Umugore Yakatiwe Amezi 6 y’Igifungo Azira Kubenga Umugabo Wamwishyuriye Amashuri
Mu gihe akenshi imanza z’urukundo zirangirira mu kutumvikana gusa, muri Uganda byo byageze mu nkiko. Urukiko rw’ibanze rwa Rukingiri rwakatiye igifungo cy’amezi atandatu umugore witwa Fortunate Kyarikunda, nyuma yo kubenga umugabo wamwishyuriye amashuri akamwizeza ko bazabana nk’umugabo n’umugore, ariko akaza kumwihakana amaze kubona impamyabumenyi.
Urukiko rw’ibanze rwa Rukingiri muri Uganda rwafashe icyemezo cyo guhana Fortunate Kyarikunda nyuma y’ikirego cyatanzwe na Richard Tumwiine wamushinjaga kumushuka.
Tumwiine yagaragarije urukiko ko mu mwaka wa 2015 ari bwo yatangiye umubano na Kyarikunda. Icyo gihe bombi bakoraga akazi ko kwigisha mu kigo cy’amashuri abanza cya Kiringa giherereye muri Uganda.
Nk’uko byatangajwe mu rubanza, Tumwiine yavuze ko mu gihe bari mu rukundo, Kyarikunda yamusabye kumufasha gukomeza amasomo ye ya kaminuza. Yavuze ko yamwizeje ko narangiza amasomo bazabana nk’umugabo n’umugore, ndetse bagatangira ubuzima bushya bw’urugo.
Tumwiine yemeye kumufasha, maze atangira kumwishyurira amafaranga y’ishuri ndetse n’ibindi bijyanye n’amasomo ye. Raporo y’urukiko igaragaza ko yakoresheje amafaranga arenga miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda ubwo ni ukuvuga asaga million 7,5 z’amashillingi ya Uganda mu kumufasha kwiga amategeko.
Uretse ayo mafaranga y’ishuri, urukiko rwanagaragaje ko uyu mugabo yakomeje kumushyigikira mu buzima busanzwe, amuha n’andi mafaranga mu gihe cyose yamaze yiga.
Mu gihe amasomo yari ageze ku musozo, bombi bari baratangiye imyiteguro y’ubukwe bwari buteganyijwe kuba mu mwaka wa 2022. Icyo gihe byavugwaga ko umubano wabo ugeze ku rwego rwo gushinga urugo.
Gusa ibintu byaje guhinduka mu buryo butunguranye.
Nyuma yo kubona impamyabumenyi ye mu mategeko, Kyarikunda yahise atangaza ko atagishaka gukomeza umubano na Tumwiine. Mu bisobanuro yatanze, yavuze ko atakibona ubuzima bwe ari kumwe n’uwo mugabo bitewe n’uko batangana mu myaka.
Nk’uko byagaragajwe mu rukiko, Kyarikunda yavuze ko afite imyaka igera kuri 30 mu gihe Tumwiine yari ageze hafi ku myaka 60, bityo ko yumvaga batakijyanye.
Icyakora Tumwiine we yahise yitabaza inkiko, avuga ko yashutswe kuko amafaranga yakoresheje yamufashaga yishingikirije ku masezerano bari bagiranye yo kuzabana.
Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso n’ubuhamya bwatanzwe, urukiko rwanzuye ko Kyarikunda yakoze igikorwa cyo gushuka, kuko yemereye Tumwiine ko bazabana kandi akabyifashisha kugira ngo amufashe mu masomo ye.
Urukiko rwemeje ko ibyo byateje igihombo kuri Tumwiine, maze rutegeka ko Kyarikunda akatirwa igifungo cy’amezi atandatu.
Si ibyo gusa kandi, kuko urukiko rwategetse ko agomba no kwishyura Tumwiine amafaranga arenga miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda nk’indishyi z’ayo yakoresheje mu kumufasha kwiga.
Iki cyemezo cy’urukiko cyakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko ari ubutabera ku mugabo washoye amafaranga mu rukundo, mu gihe abandi bavuga ko umubano w’urukundo utagombye gucibwa imanza nk’amasezerano y’ubucuruzi.
Iyi dosiye yongeye kugaragaza uko ibibazo by’urukundo bishobora kugera mu nkiko iyo umwe mu bakundana yumva yarahohotewe cyangwa yarashutswe mu buryo bwateje igihombo. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j