RDC mu Maazi Abira Nyuma y’Igitero cya Drone Cyahitanye Umukozi wa UNICEF
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu bihe bikomeye nyuma y’igitero cya drone cyagabwe mu mujyi wa Goma ku wa 11 Werurwe 2026, kigamije kwivugana bamwe mu bayobozi b’ihuriro rya AFC/M23. Ni igitero cyahitanye umukozi w’Umuryango w’Abibumbye ukorera ishami ryita ku bana, UNICEF.
Igitero cyabaye mu gace ka Himbi, aho drone yarashe inzu y’umuturage w’Umubiligi witwa Pascal, aho hakekwa ko hari bamwe mu bayobozi bakuru ba AFC/M23 bari barahahungiye. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inzu yangiritse bikomeye, igice cyayo kigakomeza gushya nyuma yo guterwamo igisasu.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abantu batatu bapfiriye muri icyo gitero, barimo n’umufaransakazi Carine Buisset, wakoreraga UNICEF mu mujyi wa Goma. Ku ruhande rw’iri huriro, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, yamaganye igitero, ashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza kurenga ku masezerano y’agahenge.
“Uru rugomo Kinshasa yongeye kudukorera ruri muri gahunda yayo yo kurenga ku gahenge burundu, mu gihe abafatanyabikorwa mu biganiro by’amahoro bakomeje guceceka ku bibera hano,” Bisimwa.
Nyuma y’igitero, ingabo za MONUSCO ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye zahise zigera ku kibazo kugira ngo zitangire iperereza ryimbitse ku ngaruka zacyo.
Bivugwa ko Guverinoma ya RDC imaze igihe ishaka kwisubiza bimwe mu bice igenzura na AFC/M23 ikoresheje imbaraga za gisirikare, nubwo amahanga asaba ko ikibazo cyakemurwa binyuze mu biganiro bya politiki. Hari kandi amakuru avuga ko Kinshasa ikurikirana telefoni z’abakekwaho kuba abayobozi ba AFC/M23 ndetse n’abandi banyapolitiki barimo Joseph Kabila, wabaye Perezida wa RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, kugira ngo igisirikare gishobore kubagabaho ibitero bya drones.
Ibi bitero byabaye mu gihe hari agahenge kari kamaze kumvikanwaho mu biganiro byabereye i Doha na Washington. Urupfu rw’umukozi wa UNICEF rwatumye amahanga agaragaza impungenge zikomeye, cyane cyane Ubufaransa bwamagana iki gikorwa, aho Perezida Emmanuel Macron asaba ko hubahirizwa amategeko arengera abasivile n’abakozi b’imiryango y’ubutabazi mu bice by’intambara. Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) nayo yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga kuri iki gitero.
Abasesenguzi bavuga ko iki gitero gishobora gushyira RDC mu bihe bikomeye mu rwego rwa dipolomasi n’amategeko mpuzamahanga, ndetse kongera gukaza intambara mu burasirazuba bwa RDC no mu tundi duce twari tumaze igihe turi mu ituze. Hari kandi impungenge ko imiryango itanga ubufasha mu karere ishobora kugabanya cyangwa guhagarika ibikorwa byayo, bigateza ingaruka zikomeye ku baturage bakeneye ubufasha bw’ibiribwa, imiti n’ubuvuzi.
Nubwo Guverinoma ya RDC yatangaje ko yatangiye iperereza kuri iki gitero, abasesenguzi bavuga ko gukoresha drones mu duce dutuwe n’abasivile bishobora gushyira ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi ku gitutu gikomeye imbere y’amahanga ndetse bikarushaho gukaza umwuka mubi wa politiki n’umutekano mu gihugu. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j