AFC/M23 ivuga ko yiyemeje kurinda abasivili mu bice igenzura mu Burasirazuba bwa RDC
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo / Mouvement du 23 Mars (AFC/M23) ryatangaje ko ryiyemeje gukomeza kurinda abaturage b’abasivili batuye mu bice rivuga ko ryamaze kwigarurira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rikavuga ko bari mu kaga katewe n’ibitero by’ingabo za Leta ya Kinshasa.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, AFC/M23 ivuga ko abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bakomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano, birimo ibisasu n’ibindi bitero bya gisirikare bivuga ko bikorwa n’ingabo za Leta, nubwo hari amasezerano atandukanye yo guhagarika imirwano.
Iri huriro rivuga ko ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukorerwa mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa RDC byatumye abaturage benshi bahunga ingo zabo, abandi bakabaho mu bwoba bw’ibisasu n’intambara.
Mu itangazo ryayo, AFC/M23 ivuga ko yafashe icyemezo cyo gushyira imbaraga ku rugamba mu rwego rwo kurinda abaturage, gukomeza umutekano mu bice ivuga ko igenzura no guhangana n’ibitero bivuga ko bibangamira umutekano w’abaturage.
Iri huriro rikomeza rivuga ko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo gikwiye kwitabwaho n’abafatanyabikorwa bo ku rwego rw’igihugu ndetse n’mpuzamahanga, rivuga ko ihohoterwa rikorerwa abaturage ridakwiye gukomeza kwirengagizwa.
AFC/M23 kandi ivuga ko igikomeje gushyira imbere ari ukurinda abasivili, kubungabunga umutekano mu bice igenzura no gushaka umuti wa politiki urambye w’ikibazo kimaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iri huriro risoza risaba ko hakomeza gushakwa inzira z’amahoro zishingiye ku biganiro, rivuga ko amahoro arambye adashobora kugerwaho mu gihe hakomeje kubaho ibitero byibasira abaturage.
Dukurikire kuri WhatsApp https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j