Ubushinwa Bwahakanye Guha Iran Inkunga ya Gisirikare, Bushinja Amerika na Israel Kwangiza Ibiganiro bya Nikleyeri
Guverinoma y’Ubushinwa yahakanye amakuru yavugaga ko iri guha Iran inkunga ya gisirikare mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego hagati ya Tehran na Tel Aviv. Beijing yavuze ko inkunga itanga kuri Iran ari iya politiki n’iy’ubufasha mu rwego rw’imyitwarire, ariko atari iya gisirikare.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Wang yi , yamaganye yivuye inyuma ibitero bya America na Israel, avuga ko “byabaye nk’aho byari bigambiriye gusenya burundu ibiganiro bya nikleyeri” byari biri gukorwa ku kibazo cya Iran. Yongeyeho ko ibyo bitero byashyize akarere mu “rwego rudasubirwaho” rw’akaga n’umutekano mucye.
Ubushinwa busanzwe bufite inyungu zikomeye mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko ku bijyanye n’ingufu. Raporo zitandukanye zigaragaza ko Beijing itumiza hanze hafi 70% by’amavuta akenerwa mu gihugu, aho hafi kimwe cya kabiri cyayo anyura mu Muyoboro wa Strait of hormuz. Amavuta menshi anyura muri uwo muyoboro aturuka muri Iran.
Nubwo Ubushinwa bwavuze ko bufata Iran nk’inshuti kandi bushyigikiye uburenganzira bwayo bwo kwirwanaho, ntibwigeze bushyigikira ku mugaragaro igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kwihorera cyangwa kongera ubukana bw’intambara.
Ibi bigaragaza uburyo Beijing iri kugerageza kugumana umubano wayo na Tehran, ariko ikanirinda kwinjira mu makimbirane ashobora guhungabanya inyungu zayo z’ubukungu n’umutekano w’ingufu mu karere.
Inkomoko: Al Jazeera
Dukurikire kuri WhatsApp ujye ubona amakuru tubagezaho ku gihe https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j