Ubusesenguzi: Isi yose igiye kwishyura igiciro cy’intambara Amerika yagabye kuri Iran
Mu minsi igera ku icumi gusa ishize, isi yinjiye mu bihe bishya by’umutekano muke nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bagabye ibitero kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026. Iyo ntambara yahise igira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi, cyane cyane ku isoko ry’ibikomoka kuri pétrole.
Abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko iyi ntambara ishobora guhindura cyane politiki y’ingufu ku isi ndetse ikaba n’intangiriro y’ihungabana rikomeye ku bukungu bw’isi.
Izamuka rikomeye ry’ibiciro bya pétrole
Nyuma yo gutangira kw’iyi ntambara, ibiciro bya pétrole byazamutse ku buryo budasanzwe.
- Brent crude, igipimo cy’ibiciro bya pétrole ku isi, cyarazamutse kigera hafi $116 ku kagunguru kamwe ka peteroli, kikaba ari cyo gipimo kinini cyabayeho kuva mu 2022 nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Forbes Magazine gikunda kwandika ku bukungu.
- Mu minsi mike gusa, ibiciro byazamutse hejuru ya 25% kubera ubwoba bwo guhagarara kw’itangwa rya pétrole, iyi nkuru yo tuyikesha Reuters.
- Abasesenguzi bamwe bateganya ko bishobora kurenza $120 cyangwa se kugera hagati ya $120 na $150 ku kagunguru mu gihe intambara yakomeza gukaza umurego. Iyi nkuru na yo yagarutsweho birambuye n’igitangazamakuru cyandika ku mishinga karundura mu bya business cyitwa Business Day
Impamvu nyamukuru y’iri zamuka ni uko Iran ishobora gufunga cyangwa guhungabanya inzira y’ingenzi y’ubwikorezi bwa pétrole izwi nka Strait of Hormuz, aho hanyura hafi 20% bya pétrole ikoreshwa ku isi.
Iyo nzira ifunzwe cyangwa igahungabanywa, ibihugu byinshi bitanga pétrole mu Burasirazuba bwo Hagati ntibishobora kuyohereza ku masoko mpuzamahanga.
Impamvu intambara yahise igira ingaruka ku bukungu bw’isi
Isoko rya pétrole rikora ku ihame ryoroshye: iyo hari ubwoba bwo kubura pétrole, igiciro kirazamuka.
Mu ntambara iri kuba:
- Ibikorwaremezo bya pétrole biri kwibasirwa
Ibitero byibasiye ahabikwa n’ahatunganyirizwa pétrole mu karere ka Golfe. - Ubwishingizi bw’amato atwara pétrole bwazamutse cyane
Amato menshi yanze kunyura mu nzira ya Hormuz kubera ibyago by’ibitero. - Ibihugu bitanga ingufu byahagaritse cyangwa bigabanya kohereza pétrole
Ibi byagabanyije pétrole iri ku isoko.
Ibi byose byatumye isoko ry’isi rihita ritakaza igice kinini cy’ibikomoka kuri pétrole.
Ese Trump yaba yarakoze erreur stratégique cyangwa ikosa rikomeye mu mitegurire y’iyi ntambara?
Abasesenguzi bamwe mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko icyemezo cyo gutangiza iyi ntambara cyafashwe hashingiwe ku mibare ituzuye cyangwa ku isesengura ridahagije.
Hari ingingo eshatu zikomeye zigarukwaho zibigaragaza:
1. Kutita ku ngaruka ku bukungu
Perezida wa Amerika yavuze ko izamuka ry’ibiciro bya pétrole ari “igiciro gito cyo kurinda umutekano w’isi.”
Ariko abahanga mu bukungu bavuga ko iyo pétrole irenze $125 ku kagunguru, bishobora:
- kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bwa Amerika
- kongera inflation ku rwego rugaragara.
2. Gupfobya ubushobozi bwa Iran
Iran ifite ubushobozi bwo guhungabanya ubwikorezi bwa pétrole ku isi binyuze mu:
- gufunga inzira ya Hormuz
- kwibasira ibikorwaremezo bya pétrole mu karere.
3. Gukurura intambara ishobora kwaguka
Ibihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati bishobora kwinjira muri iyi ntambara, bikayihindura intambara nini yo mu karere.
Ingaruka ku bukungu bw’isi
Iyo ibiciro bya pétrole bizamutse cyane, ingaruka zigera ku bintu byinshi:
- ibiciro by’ibiribwa birazamuka
- ubwikorezi burahenda
- inflation igakura
- ubukungu bw’ibihugu bikennye burushaho guhungabana.
Ibihugu byo muri Afurika, birimo n’ibitumiza pétrole hanze, bishobora guhura n’izamuka rikomeye ry’ibiciro bya lisansi n’ibindi bicuruzwa.
Ese intambara izarangira ite?
Abasesenguzi bavuga ko ibintu bishobora kugenda mu buryo butatu:
- Intambara igahita ihagarara
ibiciro bya pétrole bikagabanuka vuba. - Intambara igakomeza igihe gito
ibiciro bigakomeza kuzamuka ariko ntibirenze urugero. - Intambara ikaguka mu karere
pétrole ishobora kugera ku rwego rwigeze kubaho mu bihe bikomeye by’amateka cyangwa bikaba bibi ku rwego rutigeze rubaho.
Intambara ya Amerika na Israel bahanganyemo na Iran yamaze kugaragaza uburyo amakimbirane ya geopolitique ashobora guhungabanya ubukungu bw’isi mu gihe gito cyane.
Mu minsi icumi gusa, ibiciro bya pétrole byamaze kuzamuka ku buryo budasanzwe, bikaba bishobora gukomeza kuzamuka mu gihe iyi ntambara yakomeza cyangwa ikaguka.
Ibi bituma ikibazo gikomeye kibazwa n’abasesenguzi benshi: ese icyemezo cyo gutangiza iyi ntambara cyari cyatekerejweho neza, cyangwa cyaba ari erreur stratégique ishobora guhindura isura ya Amerika ku isi?
Dukurikire kuri WhatsApp https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j