Yves Kimenyi yasezeye ku mupira w’amaguru, atangaza umushinga “BEYOND90” ugamije gufasha abakinnyi gutekereza ubuzima nyuma y’umupira
Umunyezamu w’Umunyarwanda Yves Kimenyi yatangaje ku mugaragaro ko asezeye ku gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ku myaka 33, asoje urugendo rwatangiye akiri muto, rumugeza ku rwego rwo gukinira amakipe akomeye mu gihugu no kwambara umwambaro w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi.
Mu butumwa bwe bwo gusezera, Kimenyi yavuze ko urugendo rwe rw’umwuga rwatangiye mu 2012, rutangirira mu Isonga FC aho yamaze imyaka ibiri yiga kandi akura nk’umukinnyi. Nyuma yaho yerekeje muri APR FC, aho yamaze imyaka itanu, agira ibihe byiza byamuhesheje intsinzi n’icyizere.
Mu 2019, yerekeje muri Rayon Sports, mbere yo kujya muri Kiyovu Sports, aho yagaragaje urwego rwo hejuru mu bihe bitandukanye bya shampiyona. Nyuma yaho yasinyiye AS Kigali, ariko ntiyahatinda kuko yagize imvune ikomeye ku igufa ry’akaguru (tibia) muri Mata 2023, nyuma yo kugongana na Agblevor mu mukino wahuzaga AS Kigali na Musanze FC. Iyo mvune yamukuye mu kibuga kugeza na n’ubu afashe icyemezo cyo gusoza burundu gukina.
Yashimangiye ko kimwe mu byamuhesheje ishema rikomeye mu mwuga we ari ukwitabira Ikipe y’Igihugu, avuga ko kwambara amabara y’u Rwanda byari inzozi zasohoye kandi azahora yibuka.
Icyakora, gusezera ku gukina umupira si ugusezera ku mupira burundu. Kimenyi yatangaje ko atangije umushinga mushya witwa “BEYOND90”, umushinga uratangira mu minsi ya vuba, agamije gufasha abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda gutekereza no gutegura ubuzima bwabo burenze iminota 90 y’umukino.
Uyu mushinga uzaba urenze kuba ikiganiro cyo televiziyo cyangwa umuyoboro wa YouTube gusa; uzaba ari urugendo rw’ibiganiro nyakuri, ubujyanama n’ubukangurambaga bugamije kongerera abakinnyi ubumenyi ku igenamigambi ry’umwuga, imicungire y’imari, kumenya ibijyanye n’ubwishingizi, ubuzima bwo mu mutwe ndetse no gutegura ubuzima nyuma yo guhagarika gukina. Intego ni ukubafasha gukura neza haba mu kibuga no hanze yacyo.
Kimenyi yavuze ko we n’itsinda bakoranye bamaze igihe bategura uyu mushinga, kandi ko witeguye gutangira ku mugaragaro. Yagaragaje ko agamije kuziba icyuho kiri mu mupira w’u Rwanda, aho abakinnyi benshi barangiza gukina badafite icyerekezo gihamye cy’ubuzima bwabo bwa nyuma ya ruhago.
Yashimiye amakipe yose yakiniye, abatoza, abaganga, abafana n’abandi bose bamushyigikiye mu rugendo rwe, ashimangira ko umupira uzahora ari igice cy’ubuzima bwe, ariko ubu agiye kwinjira mu kindi cyiciro cyo gutanga umusanzu mu buryo bushya.
Gusezera kwa Yves Kimenyi ntikurangiriye ku rupapuro rw’amateka y’umukinnyi; ni intangiriro y’uruhare rushya mu kubaka ejo hazaza h’abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
DUKURIKIRE KURI WHATSAPP https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
