Donald Trump yatangaje ko nta wundi mushinga azongera gusinya hatarashyirwa mu bikorwa umushinga we ukumira abatinganyi n’abihinduje igitsina
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko atazongera gusinya undi mushinga w’itegeko uwo ari wo wose mbere y’uko Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika (Congress) ibanza kwemeza umushinga w’itegeko witwa SAVE AMERICA ACT.
Mu butumwa bwe bwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga no mu kiganiro cyanyuze kuri Fox News, Trump yavuze ko uwo mushinga w’itegeko ugomba gushyirwa ku mwanya wa mbere mu byemezo bya politiki bigomba kwitabwaho byihutirwa, kuko ngo urebana n’ibyo yise kurinda indangagaciro z’igihugu no kongera gukaza amategeko agenga amatora.
Yagize ati: “Ndi Perezida, sinzasinya indi mishinga y’amategeko kugeza igihe uyu mushinga wa SAVE AMERICA uzaba umaze kwemezwa.”
Iby’ingenzi bikubiye muri uwo mushinga w’itegeko
Nk’uko byatangajwe na Trump, umushinga wa SAVE AMERICA ACT ugamije gushyiraho amategeko mashya ku bibazo bitandukanye birebana n’imibereho y’abaturage n’imiyoborere y’amatora muri Amerika.
Mu ngingo z’ingenzi zirimo:
1. Gukumira abagabo bihinduje igitsina gukina mu mikino y’abagore
Uyu mushinga uteganya ko umuntu wavutse ari umugabo ariko nyuma akihindura igitsina atemerewe gukina mu marushanwa y’abagore.
2. Gukumira ibikorwa byo guhindurira abana igitsina
Itegeko riteganya ko abana bato batemerewe gukorerwa ibikorwa byo kubahindurira igitsina, haba mu buryo bw’imiti cyangwa kubagwa.
3. Gukumira abihinduje igitsina kujya mu gisirikare
Umushinga uteganya ko abantu bahinduye igitsina batazemererwa gukorera mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
4. Gukaza amategeko agenga amatora
Trump asaba ko buri muturage ushaka gutora Perezida asabwa kwerekana indangamuntu y’itora (Voter ID) ndetse akanagaragaza icyemezo cy’ubwenegihugu bwa Amerika.
Uyu mushinga kandi uteganya kugabanya cyane ikoreshwa ry’itora rinyuze mu iposita (mail-in ballots), aho ryakwemererwa gusa abasirikare bari mu butumwa bw’akazi, abarwayi, abafite ubumuga cyangwa abari mu ngendo.
Impaka muri politiki ya Amerika
Umushinga wa SAVE AMERICA ACT ukomeje guteza impaka zikomeye mu banyapolitiki ba Amerika, aho bamwe mu bawushyigikiye bavuga ko ugamije gukaza umutekano w’amatora no kurinda indangagaciro z’igihugu, mu gihe abandi bawunenga bavuga ko ushobora kubangamira uburenganzira bwa bamwe mu baturage.
Icyakora, yashimangiye ko uwo mushinga ari ingenzi kandi ko ugomba kwihutishwa n’Inteko Ishinga Amategeko mbere y’uko hafatwa ibindi byemezo bya politiki.
Dukurikire kuri WhatsApp https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j