U Rwanda ruvuga ko u Burundi budakwiye kuba mu buhuza bwa AU ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Burundi budakwiye kugira uruhare mu buhuza bw’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) bugamije guhagarika intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bitewe n’uruhare igihugu cyabwo kivugwaho muri iyo ntambara.
Ibi yabivuze ku wa 19 Gashyantare 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kigali, ari kumwe na Komiseri w’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi ushinzwe Uburinganire, Kwitegura no Gucunga Ibibazo by’Ibiza, Hadja Lahbib, uri mu ruzinduko mu Rwanda.
U Burundi buyoboye AU ariko bushinjwa gufata uruhande
Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko nubwo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ari we uyoboye AU kuva ku wa 14 Gashyantare 2026, igihugu ayobora cyohereje ingabo muri RDC mu rwego rwo gufasha Guverinoma ya Congo mu mirwano iyihanganishije n’imitwe yitwaje intwaro.
Yavuze ko kuba u Burundi ari uruhande ruri mu ntambara bituma bidashoboka ko bwagira uruhare mu buhuza bw’iyo ntambara, ati: “Biragoye ko igihugu cyafashe uruhande mu ntambara cyaba umuhuza.”
U Rwanda rumaze igihe rugaragaza impungenge ku bufatanye bwa Leta ya RDC n’umutwe wa FDLR, washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kigali ivuga ko iryo huriro rishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside kandi rikomeje guteza imvugo z’urwango n’ihohoterwa rikorerwa Abatutsi mu Burasirazuba bwa RDC.
Ubuhuza buyobowe na Togo bukwiye gukomeza
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko ubuhuza bwa AU buyobowe na Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, bufatanyije n’Akanama k’abahuza batanu bashyizweho na AU, bukwiye gukomeza akazi kabwo hatarimo u Burundi.
Yasobanuye ko abo bahuza bahawe inshingano zo gushyigikira impande zirebwa n’iki kibazo no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano aheruka gusinyirwa i Washington hagati y’u Rwanda na RDC, arimo guhagarika imirwano no guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu.
Impungenge ku ruhare rw’ingabo z’u Burundi
U Rwanda rugaragaza kandi ko ingabo z’u Burundi zimaze nibura imyaka ibiri ziri mu Burasirazuba bwa RDC, aho amakuru atandukanye avuga ko abasirikare bagera ku 20.000 boherejwe muri ako gace.
Mu ntangiriro za Ukuboza 2025, umutwe wa AFC/M23 washinje izo ngabo kurasa ku mujyi wa Kamanyola mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, no kuyobora ibitero mu mujyi wa Uvira no mu nkengero zawo.
Minisitiri Nduhungirehe yanagarutse ku birego by’uko ingabo z’u Burundi zagose abaturage b’Abanyamulenge mu bice bimwe bya Kivu y’Amajyepfo, bikaba byarushijeho gutuma habaho ikibazo gikomeye cyo kubona imfashanyo, abaturage bakaba barugarijwe n’imibereho mibi.
Ku ruhande rw’u Burundi, Perezida Ndayishimiye akomeje gusobanura ko kohereza ingabo muri RDC ari ugutanga ubufasha bwemewe ku gihugu bafitanye umubano, mu rwego rwo gufasha kugarura amahoro n’umutekano.
Umwuka ukomeje kuba mubi
U Rwanda rwakunze kunenga ubufatanye bwa Leta ya RDC n’u Burundi, buvugwaho kugira imigambi ishobora guhungabanya umutekano warwo, cyane ko hari abayobozi b’ibyo bihugu bagaragaye mu itangazamakuru bavuga ko bashaka guhindura ubutegetsi buriho i Kigali.
Mu gihe intambara mu Burasirazuba bwa RDC ikomeje gufata indi ntera, ikibazo cy’ubuhuza kiragenda kiba ingorabahizi, aho impande zitandukanye zikomeje kugaragaza kutizerana. U Rwanda rugaragaza ko ubuhuza bushobora gutanga umusaruro ari ubushingiye ku bwisanzure n’ubutabera, butarimo igihugu gifite uruhare rutaziguye mu mirwano iri kubera muri ako karere.
DUKURIKIRE KURI WHATSAPP https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j