Umugambi uvugwaho guhuza abarwanya u Rwanda ukomeje guteza impaka mu karere k’Ibiyaga Bigari
Amakuru akomeje gutangazwa mu nzego zitandukanye z’umutekano n’isesengura rya politiki mu karere k’Ibiyaga Bigari aravuga ko hari umugambi uri kunozwa ugamije guhuriza hamwe imbaraga z’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Uwo mugambi uvugwamo uruhare rwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tchiseked, aho bivugwa ko ashaka gushyiraho ihuriro ryagutse rishobora guhuza imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro irwanya Kigali.
Amakuru ava mu masoko atandukanye yizewe avuga ko muri uwo mugambi harimo abantu bafitanye isano n’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenil Habyarimana, by’umwihariko umuhungu we Jean Luc Habyarimana uba mu Bufaransa. Avugwaho kugerageza kongera guhuza ibisigisigi by’abahoze bashyigikiye ingengabitekerezo ya Hutu Power, hagamijwe kubyinjiza mu mbaraga zishobora guhangana n’ubutegetsi bwa Kigali.
Bivugwa ko Jean-Luc Habyarimana aherutse kugirira uruzinduko i Kinshasa, aho yahuriye n’umujyanama wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano, Désiré Cashmir Eberande Kolongele. Ngo yamugejejeho ubutumwa bwa Tshisekedi bumwizeza ko hari gahunda yo gushyiraho ihuriro rikomeye rya gisirikare rifite intego yo kubanza guhangana n’imitwe iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, harimo AFC/M23, hanyuma rikazerekeza ku Rwanda.
Mu rwego rw’itumanaho, amakuru avuga ko Jean-Luc Habyarimana ari gukorana n’inzego zimwe zo muri RDC mu gushyiraho urubuga rw’itangazamakuru rwitwa “Xtrafrica”, rugamije guhindura isura y’umuryango wa Habyarimana, kunenga ubuyobozi bw’u Rwanda no gushyigikira politiki ya Kinshasa mu karere. Abasesenguzi bavuga ko uru rubuga rushobora kuba igikoresho cy’icengezamatwara muri uwo mugambi mugari.
Mu bindi bivugwa harimo igitekerezo cyo guhindura izina ry’umutwe wa FDLR, washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bivugwa ko Agathe Kanziga n’abandi basangiye ingengabitekerezo ya Hutu Power bashyigikiye ko wakwitwa FCLR (Front Commun pour la Libération Rwandaise) kugira ngo uhabwe isura nshya ku rwego mpuzamahanga, nubwo bamwe bavuga ko ideoloji n’imikorere bishobora kuguma ari bimwe.
Undi uvugwaho kugira uruhare mu guhuza izo mbaraga ni Foustin Kayumba Nyamwasa, wahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda mbere yo guhungira muri Afurika y’Epfo. Nyamwasa yashinze ishyaka rya RNC, rikunze kuvugwa nk’irirwanya ubutegetsi bwa Kigali. Amakuru avuga ko yakomeje gushaka guhuza imitwe itandukanye, yaba iya politiki n’iyitwaje intwaro.
Bivugwa kandi ko yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa FDLR, Gaston Iyamuremye uzwi nka Victor Byiringiro, ku buryo bwo gukomeza ubufatanye. Mu ntangiriro za Mutarama 2026 ngo hashyizweho Cyprien Ngabo nk’umuhuza hagati ya FDLR n’itsinda rya RNC riyobowe na Frank Ntwari, ikimenyetso cy’uko ubufatanye bukomeje kwaguka.
Ibikorwa byo guhuza imitwe irwanya Leta y’u Rwanda bivugwa ko byatangiye mbere. Mu ntangiriro za 2025, Byiringiro ngo yohereje umwe mu banyamuryango ba RNC uba muri Canada, Emmanuel Hakizimana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo avuganire FDLR mu nama yahuje abatavuga rumwe na Kigali.
Hari kandi amakuru avuga ko bamwe mu bantu bo hafi ya Perezida Tshisekedi bashobora kuba baratanze inkunga y’imari n’iya politiki muri uwo mugambi. Mu bavugwaho kuwushyigikira harimo Charles Kambanda, Eugène Gasana na Christine Uwizera Coleman.
Nubwo nta rwego rwa Leta rwari rwemeza aya makuru ku mugaragaro, abasesenguzi ba politiki mu karere bavuga ko uwo mugambi ushobora kuba ugamije guhuriza hamwe imitwe yose irwanya ubutegetsi bwa Kigali, mu gihe umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC ukomeje kwiyongera ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j