Rubavu: Polisi yarashe umugabo ukekwaho kuyobora abakora magendu nyuma yo gukomeretsa umupolisi
Mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, umugabo ukekwaho kuyobora itsinda ry’abakora ubucuruzi bwa magendu yarashwe n’abapolisi barimo bakora akazi ko kurwanya ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe n’amategeko, nyuma y’uko arwanyije inzego z’umutekano akaba yanakomerekeje umwe mu bapolisi.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, mu kiganiro yahaye radiyo BB Kigali FM.
Nk’uko yabivuze, ibi byabaye ku mugoroba ahagana saa mbiri z’ijoro, ubwo abapolisi bari mu gikorwa cyo gukumira no gufata abantu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
SP Twajamahoro yasobanuye ko mu gihe polisi yageragezaga gufata abo bantu bakekwaho gukora magendu, bamwe muri bo barwanyije inzego z’umutekano, biza kuvamo imirwano yarimo no gukomeretsa umupolisi.
Yagize ati:
“Abantu barwanyije abashinzwe umutekano, umwe muri bo araraswa, abandi barafatwa. Abafashwe bagera kuri bane, kandi bafatanywe ibicuruzwa bari bambukanye mu buryo butemewe n’amategeko.”
Uyu mugabo warashwe ntiyahise atangazwa amazina, gusa umurambo we wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma rikenewe. Umupolisi wakomeretse na we yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo ahabwe ubuvuzi.
Polisi yatangaje ko abantu bane bafatiwe muri icyo gikorwa bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha bakekwaho birimo gukora ubucuruzi bwa magendu no kurwanya inzego z’umutekano.
Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ko bagomba kunyura mu nzira zemewe n’amategeko no gukorera ku mipaka yabugenewe, iburira ko kurwanya inzego z’umutekano ari icyaha gikomeye gishobora guteza ingaruka zirimo no kubura ubuzima. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j