Rayonsport yashyizeho uburyo bwo kuba umunyamuryango uzwi, n’uburyo bwo kuyiguramo imigabane binyuze mu ishoramari
Ubuyobozi bwa Komite y’inzibacyuho ya Rayonsport bwaganiriye n’abanyamakuru butangaza ko bwongerewe igihe cyo gukomeza kuyobora umuryango wa Association Rayon Sports.
Bwavuze ko iki gihe cyongereweho amezi atatu ku cyemezo cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Rwanda Governance Board (RGB), bityo Komite y’inzibacyuho ikazakomeza inshingano zayo kugeza mu kwezi kwa Kamena 2026.
Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, ubuyobozi bwagaragaje ko gahunda yo kwiyandikisha ku banyamuryango ba Association Rayon Sports ikomeje kugenda neza, aho kugeza ubu abamaze kwiyandikisha barenga ibihumbi 35. Kwiyandikisha bikorwa hifashishijwe kode 702#, kandi biteganyijwe ko iyi gahunda izarangira ku wa 31 Werurwe 2026.
Komite y’inzibacyuho kandi yatangaje ko n’Abanyarwanda baba mu mahanga bashyigikiye Rayon Sports (diaspora) na bo bari gutegurirwa uburyo bwihariye buzabafasha kwiyandikisha nk’abanyamuryango b’uyu muryango.
Ubuyobozi bwashimangiye ko kuba umunyamuryango wa Association Rayon Sports bidashingiye ku gutanga amafaranga ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda nk’uko hari ababyibwiraga. Bwasobanuye ko ayo mafaranga agenewe gusa abifuza kwinjira mu cyiciro cy’ishoramari muri Rayon Sports, mu gihe kuba umunyamuryango bisaba kwiyandikisha gusa no kubahiriza amategeko agenga umuryango.
Mu rwego rwo korohereza abifuza kwiyandikisha cyangwa bakeneye amakuru ajyanye n’iyo gahunda, Rayon Sports yashyizeho n’ikigo cyakira ibibazo (call center). Abakoresha umuyoboro wa Airtel bashobora guhamagara kuri 7020, mu gihe abakoresha MTN bahamagara kuri 0229200100. Guhamagara kuri Airtel ni ubuntu.
Dukurikire kuri WhatsApp https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
