Harakurikiraho iki nyuma y’aho AFC/M23 ikomeje gushinja perezida Félix Tshisekedi kutubahiriza amasezerano y’amahoro?
Umuyobozi wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, kuri uyu wa gatatu yatangaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tchiseked, ndetse n’ibiro bye bya présidence de la République Démoctatique du Congo, batigeze bagaragaza ubushake bwo kubahiriza amasezerano yagiye asinywa mu biganiro byabereye i Washington n’i Doha.
Mu butumwa yashyize ahagaragara, Bisimwa yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwagiye bukoresha imvugo y’amahoro ku ruhande rumwe, mu gihe ku rundi ruhande bukomeza gahunda y’ibikorwa bya gisirikare bigamije kurwanya AFC/M23. Yagaragaje ko ibitero by’ingabo za Leta byatumye umutwe wa AFC/M23 ufata umujyi wa Uvira, ashimangira ko abaturage baho bari mu kaga gakomeye katewe n’imitwe yitwaje intwaro ikorana na FARDC, irimo FDLR na Wazalendo, ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga.
Bisimwa yavuze kandi ko AFC/M23 yavuye muri Uvira ku busabe bwa Washington, igaragaza ubushake bwo gushyigikira inzira y’ibiganiro, yizeye ko izubahiriza inshingano zayo zo kurinda abasivili. Gusa, yashinje uwo mutwe w’Umuryango w’Abibumbye kutagira icyo ukora mu kurinda abaturage basigaye muri uwo mujyi.
Yakomeje avuga ko ibitero bya drone n’ibikorwa bya gisirikare byagabwe mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo byerekana ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo inzira y’intambara nubwo bwari bwarasinye amasezerano y’amahoro. Yemeje ko nubwo ibyo bitero byaba byaribasiye ibirindiro bya AFC/M23, byanga bikunze bitashoboraga kubura gusubizwa, kuko nta mutwe w’itwaje intwaro ushobora kwihanganira ibitero bikomeje utagize icyo ubikoraho.
Ku bwe, ingaruka z’ikorwa ry’ubu bushotoranyi zishingiye ku byemezo bya Perezida Tshisekedi, avuga ko bidashoboka gusinya amasezerano y’amahoro mu ruhame, hanyuma inyuma hagakomeza ibikorwa bya gisirikare.
Ibi byatangajwe mu gihe hakomeje impaka ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’agahenge n’ibiganiro byahuje impande zombi, mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Dukurikire kuri WhatsApp ukomoze kubona amakuru agezwehohttps://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j