ni uko yambwiye. Yakomeje ambwira ko ubwo yajyaga kumusura, hari umupolice wamubwiye ko na bo ubwabo batabyemerewe kugera aho ari, bityo ko umuntu wenyine wari ubuemerewe yari umugabo witwa RUGEMA kandi nyine uwo RUGEMA yari papa. Ngo ni we wari umufite nk’ingwate ye…
Byarangiye nge na Doyen twemeranije ko nitugera muri shomaje ari bwo tuzaka uruhusa tugataha tukajyana mu rugo tukinginga papa akababarira VICTOR.
Uwo munsi ntabwo nigeze mbona KAMIKAZI, yewe nagiye no kurya bisanzwe saasita sinamubona kuko ntiyari yaje kurya. Nabyibajijeho ariko sinabitindaho, ahubwo tugeze nimugoroba mu masaha ya etude ni bwo negereye JOJO ngo mubaze ko yamubonyeho,
“Mperuka kare Animateur amunumaho ngo iwabo baramushaka, rero namusanze muri dormitory muha ubutumwa bwe, sinzi icyakurikiyeho kuko nange sinigeze nongera kujya kumureba.”
JOJO akimara kumbwira ko animateur yamumutumyeho numvise ntazi ibiri kumbaho, mpita mpaguruka nsohoka mu ishuri vubavuba, bidatinze mba ngeze kwa animateur ngo numve nimba koko ari ho bari. Nari mfite umujinya uteye ubwoba kuko numvaga ninumva barimo urugi ndarumena, gusa nagezeyo nsanga haratuje cyane, ntega amatwi ku idirishya numva ntawe urimo, ndebye neza mbona ku muryango hariho ingufuri bisonuye ko nyine nta muntu urimo.
Ubwo byarangoye gutekereza neza ku cyo gukora ako kanya, ntangira kumva ko noneho KAMIKAZI atashatse ko basambanira mu kigo ahubwo yamusabye ko bajya hanze y’ikigo wenda muri lodge! Umujinya nagiriye KAMIKAZI ako kanya sinabasha kuwusobanura mu magambo, nazengurutse ikigo byibuze ngo ndebe ko nagira amahoro, kubera ko rero hari mu masaha ya etude, ntabwo byari byemewe gusohoka uko wishakiye ni cyo cyatumye ubwo nari ngeze ahantu hatari itari bahita bantorosha cya murekure mu maso,
“Wee, ko utari kwiga bite?” Natunguwe no kumva iryo jwi ari irya animateur. Nyine we yari ari mu kazi ke bisanzwe, ariko bitewe n’inzigo nari mufitiye ndamusuzugura sinamusubiza, ahubwo nkinga ikiganza ku maso kuko yari ari kumpuma.
“Aya masaha wakagombye kuba uri mu ishuri wa mwana we. Kubera iki uri hano?” Arambaza
“Ni ukubera ko umfitiye impuhwe se?” Mubaza nshize amanga
“Abandi banyeshuri bari mu mashuri yabo, ushaka ko nge nawe duhangana bakanyirukana cg nkafungwa nk’uko byagendekeye Hamis?” Ubwo Hamis yari avuze, yari wa animateur wa mbere umwe wigeze kumpa igihano cyo kwica ingwe, akanafungwa biturutse kuri ya ntambara yange na VICTOR,
“Uri kugaragaza imyitwarire itari myiza ANDREW, jya mu ishuri.” Arambwira, n’ubwo ibyo yavugaga yari byo, ariko nge nari mufitiye umujinya. Yari yitonze rwose kandi wabonaga ambwira anyinginga nk’umuyobozi mwiza wifitemo indangagaciro zo kurera.
“Kuki abanyeshuri bamwe ubifuriza kuba bari mu ishuri, mu gihe abandi wiha inshingano zo kubakuramo?” Ndamubaza.
“Wabaye iki? Ufite uburakari bwinshi.” Ni uko yambwiye, ahita amfata ukuboko aranjyana tugera mu biro bye atangira gushaka kunganiriza. Kubera uko kuntu yanyitwayeho neza, byahise bituma nange nshisha macye numva ko ngomba kumubwira ntuje,
“KAMIKAZI ari he?” Ndamubaza.
“Kuki wamumbaza kandi ari wowe mwigana nkaba nkunda no kubabonana? Mu gihe nta ruhushya yansabye ngo mbe nzi aho yagiye, ndumva ari wowe waba uhazi.”arambwira.
“Nibyo rwose, urabizi ko turi inshuti nge na we. Kubera ko ibyo ubizi wakagombye no kuba uzi ko mbizi ko umusambanya uko wiboneye.” Nkimubwira gutyo ahita yikanga arahaguruka afunga umuryango.
