Ruhango: Umugabo n’umugore basabiwe gufungwa imyaka 10 bazira gukora no gucuruza kanyanga
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwasabiye gufunga imyaka 10 no gucibwa ihazabu ya miliyoni 10 Frw kuri buri wese, Nyandwi Jean Damascène n’umugore we Mukanyemera Donathile, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukora no gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa kanyanga.
Iburanisha mu mizi ryabereye mu ruhame ku wa 27 Kanama 2025 mu Murenge wa Bweramana, Akagari ka Rwinyana mu Karere ka Ruhango, aho abo bombi basanzwe batuye.
Bemeye icyaha, basaba imbabazi
Urukiko rwabajije abaregwa niba baburana badafite abunganizi, bombi bemeza ko biburanira. Basabwe gusobanura icyaha bashinjwa, bemera ko koko bakora kanyanga, basaba imbabazi ndetse binginga urukiko ngo rubagabanyiriza ibihano.
Mukanyemera yemeye mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha ko ari we ushinzwe gukora no kwenyegeza umuriro wa kanyanga kugeza ihiye, anavuga ko yari azi neza ko ibyo akora ari icyaha. Abatangabuhamya batandukanye bashimangiye ko basanze ari we uteka kanyanga mu rugo rwabo.
Nyandwi we yavuze ko afata amafaranga ava muri iyo mirimo akayashora mu bimina no mu zindi gahunda, ariko yasabye urukiko ko umugore we yarekurwa akajya kwita ku bana babo basigaye mu rugo bonyine.
Kanyanga yari yarabaye umwuga
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bombi bamaze igihe kinini bakora ndetse bakanacuruza kanyanga, mu gihe inzego z’ibanze zari zarabaganirije kenshi ngo bareke uwo mwuga ariko bakanga.
Ubwo bafatwaga, ngo bari bamaze guhisha amacupa 15 ya kanyanga, ingunguru n’ibindi bikoresho bakoresha mu kuyiteka. Mu nzu yabo y’ibyumba bitatu, kimwe cyari cyarahariwe gutekerwamo kanyanga.
Icyo ubushinjacyaha busaba
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhanisha buri wese igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw kuri buriwese, ibikoresho bafatanywe bikangizwa.
Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwatangaje ko urubanza ruzasomwa ku wa 16 Nzeri 2025 saa munani.