Leta y’u Rwanda yihanangirije abantu batanga amafaranga ashobora gufasha iterabwoba
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe gukurikirana no gusesengura amakuru ku mafaranga akekwaho ibyaha (FIC) cyasohoye itangazo riburira abantu bose n’ibigo bakorana by’imari, kubahiriza amabwiriza akumira amafaranga ashobora gukoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa mu ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.
Iri tangazo ryasohotse nyuma y’uko ku wa 10 Werurwe 2026 Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye ivuguruye urutonde rw’abantu n’imiryango ifatiwe ibihano ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane abafitanye isano n’umutwe wa Taliban.
FIC ivuga ko iri tangazo rigamije kumenyesha abantu bose cyane cyane amabanki, ibigo by’imari n’abacuruzi, ko bagomba kugenzura neza abantu bakorana nabo kugira ngo bamenye niba nta bari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano.
Ibi bikozwe mu rwego rwo kurinda ko amafaranga cyangwa indi mitungo ikoreshwa mu gutera inkunga iterabwoba cyangwa mu bikorwa bishobora guteza umutekano muke ku isi.
Ibigo bikora mu by’imari n’abandi bakora muri serivise z’imari basabwa kubanza kugenzura amakuru y’abantu bakorana nabo, bareba niba amazina yabo adahura n’ay’abari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano.
Mu gihe hagaragaye ko umuntu uri kuri urwo rutonde afite amafaranga cyangwa undi mutungo mu kigo runaka, ayo mafaranga agomba guhita ahagarikwa, hanyuma icyo kigo kigahita kibimenyesha FIC.
Naho mu gihe nta mafaranga cyangwa umutungo w’uwo muntu ubonetse, nabyo bisabwa gutangazwa kuri FIC.
Iri tangazo rivuga ko bibujijwe guha amafaranga, umutungo cyangwa izindi serivisi z’imari umuntu uri ku rutonde rw’abafatiwe ibihano.
Bibujijwe kandi gukorana mu bucuruzi cyangwa mu by’imari n’abantu cyangwa ibigo bikora mu izina ry’abari kuri urwo rutonde.
Hari n’ibindi bikorwa byabujijwe birimo kugurisha, gutwara cyangwa gutanga intwaro n’ibikoresho bya gisirikare ku bantu cyangwa imiryango iri ku rutonde rw’abafatiwe ibihano.
By’umwihariko, bibujijwe gukoresha imodoka, indege cyangwa amato byifashishwa mu gutwara ibyo bikoresho bijya cyangwa biva kuri abo bantu.
FIC ivuga ko umuntu cyangwa ikigo kitubahirije aya mabwiriza gishobora gukurikiranwa n’amategeko, kuko bifatwa nk’icyaha gishobora gutera inkunga iterabwoba cyangwa ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.
Abazabirengaho bashobora guhanwa hakurikijwe amategeko y’u Rwanda arwanya iyezandonke n’ikorwa ry’imari rifasha ibikorwa by’iterabwoba.
FIC irasaba abantu bose gukurikiranira hafi amakuru ajyanye n’urutonde rw’abantu bafatiwe ibihano ku rwego mpuzamahanga no mu Rwanda, kugira ngo birinde gukora ibikorwa bishobora kubashyira mu makosa.
Iki kigo kivuga ko gukumira amafaranga ajya mu bikorwa by’iterabwoba ari inshingano za buri wese, kuko bifasha kurinda umutekano w’igihugu n’uw’isi muri rusange. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