“Kumusambanya? Wa mwana we ibyo uri kuvuga ni ibiki?” Ambaza gutyo ubona ari kwihagararaho,
“Mfite ibimenyetso bishobora kugufungisha uramutse utamuretse.” Ndamubwira.
Yatangiye kunyinginga ngo tuganire nta byo guterana ubwoba kurimo, atangira kunyita umuvandimwe we kandi nta sano dufitanye ikindi nta n’ubushuti dufitanye, anduta kure cyane kandi ari n’umuyobozi wange,
“Ariko n’ubwo uri kubikuririza, Ntabwo musambanya nawe wabibona. Ni mukuru uretse ko wenda ari umunyeshuri.” Arambwira
“Kuba yaba ari mukuru cyangwa ari umunyeshuri ntacyo bivuze, shun umuntu wese wafatirana bitewe n’ibibazo arimo kubera ko ngo urabimukemurira, ukamushukisha icyo waba umusambanyije imyaka y’ubukure yose yaba afite.” Ndamubwira.
“Nimba asanzwe atari indaya ngo akwigurisheho, ukaba utaramuterese wenda ngo mubyiyumvikanireho kuko na we abishaka cyangwa mwakundanye, kubera ko ngo gusa utamufashe ku ngufu ni yo ngingo ikurengera? Wamufatiranye n’ibibazo afite.” Ndamubwira kandi atangira gushaka kunshukisha ngo azajya ankorera icyo nshaka cyose ntinamuvamo, gusa nange namubwiye ko iyo mba ndi umuteza ubuyobozi mba narabikoze bityo ko atari cyo ngamije, ahubwo nshaka ko ahagarika kubikora,
“Ahubwo ndacyakubaza, KAMIKAZI ari he?”
Yambwiye ko uwo munsi iwabo bamuhamagaye, ariko ko ngo nyuma yo kuvugana na bo yahise yongera agasubira muri dormitory ntacyo avuze, ariko ko ashobora kuba yumvise inkuru itari nziza biturutse ku burwayi bwa muzehe we.
Nange ubwo nahise ntekereza ko aho ari ari kurira bitewe n’inkuru yumvise, nasohotse nirukanka njya kureba JOJO ngo ajye muri dormitory zabo amundebere, nari nizeye neza ko amunzanira kuko iyo byabaga ari muri weekend ntabwo dormitory bapfaga kuzifunga. Kubw’amahirwe macye, JOJO yambwiye ko zifunze bitakunda bityo ko ngomba gutegereza bakazifungura tugiye kurya.
Niko byagenze amasaha yo kujya kurya aragera, kubera ko ku wa mbere bwari gucya dutangira exame zisoza igihembwe cya mbere, amashuri yagumaga afunguye kugeza mu gitondo bityo abanyeshuri bashaka gukomeza gukora etude bakayikora, n’abashaka kuzinduka mu gitondo saacyenda bakabona aho bigira.
Ubwo rero nge ntabwo nigeze njya muri réfe, ahubwo JOJO yaragiye anzanira KAMIKAZI mu ishuri, turambura ibitabo ku ntebe ngo n’uwaza asange wagira ngo turi kwiga.
“Kuki watumye mpangayika gutya? Ntiwanashaka ukuntu ungezaho ubutumwa?” Ndamubaza.
“Umbabarire basi. Nashakaga kuba ntuje gusa.” Aransubiza, ubona amaso yatukuye cyane.
“Ni ikihe kibazo wagize? Wibyihererana.” Ndamubaza, ahita ambwira ko muzehe we ngo noneho ari muri koma, kandi ngo ntabwo kwa muganga bari kubasha kubona indwara arwaye. Nyine yambwiye ukuntu uwo musaza amerewe, numva nange ngize agahinda. Ariko nanone nkakomeza kugira amatsiko yo kumenya isano afitanye n’uwo muzehe, ku buryo bahitamo kumubwira ibibazo byose biri mu rugo nk’aho ari we muryango wenyine afite.
“Ntabwo ari papa.” Ni uko yambwiye
KAMIKAZI arakomeza arambwira ati:” nyine ngewe nakubwira ko ntazi ababyeyi bange neza, kubera ko bombi twatandukanye mfite imyaka itanu, kandi ni nge wari imfura yabo. Twari dutuye i Kigali natwe ni ko nzi, kandi twari umuryango ukize mu buryo bushoboka bwose. Nigaga mu mashuri y’inshuke kandi nari mfite Tantine unyitaho kubera ko ababyeyi bange bahoraga mu ngendo zizenguruka bari mu bucuruzi. Hari igihe cyageze bamara icyumweru kirenga mu rugo batakijya mu kazi nk’uko bisanzwe, rero kubera nari umwana ntabwo nabashaga kumenya impamvu isigaye ibiriza mu rugo, uretse gusa ikiganiro kimwe nigeze kumva bari kugirana ubwo nari nabasanze mu cyumba, uko nagiye nkura ni ko narushagaho gutekereza ko ibyo bavugaga ari byo byatumye ntandukana na bo.
