Trump yatangaje guhagarika intambara Iran iti “mwabonye muyitangiza ariko simwe muzayirangiza” ihita ifunga umuhora wa Peteroli
Isi yongeye kwikanga nyuma y’uko umwuka mubi hagati ya Iran, Israel na Amerika uhindutse imirwano yeruye, igizwe n’ibitero bya gisirikare, ibisasu bya misile ndetse n’ibikorwa byo kwirwanaho byateje impagarara mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati no ku isi yose.
Ibi byaje gukurikirwa n’ibitero bikomeye byagabwe na Amerika ifatanyije na Israel ku ntego zitandukanye zo muri Iran, birimo ibigo bya gisirikare, ahakekwaga gutunganyirizwa ibijyanye n’intwaro zikomeye, ibigega by’ububiko bwa petrol ndetse n’ibikoresho bya misile.
Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko ibikorwa bya gisirikare byageze ku ntego zikomeye kurusha uko byari byitezwe, avuga ko ingabo za Amerika na Israel zasenye byinshi mu bikorwaremezo bya gisirikare bya Iran.
Yavuze ko nyuma y’ibitero byamaze iminsi itari mike, amakuru y’ubutasi yagaragaje ko Iran ifite ubushobozi bwa gisirikare bukomeye cyane, burimo n’intwaro zikomeye abantu benshi batari bazi ko ifite.
Trump yanavuze ko nubwo intambara itaragera ku iherezo, hari ibimenyetso by’uko Iran ishobora kwemera ibiganiro, ibintu bishobora gutuma habaho kugabanya imirwano mu minsi iri imbere.
Ariko ku ruhande rwa Iran, abayobozi bayo bahise bamagana ibyo bitero bya diplomacy, bavuga ko ari Amerika na Israel batangije intambara.
Tehran yatangaje ko igihugu kitazemera ko Amerika ari yo igena igihe intambara izarangirira, ivuga ko Iran izakomeza kwirwanaho kugeza igihe izabona ko ubusugire bwayo bwubahirijwe.
Mu gihe imirwano yakomezaga gukaza umurego, Iran yahise ifata icyemezo gikomeye cyateje impagarara ku bukungu bw’isi: kugenzura cyane bidasanzwe byavuyemo umuhora wa Strait of hormus byavuyemo kuwufunga mu bice bimwe, umwe mu mihora y’ingenzi inyuramo amato atwara peteroli ku isi.
Uyu muhora uhuza inyanja ya Persian Gulf n’iya Gulf of Oman, kandi unyuramo igice kinini cya peteroli icuruzwa ku isi.
Ifungwa cyangwa kugenzurwa cyane kw’uyu muhora byahise bigira ingaruka zikomeye ku bihugu byinshi bishingiye ku itumizwa rya peteroli ica muri uyu muhora.
Iran yanatangaje ko ibihugu bishyigikiye Amerika na Israel bishobora guhura n’ibibazo mu kubona peteroli, mu gihe ibihugu bitari muri uwo murongo byo bishobora gukomeza kubona amavuta.
Ibi byahise bituma ibiciro bya peteroli ku masoko mpuzamahanga bizamuka cyane, abasesenguzi b’ubukungu bavuga ko bishobora no kurenga cyane ibiciro byari bisanzweho mu gihe gito kiri imbere.
Abahanga mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko ikibazo cya Strait of hormus ari kimwe mu bishobora gutuma iyi ntambara igira ingaruka zikomeye ku isi, kuko uyu muhora ari umwe mu miyoboro y’ingenzi ituma ubucuruzi bwa peteroli bukomeza kugenda neza.
Nubwo Perezida Trump yavuze ko intambara ishobora kurangira vuba igihe ibiganiro byatangira hagati y’impande zombi, kugeza ubu nta kimenyetso gifatika kiragaragaza ko impande zombi zigiye guhita zihagarika imirwano.
Mu gihe amahanga akomeje gukurikirana iby’iyi ntambara, impungenge zikomeje kwiyongera ko ishobora gukwira mu karere kose k’Uburasirazuba bwo Hagati, ikagira ingaruka zikomeye ku mutekano n’ubukungu bw’isi yose. Dukurikire kuri WhatsApp ujye ubona amakuru tubagezaho ku gihe https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j