Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Ingabo z’u Rwanda n’abasirikare bakuru bane, zishinja kurenga ku masezerano ya Washington
Ku wa 2 Werurwe 2026, Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibinyujije mu biro bishinzwe kugenzura umutungo w’abashyirirwaho ibihano (OFAC) yatangaje ko yafatiye ibihano igisirikare cy’u Rwanda (RDF) n’abasirikare bakuru bane bayo, ibashinja gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa March 23 Movement (M23) ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amerika ivuga ko RDF iri mu bikorwa byo gutera inkunga, guhugura no kurwana ku ruhande rwa M23, umutwe na wo usanzwe uri ku rutonde rw’imitwe yafatiwe ibihano na Amerika n’Umuryango w’Abibumbye, ushinjwa ibyaha birimo ubwicanyi butanyuze mu mategeko, ifungwa ritemewe n’iyicarubozo, ndetse no guteza impunzi ku bwinshi.
Ibyo Amerika ishinja RDF
Itangazo rivuga ko, ku bufatanye bwa RDF, M23 yafashe ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC birimo imijyi ya Goma na Bukavu n’ahandi hakungahaye ku mabuye y’agaciro. Amerika ishimangira ko ibyo M23 yagezeho bitari gushoboka hatabayeho “ubufasha bufatika n’ubw’abayobozi bakuru ba RDF”.
Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bassent, yavuze ko ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump buzakoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo impande zashyize umukono ku masezerano ya Washington ziyubahirize. Yasabye ko ingabo z’u Rwanda zahita zivanwa ku butaka bwa RDC hamwe n’intwaro n’ibikoresho byazo.
Ibi byaje nyuma y’uko Perezida wa RDC, Felix Antoine Tchiseked, na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, bahuriye i Washington bagashyira umukono ku masezerano yiswe Washington Accords agamije amahoro n’iterambere mu karere. Gusa, nyuma y’iyo nama, M23 yafashe umujyi wa Uvira uri ku mupaka wa RDC n’u Burundi, ibintu Amerika yavuze ko byahungabanyije icyizere cy’amahoro.
Abashyizwe ku rutonde rw’ibihano
Abasirikare bakuru bane bashyizwe ku rutonde rw’ibihano ni:
- Vincent Nyakarundi, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka muri RDF;
- Ruki Karisisi, Majoro Jenerali wayoboraga Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka;
- Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda;
- Stanislas Gashugi, Umuyobozi w’Ingabo zidasanzwe (Special Operations Force).
Amerika ivuga ko aba bayobozi bashyizwe ku rutonde hashingiwe ku itegeko rya Perezida (Executive Order 13413) rivuguruye, rihana ababangamira amahoro, umutekano n’ituze bya RDC cyangwa abatera inkunga imitwe iyahungabanya.
Icyo ibihano bisobanuye
Ibihano bivuze ko umutungo wose w’abo bantu n’uw’Urwego rwa RDF uri muri Amerika cyangwa ugenzurwa n’Abanyamerika uhita uhagarikwa. Birabujijwe kandi ko Umunyamerika uwo ari we wese akorana ubucuruzi cyangwa andi masezerano n’abo bashyizwe ku rutonde, keretse abyemerewe ku mpamvu zidasanzwe.
Amerika yanaburiye ibigo by’imari n’abandi bantu ko gukorana n’abashyizwe ku rutonde bishobora kubakururira ibihano, kabone n’iyo baba atari Abanyamerika, cyane cyane mu gihe ibikorwa byabo byanyura muri Amerika cyangwa bigira aho bihurira n’amategeko yayo.
Mu gusoza, OFAC yashimangiye ko intego y’ibihano atari uguhana gusa, ahubwo ari uguhindura imyitwarire. Yavuze ko abashyizwe ku rutonde bashobora gusaba kuvanwaho igihe bagaragaje impinduka zifatika zijyanye n’amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Iyi ntambwe ya Washington ishobora kongera umwuka mubi mu mubano wa Kigali na Washington, ndetse ikanashyira igitutu ku biganiro by’amahoro hagati ya Kigali na Kinshasa.
Dukurikire kuri WhatsApp ujye ubona amakuru tubagezaho ku gihe https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j