Umudepite ukiri muto mu nteko arasaba ko abagabo bemererwa gushaka abagore benshi
Impaka ku miterere y’umuryango n’uburenganzira bw’abagore zongeye gufata indi ntera muri Côte d’Ivoire, nyuma y’uko umudepite muto kurusha abandi mu Nteko Ishinga Amategeko atangije igitekerezo cyo guhindura amategeko akemerera abagabo gushaka abagore benshi.
Uwo mudepite ni Naya Jarvis Zamblé, ufite imyaka 30 y’amavuko. Uretse kuba ari intumwa ya rubanda, asanzwe anayobora Akarere ka Gohitafla, ndetse akaba n’Umuvugizi Wungirije w’ishyaka riri ku butegetsi rya (RHDP).
Mu bitekerezo bye, Zamblé agaragaza ko nubwo amategeko atabyemera, mu buzima busanzwe hari abagabo babana n’abagore barenze umwe. Avuga ko kudashyira mu mategeko iyo mibanire bituma abagore babana n’abagabo bafite abandi bagore babura uburenganzira busesuye mu bijyanye n’umutungo, kurengera abana, n’ubwishingizi bw’imibereho yabo.
Ati: “Niba ibi bikorwa bisanzweho mu mibereho, kuki tutabyemeza mu buryo bw’amategeko kugira ngo abarimo bose barindwe?” Ni ingingo ashingiraho asaba ko hashyirwaho itegeko ryemerera abagabo gushaka abagore benshi, ariko bikozwe mu murongo w’amategeko arengera buri ruhande.
Icyakora, kuva muri Kamena 2019, itegeko rigenga ishyingiranwa muri Côte d’Ivoire riteganya ko ubukwe ari ubumwe hagati y’umugabo umwe n’umugore umwe. Ibi byemeza ko gushaka abagore benshi bitemewe n’amategeko, nubwo hari aho bigaragara mu muryango nyafurika no mu mico gakondo.
Igitekerezo cya Zamblé cyahise kizamura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu nzego za politiki. Hari abagishyigikiye bavuga ko amategeko akwiye guhuza n’ukuri kugaragara mu buzima bwa buri munsi, mu gihe abandi bagaragaza impungenge ko bishobora gusubiza inyuma urugendo rwo guteza imbere uburinganire n’uburenganzira bw’umugore.
Abasesenguzi bemeza ko izi mpaka zizasaba ibiganiro byimbitse, kuko zireba imiterere y’umuryango, umuco, uburenganzira bwa muntu n’ihame ry’uburinganire rishyigikiwe n’amasezerano mpuzamahanga igihugu cyasinye.
Kugeza ubu, nta mushinga w’itegeko urashyikirizwa Inteko, ariko igitekerezo cyatanzwe kigaragaza ko ikibazo cy’imibanire n’imiterere y’umuryango gikomeje kuba kimwe mu byibazwaho cyane muri Côte d’Ivoire no mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.
DUKURIKIRE KURI WHATSAPP https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j