Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru ikomeje gutera impaka n’impungenge mu baturage, nyuma y’uko umwarimu wigishaga ku ishuri rya GS Bihinga atawe muri yombi akekwaho gusambanya umunyeshuri wiga kuri iryo shuri. Uwo mwana wari umaze iminsi aburiwe irengero yasanzwe aryamye mu icumbi ry’abarimu, ibintu byatumye inzego z’umutekano zihita zitangira iperereza.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bihinga, Akagari ka Kabarore, mu Murenge wa Kabarore, ho mu Karere ka Gatsibo. Amakuru yamenyekanye avuga ko umwarimu witwa Rugero Irene w’imyaka 25 wigishaga ku kigo cy’amashuri cya GS Bihinga yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gusambanya umunyeshuri w’umukobwa wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye (S1).
Uyu munyeshuri witwa N.C. (amazina ye yuzuye yagizwe ibanga kubera ko ari umwana) ngo yari amaze iminsi aburiwe irengero, aho ababyeyi be bavuga ko aheruka ku wa Gatanu ajya ku ishuri ariko ntabashe gutaha mu rugo.
Nyuma yo kubona ko umukobwa wabo atagarutse, ku wa Mbere ababyeyi bagiye kumushakisha ku ishuri yigagaho, bagerageza kumenya amakuru ye. Mu gihe bari ku ishuri, amakuru atangwa n’abari bahari avuga ko babonye umwe mu barimu asa n’uwari mu gihirahiro, maze bikabatera amakenga.
Uwo mwarimu, akimara kubona ababyeyi b’uwo mwana, ngo yahise ajya ku icumbi ry’abarimu riri hafi y’ikigo. Ababyeyi hamwe n’ubuyobozi bw’ishuri bahise babikeka, basaba ko bakingurirwa iryo cumbi kugira ngo barebe niba uwo mwana atarimo.
Bakimara gufungura inzu, basanzemo uwo munyeshuri aryamye, ibintu byahise bituma bahamagara inzego z’umutekano kugira ngo zitabare.
Nyuma y’aho, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza kuri iki kibazo, maze uwo mwarimu arafatwa ashyirwa mu maboko y’inzego z’umutekano.
Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’ishuri GS Bihinga avuga ko uwo mwarimu yemera ko uwo mukobwa yamusanze iwe ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026 ahagana saa cyenda z’amanywa. Uwo mukobwa na we ngo yemeza ayo makuru ko yagiye iwe kuri uwo munsi.
Kugeza ubu, Rugero Irene afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye n’icyaba cyihishe inyuma y’iki kibazo.
Ku rundi ruhande, uwo munyeshuri yahise ajyanwa ku bitaro bya Kiziguro kugira ngo akorerwe isuzuma ry’ubuvuzi rizafasha mu iperereza ku cyaha cyo gusambanywa.
Iki kibazo cyateye impungenge abaturage bo muri aka gace, cyane cyane ababyeyi bafite abana biga kuri icyo kigo, bibaza uburyo umwana ashobora kuburirwa irengero iminsi irenga ibiri atabonetse, akazasangwa mu icumbi ry’umwarimu.
Inzego zibishinzwe zivuga ko iperereza rikomeje kandi ko uwagaragazwa n’amategeko ko yakoze icyaha azahanwa hakurikijwe amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Dukurikire kuri WhatsApp