Ihuriro “Amani Kwa Wote” ryishimiye ibihano Amerika yafatiye abasirikare bane b’u Rwanda
Ihuriro Amani Kwa Wote (risobanura Amahoro kuri bose), rikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), ryatangaje ko rishimishijwe n’ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye abasirikare bane bo mu Ngabo z’u Rwanda.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri washize tariki ya 3 Werurwe, rishyizweho umukono n’umuhuza waryo Jean-Chrysostome Kijana, iri huriro rivuga ko ibyo bihano ari ikimenyetso cy’uko amahanga atangiye kwemera no kubona ububabare abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bamaze imyaka myinshi banyuramo.
Nubwo ryishimiye icyemezo cya Washington, iri huriro rivuga ko ibyo bihano ari “ibimenyetso gusa” bidahagije. Risaba ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump gukomeza gushyira igitutu gikomeye ku Rwanda, bivugwa ko rumaze imyaka irenga 30 rushinjwa guhungabanya umutekano wa RDC n’akarere k’Ibiyaga Bigari.
Jean-Chrysostome Kijana yagize ati:
“Turashimira ko amahanga atangiye kwemera ikibazo, ariko twifuza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeza igitutu gikomeye kugeza igihe ingabo z’u Rwanda zizavanwa burundu ku butaka bwa RDC.”
Iri huriro rinasaba Washington gukoresha uburyo bwose bushoboka, harimo n’ibihano by’ubukungu, kugira ngo u Rwanda rukure ingabo zarwo muri RDC ndetse runahagarike icyo ruvuga ko ari inkunga ruha imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu.
Rivuga ko ibyo bihano bikwiye kuba intangiriro y’ubutabera mpuzamahanga ku bantu bashinjwa kuba nyirabayazana w’impfu z’amamiliyoni, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ikoreshwa ryaryo nk’intwaro y’intambara.
Iri tangazo rije mu gihe mu Burasirazuba bwa RDC hakomeje umwuka mubi n’ibirego by’uko u Rwanda rukomeje kwivanga mu bibazo by’umutekano by’icyo gihugu ibirego u Rwanda rwagiye ruhakana kenshi.
Aya makuru yatangajwe bwa mbere na Radio Okapi.
Dukurikire kuri WhatsApp ujye ubona amakuru tubagezaho ku gihe https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j