Macky Sall yasabye Perezida Diomaye Faye yigeze gufunga kumusinyira icyangombwa kimwemerera kwiyamamaza ku mwanya wa SG wa L’ONU
Uwahoze ari Perezida wa Sénégal, Macky Sall, yandikiye Perezida uri ku butegetsi, Bassirou Diomaye Faye, amusaba ko igihugu cye cyamushyigikira mu kwiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru wa L’ONU.
Ibaruwa ya Macky Sall yakiriwe ku biro bya Perezida ku wa 9 Gashyantare 2026, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Quotidien. Muri iyo baruwa, uwahoze ayobora Sénégal amenyesha uwamusimbuye ko ashaka gutanga kandidatire ye ku mwanya wo gusimbura António Guterres, ashimangira ko yabishishikarijwe n’abakuru b’ibihugu by’inshuti n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga.
Ariko icyongera uburemere kuri aya makuru ni amateka yihariye ahuza aba bayobozi bombi. Mu gihe Macky Sall yari ku butegetsi, Bassirou Diomaye Faye wari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe yarafunzwe, mu rubanza rwari rufitanye isano n’ibirego byo gusuzugura ubutabera no gukwirakwiza ubutumwa bwafatwaga nk’ubuhungabanya inzego za Leta. Icyo gihe Faye yari umwe mu bayobozi bakomeye bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryanengaga imiyoborere ya Macky Sall.
Nyuma y’igihe afunzwe, Faye yaje kurekurwa, aza no kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, aratsinda, asimbura Macky Sall wari urangije manda ze ebyiri ziteganywa n’itegeko nshinga.
Uyu munsi rero, ni we usabwa gushyigikira uwigeze kumushyira muri gereza. Amakuru aturuka i Dakar avuga ko mu ibaruwa ye, Macky Sall yasabye ubufasha bw’igihugu cye, ashimangira ko atazinjira mu ipiganwa ryo kuyobora L’ONU atabonye inkunga ya Sénégal.
Kugeza ubu, biravugwa ko Perezida Diomaye Faye ataratanga igisubizo kuri ubwo busabe.
Iki kibazo kandi cyagarutsweho mu gihe Macky Sall yari i Addis Ababa mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho hari hategerejwe ibiganiro ku mukandida wa Afurika ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa L’ONU. Icyakora, icyo kibazo cyarasubitswe kikazaganirwaho mu yindi nama y’abakuru b’ibihugu izaba hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ibi byose bishyira mu ishusho yihariye politiki ya Sénégal, aho uwayoboye igihugu asaba inkunga y’uwo yigeze gufunga, mu gihe demokarasi y’icyo gihugu ikomeje kwerekanwa nk’ifite imizi ikomeye mu karere. Icyemezo cya Perezida Diomaye Faye ku busabe bwa Macky Sall kiracyategerejwe n’abatari bake, haba muri Sénégal no ku rwego mpuzamahanga.
DUKURIKIRE KURI WHATSAPP UJYE UBONA AMAKURU TUBAGEZAHO KU GIHE https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j