Tour du Rwanda 2026: Impinduka n’ibishya bitegerejwe mu isiganwa riri kuba ku nshuro ya 18
Kuva ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026, mu bice bitandukanye by’u Rwanda hari kuba irushanwa mpuzamahanga ry’amagare, Tour du Rwanda 2026, riri kuba ku nshuro ya 18.
Iri iyi nshuro ya 18 y’iri rushanwa like ikurikira amateka akomeye igihugu cyanditse mu 2025, ubwo u Rwanda rwabaga igihugu cya mbere cyo ku Mugabane wa Afurika cyakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare. Uyu mwaka kandi, haravugwa inkuru nziza y’uko kuva mu 2027, Tour du Rwanda ishobora kuzamurirwa urwego ikinjira mu cyiciro cya mbere cy’amarushanwa akomeye ku Isi (World Tour Races) cyangwa icya kabiri (UCI Pro-Series), ibintu byatuma irushaho gukomera no gukurura amakipe akomeye kurushaho.
Abakinnyi berekanwe ku mugaragaro
Ku nshuro ya mbere mu mateka y’iri rushanwa, abakinnyi bose bitabiriye Tour du Rwanda 2026 berekanwe mu birori byihariye byabereye kuri Kigali Convention Centre ku wa Gatandatu Saa 18:00.
Ubusanzwe ibirori nk’ibi bigaragara mu masiganwa akomeye nka Tour de France, aho amakipe n’abakinnyi berekanwa ku mugaragaro mbere y’uko isiganwa ritangira.
Uyu mwaka, iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 17, rikaba riri gukinwa n’abakinnyi 84. Ikipe ya African Mixed Team yandikishije abakinnyi bane gusa, mu gihe Madar Cycling Team yo muri Algeria ititabiriye.
Ryatangiriye mu Rukomo, risorezwa i Rwamagana
Nyuma y’imyaka umunani ritangirira i Kigali, Tour du Rwanda yongeye gutangirira hanze y’Umujyi wa Kigali. Agace ka Mbere kavuye mu Rukomo, mu Karere ka Gicumbi, kerekeza i Rwamagana ku ntera y’ibilometero 173,8, kegukanwa n’umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira Ikipe ya NSN.
Yakegukanye akoresheje amasaha 3 iminiota 59 n’iby’ijana 39.
Ibi byaherukaga mu 2018 ubwo isiganwa ryatangiriraga i Rwamagana ari na ho hasorejwe Agace ka Mbere. Mu myaka ibiri ishize, abakinnyi banyuze muri iyi nzira ariko bagasoreza i Kayonza.
Hari gutangwa amasegonda ya “bonifications”
Ku nshuro ya mbere, muri Tour du Rwanda hatangiwe amasegonda agabanywa ku bihe by’abakinnyi, azwi nka “bonifications”. Aya masegonda azajya ahabwa abakinnyi bakoze neza hagati mu gace, mu duce twihariye twitwa sprint-intermédiaire.
Iyi gahunda isanzwe ikoreshwa mu masiganwa akomeye nka Tour de France, igamije kongera ihangana ku rutonde rusange no gutuma abakinnyi batanga imbaraga kuva ku ntangiriro kugeza ku musozo.
Muri Tour du Rwanda 2026, aya masegonda yatangiwe mu Gace ka Mbere (Rukomo–Rwamagana), ahandi byitwe ko agatangira ni mu gace ka Kabiri (Nyamata–Huye) no mu Gace ka Gatanu (kuzenguruka i Rubavu).
Iminsi ibiri i Rubavu n’agace ko kuzenguruka
Uyu mwaka, Rubavu izakira isiganwa mu minsi ibiri ikurikirana. Abakinnyi bazahagera ku wa Gatatu bavuye i Karongi, baharare, maze ku wa Kane bakine Agace ka Gatanu kagizwe no kuzenguruka intera y’ibilometero 82 muri aka karere nubundi. Ibi ni ubwa mbere bibaye muri Tour du Rwanda.
Nyuma yaho, bazongera kurara i Rubavu, maze ku wa Gatanu berekeze i Musanze mu Gace ka Gatandatu kareshya n’ibilometero 84,1.
Abanyarwanda n’abakiri bato bahawe ijambo
Mu rwego rwo kwegera abakunzi b’umukino w’amagare, hateganyijwe isiganwa ryo kwishimisha rizabera i Rubavu mbere y’Agace ka Gatanu, aho abazaryitabira bazakora ibilometero 9,2.
I Kigali na ho hazaba isiganwa nk’iri mbere y’Agace ka Munani ku munsi wa nyuma. Nyuma yaryo, hazakurikiraho irushanwa ry’abana batarengeje imyaka 16 muri gahunda yiswe “The Next Champion”, igamije kugaragaza impano z’ejo hazaza.
Nyamirambo na Nyabugogo mu byishimo
Agace ka Karindwi kazasorezwa kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, ahazwi cyane mu kwakira abakunzi benshi b’amagare. Ni ubwa mbere hasorezwa kuva mu 2019.
Ku munsi wa nyuma, abakinnyi bazongera kunyura i Nyabugogo mu gace ko kuzenguruka Umujyi wa Kigali, mu nzira zimwe zakoreshejwe muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabaye mu 2025.
Amasiganwa azatangira hakeye
Menshi mu duce twa Tour du Rwanda 2026 azajya atangira Saa 11:00 cyangwa Saa 12:00. Agace ka Gatanu kazatangira Saa 15:00, aka Gatandatu gatangire Saa 13:00, ari na yo saha izatangirira Agace ka Munani gasoza irushanwa.
Tour du Rwanda 2026 yitezweho gukomeza kwiyubaka nk’irushanwa rikomeye ku rwego mpuzamahanga, rishingiye ku bunararibonye u Rwanda rwungutse mu kwakira amarushanwa akomeye y’amagare, no ku ntego yo kurushaho kwinjira mu marushanwa y’icyiciro cyo hejuru ku Isi.
DUKURIKIRE KURI WHATSAPP https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j