Uwo munsi numvaga bavuga ibintu bya cyamunara, kandi numvaga hari umuntu bafitiye ubwoba ngo washoboraga kubateza ibihombo. Iryo joro ni nabwo mama yansanze mu cyumba cyange ankangura igitaraganya ndetse ahita ananyambika imyenda yashyuhaga nari mfite, ahita anterura yirukanka anshyira TANTINE, na we bibanza kuba ngombwa ko amukangura aramumpereza,
“Mugomba kuguma mutuje, nge na sobuja turagiye. Tuzaguhamagara tukubwire aho udusanga nyuma y’iminsi mucye.” Ni uko mama yabwiye Tantine.
Ndetse ubwo iryo joro we na papa barasohotse batsa imodoka baragenda, nsigarana na Tantine wankundaga, anyitaho kandi nange nkaba numva ntekanye igihe cyose nabaga ndi kumwe na we.
Nyuma y’iminsi itatu, nta kibazo nari mfite kuko nk’ibisanzwe najyaga ku ishuri nkanataha, nkoga, nkarya, nkakina yewe nkanareba television, ni bwo bwari ubuzima bwange. Ibyo byose kandi ni Tantine wabinkoreraga.
Uwo munsi ni bwo yatangiye kujya anteguza, byarumvikanaga ko yavuganaga na mama ko turi hafi kugenda tukabasanga iyo bari. Kuri uwo munsi nge na Tantine twari turi muri salon, yari yampaye telephone ye ndi kuyikinisha, na we ari kwirebera amakuru, numvaga ijwi ry’umunyamakuru avuga ngo mu yandi makuru, police y’igihugu yarashe umugabo n’umugore bageragezaga kwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko. Kubera ibintu bari bafite bitemewe ngo bikanze police barirukanka bituma baraswa kandi barapfa.
Ubwo ni bwo Tantine yahise asakuza cyane ari kurira, ndebye neza mbona amafoto abiri ari muri television ni papa na mama, Tantine we yahise amfunga amaso ajya kundyamisha, ahari yagiraga ngo ntavumbura ibyo yabonye, ahitamo kundinda muri ubwo buryo.
Muri iyo minsi nabonaga yarakonje, nkatangira kumubaza igihe tuzagira kureba ba mama! Yari yarasuherewe kuko ntiyari akinjyana no ku ishuri twaririrwanaga mu rugo. Nyuma y’iminsi ibiri yakurikiyeho twabonye abagabo benshi baje mu rugo, hari n’abapolice nka batatu, byarashobokaga ko bari abahesha b’inkoko, gusa nabimenye uko nakomezaga gukura nkabitekerezaho. Byarangiye badusohoye mu nzu nge na Tantine birangira dutangiye kuzenguruka umujyi.
Uwo munsi wose twiriwe dutemberana mu mujyi, noneho bigeze nka saasaba numva ntangiye gushonja, Tantine yarabibonaga ko nshonje, twicara ku muhanda hashize akanya Arambwira ngo mbe mutegereje gatoya ajye kunzanira pizza.
Nagumye ahongaho mutegereje, abantu bagatangira kumbaza umuntu turikumwe nange nkababwira ko agiye kunzanira pizza kuko nari nshonje. Nakomeje kumutegereza ndamubura, ntabwo narambiwe ngo ndire kuko naramwizeraga kandi sinari inkubaganyi ngo ngende mve aho ngaho, natekerezaga ko ashobora kuza akambura.
Nyamara ntabwo yagarutse vuba ahubwo yaratinze, mbonye bumaze kwira kandi numva n’ibitotsi byanyishe, ikindi imvura yari igiye kugwa, nahise mva aho ku muhanda, mpanuka muri rigori ahuntu ruhurura yanyuraga mba ariho ndyama mpita nsinzira.
Nongeye gukanguka nisanga ndyamye ku buriri butameze neza kuko bwari umusambi, mpita nikanga ndasakuza cyane mpamagara Tantine, ngiye kubona mbona hinjiye umusaza ari kwihuta ahita aza aranterura, hahita hinjira undi mugabo ati:”Imana ni igitangaza koko, amezi abiri yose umwana asinziriye none akaba akangutse.”
Nahise ntangira kurira kubera ko nabonaga abo bantu ntabazi kandi n’aho hantu hateye ubwoba………..LOADING EPISODE 09..
AHO BIGEZE URABIBONA UTE? DUHURIRE MURI GROUP DUTANGE IBITEKEREZO.
Ushaka kuvugana n’umwanditsi w’iyi nkuru, wamubona kuri nimero ye +250780847170