Umusaza w’imyaka 76 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 13 amushukishije 5000 Frw
Umusaza w’imyaka 76 wo mu Karere ka Nyamasheke ari mu maboko y’inzego z’ubugenzacyaha, akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13, amushukishije amafaranga ibihumbi bitanu (5.000 Frw).
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwinkuba, Akagari ka Gashashi, Umurenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa 20 Gashyantare 2026.
Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko ku wa 19 Gashyantare 2026, uwo musaza yahengereye umugore we wari wagiye gucuruza, maze ahamagara uwo mwana w’umukobwa baturanye, amwizeza ko amuha amafaranga, amujyana iwe. Aho ni ho bikekwa ko yamusambanyije.
Nyuma y’icyo gikorwa, uwo mwana yasabye amafaranga yari yemerewe. Uwo musaza ntiyahise ayabona, ahubwo amuha telefoni igezweho (smartphone) nk’ingwate, amwizeza ko azayamuha vuba.
Umugore w’uyu musaza atashye, yabajije aho telefoni ye iri. Umugabo amusubiza ko yayibwe n’umwana w’umukobwa. Mu gukurikirana icyo kibazo, uwo mwana yavuze ko telefoni yayihawe nk’ingwate y’amafaranga yari yemerewe mbere y’uko baryamana.
Abaturanyi bavuga ko uwo mwana yanagaragaje ko hari andi mafaranga 2.000 Frw yari yarashukishijwe mbere ariko ntayahabwe. Ngo ni na byo byatumye yemera gusubira kwa wa musaza, yizezwa ko azahabwa 5.000 Frw harimo n’ayo yari asigayemo.
Inzego z’umutekano zatangiye iperereza kuri iki kibazo, mu gihe uwo musaza afungiye kuri sitasiyo ya RIB mu Karere ka Nyamasheke, mu gihe hagikorwa iperereza.
Itegeko riteganya ibihano bikomeye ku cyaha cyo gusambanya umwana, kandi inzego zibishinzwe zisaba ababyeyi n’abaturanyi gukaza ubwirinzi no gutangira amakuru ku gihe mu gihe habonetse ibimenyetso by’ihohoterwa rikorerwa abana.
DUKURIKIRE KURI WHATSAPP https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j