Kenya: Umugabo yatawe muri yombi azira gushimuta ibimonyo 2000 by’ibigore
Umushinwa witwa Zhang Kequn yatawe muri yombi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta giherereye i Nairobi muri Kenya, nyuma yo gufatanwa ibimonyo by’ibigore birenga 2 000 yari atwaye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Zhang yafashwe ku wa 11 Werurwe 2026, ubwo abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege bamusakaga bagasanga mu gikapu cye harimo ibimonyo bizima. Ayo makuru yatumye ahita afatwa akekwaho kubitwara no kubicuruza mu buryo bwa magendu.
Nubwo we ubwe ataragira icyo atangaza ku byo akurikiranweho, inzego z’iperereza zabwiye urukiko ko hari impungenge z’uko ashobora kuba afitanye isano n’itsinda ry’abacuruza ibimonyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Iryo tsinda na ryo ryigeze gufatirwa muri Kenya mu mwaka ushize.
Ibi bimonyo biri mu binyabuzima birengerwa n’amasezerano mpuzamahanga agenga kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, bityo ubucuruzi bwabyo bukaba bugenzurwa cyane. Kubitwara cyangwa kubicuruza bisaba uburenganzira bwihariye butangwa n’inzego zibishinzwe.
Mu mwaka ushize, Ikigo cya Kenya gishinzwe kurengera inyamanswa, Kenya Wildlife Service (KWS), cyatangaje ko hakomeje kugaragara umubare munini w’abantu basaba kugura ibimonyo byo mu bwoko bwa garden ants bashaka kubyorora nk’amatungo. Abenshi muri bo bakomoka mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi no muri Aziya.
Ubushinjacyaha bwa Kenya bwamaze gusaba urukiko kwemerera inzego z’iperereza gusuzuma mu buryo bwimbitse ibikoresho by’ikoranabuhanga bya Zhang Kequn, birimo telefone igendanwa na mudasobwa ye, kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bafatanyacyaha cyangwa imiyoboro y’ubucuruzi bwa magendu yaba afitanye na yo isano.
Umuyobozi Mukuru wa KWS, Duncan Juma, yabwiye BBC ko iperereza rikomeje gukorwa, kandi ko rishobora kugera no mu yindi mijyi yo muri Kenya ikekwamo gukusanyirizwamo ibimonyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yongeyeho ko bishoboka ko hari abandi bantu bashobora gufatwa mu gihe iperereza rikomeje.
Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi bigaragara muri Kenya. Muri Gicurasi 2025, urukiko rwo muri iki gihugu rwakatiye abagabo bane igifungo cy’umwaka umwe nyuma yo kugerageza kuvana mu gihugu ibihumbi by’ibimonyo by’ibigore bikiri bizima.
Ikigo KWS cyibutsa ko ibimonyo bifite uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije, cyane cyane mu gutuma ubutaka burushaho kuba bwiza no mu gufasha mu kuringaniza urusobe rw’ibinyabuzima. Gukusanya ibi binyabuzima mu buryo butemewe no kubitwara ahandi bishobora guhungabanya bikomeye imiterere y’ibidukikije. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j