Rwamagana: Abasore babiri batawe muri yombi bakekwaho gushukisha abakobwa akazi, bakabambura ibyabo bakanabasambanya ku gahato
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bakekwaho uruhare mu byaha bikomeye birimo gushukisha abakobwa akazi gahemba neza, nyuma bakabambura ibyabo ndetse bamwe bakabasambanya ku gahato. Aba basore bafatiwe mu Karere ka Rwamagana nyuma y’iperereza ryakozwe rikurikira ibirego by’abakobwa bavuga ko baguye muri ayo mayeri.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RIB, Dr.Murangira B Thierry, uru rwego rwari rumaze igihe rwakira ibirego bitandukanye by’abakobwa bavuga ko bashukishijwe akazi, bakisanga mu mutego w’abagizi ba nabi babambura ibyo bafite ndetse bamwe bakabasambanya ku gahato.
Iperereza ryaje kugaragaza ko ibi byaha byakorwaga n’abantu bakoranaga, bakoresheje amayeri yo gushuka abakobwa bakiri bato babizeza akazi gahemba neza.
Umwe mu bakekwaho ibi byaha witwa Sebahizi Jean Christosme, yajyaga mu gace ka Nyabugogo gare nini yakira abagenzi benshi, akareba abakobwa bashobora gushukwa byoroshye. Yafataga telefoni ye akigira nk’uri kuvugana n’umuntu wamwemereye kuza gukora akazi ariko nyuma akamutenguha.
Yagiraga ati: “Sha, urampemukiye! Niriwe ngutegereje muri gare none dore bunkiriyeho!” Ibi yabivugaga ari hafi y’umukobwa wumva ayo magambo, akamwiyegereza akamubaza niba atamufasha gukora ako kazi uwo wundi muntu yanze ati “Nonese ko hari umukozi umpemukiye, ntiwaza ugakora akazi aho kugira ngo boss ambwire nabi?”
Iyo umukobwa yemeraga, yahitaga amuhuza kuri telefoni n’undi bakoranaga wiyitaga umuyobozi wa kompanyi, bagahana gahunda yo kujya gukorera mu Karere ka Rwamagana.
Iyo bageraga mu nzira bajya i Rwamagana, uwo musore wabaga yaraje inyanza uwo mukobwa kugira ngo bubanze bubirireho, Iyo bwabaga bumaze kugoroba, yavaga mu modoka akamubwira ko umuyobozi yamutumye kugura inkoko bityo ko babanza kujya kuyigura. Icyo gihe yasohokanaga n’uwo mukobwa, akamujyana mu gashyamba cyangwa mu gisambu kiri hafi aho.
Aho ni ho yamufatiragaho icyuma akakimutunga, akamutegeka kumuha ibyo afite byose birimo telefoni n’amafaranga. Hari n’abavuze ko nyuma yo kubambura, bamwe muri bo basambanywaga ku gahato mbere yo kubareka bakiruka batabaza.
Dr. Murangira B Thierry yavuze ko kugeza ubu abakobwa bamaze gutanga ibirego ari barindwi, muri bo babiri bakavuga ko basambanyirijwe mu gashyamba gaherereye mu Murenge wa Musha.
Yongeyeho ko iperereza ryahise ritangira, maze abakekwaho ibi byaha babiri baza gutabwa muri yombi, aho kuri ubu bafunze mu gihe iperereza rikomeje ngo dosiye yabo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Aba basore bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo:
- Gusambanya abana,
- Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato,
- Kugera ku makuru hagamijwe gukora icyaha,
- Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya,
- Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi.
Umuvugizi wa RIB yasabye abaturage kugira amakenga, cyane cyane abakobwa bakiri bato bakunze gushukwa n’ababizeza akazi cyangwa amahirwe batabanje kugenzura neza.
Yagize ati: “Ni ngombwa ko umuntu amenyesha abo mu muryango we cyangwa inshuti aho agiye n’icyamujyanye. Kugira amakenga bishobora kurinda abantu kugwa mu mitego y’abagizi ba nabi.”
Ibi byaha bikomeje kugaragara mu buryo butandukanye, aho bamwe mu bagizi ba nabi bakoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi hahurira abantu benshi bashaka abakobwa bashobora gushukwa n’amasezerano y’akazi cyangwa ubuzima bwiza. Ba uwa mbere ku makuru yacu unyuze ahahttps://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j