Abantu Babiri Bitabye Imana mu mpanuka Yabereye muri Tour du Rwanda 2026 i Gabiro
Abantu babiri bitabye Imana, abandi batandatu barakomereka nyuma y’impanuka yabereye mu gace ka Gabiro kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, mu isiganwa rya Tour du Rwanda, ku cyiciro cya mbere (Etape ya mbere).
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Tour Du Rwanda, imodoka yari mu modoka zigize itsinda riherekeza isiganwa yarenze umuhanda, igonga abaturage bari bakurikiye isiganwa bahagaze ku nkengero z’umuhanda.
Iyo mpanuka yahise ihitana abantu babiri, mu gihe abandi batandatu bakomeretse. Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho, aho ubuyobozi bwatangaje ko bari gukurikiranwa bya hafi n’abaganga.
Ubuyobozi bw’isiganwa bwagaragaje ko bwababajwe n’iyi mpanuka, bunihanganisha imiryango y’ababuze ababo, bunizeza ko umutekano w’abaturage n’abitabira isiganwa uzakomeza gushyirwa imbere.
Hagati aho Police y’u Rwanda, yatangaje ko yatangiye iperereza rigamije kumenya nyirizina icyateye iyo mpanuka, kugira ngo hamenyekane uko byagenze n’ingamba zafatwa mu kwirinda ko byongera kubaho.
Tour du Rwanda ni isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rikorwa buri mwaka, rikaba rikurikirwa n’imbaga y’abaturage mu bice inyuramo ndetse n’isi yose muri rusange binyuze kuri murandaso. Impanuka nk’iyi yongeye kwibutsa akamaro ko gukaza ingamba z’umutekano mu bihe by’ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi.
DUKURIKIRE KURI WHATSAPP https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
