Impungenge ku mutekano wa California: Iran yagize icyo ivuga ku byatangajwe na FBI ko izatera Calfornia
Nyuma y’amakuru aturuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko urwego rushinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Federal Bureau of Investigation (FBI), rwatangaje impungenge z’umutekano ko leta ya Iran ishobora kuba iri gutegura igitero gikomeye muri Leta ya Calfornia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aya makuru yanakurikiwe n’amagambo ya Perezida wa Amerika Donald Trump, wavuze ko amakuru y’ubutasi agaragaza ko Tehran “ishobora kubigerageza.”
Ku ruhande rwa Iran, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu Abbas Araghchi yagaragaye mu itangazamakuru ahakana ko Iran ifite umugambi wo kurasa Amerika, ashimangira ko n’ubushobozi bwa misile zayo bwashyizwe ku rugero butayemerera kugera ku butaka bwa Amerika.
Yagize ati: “Intera ya misile zacu twagambiriye ko zitarenga kilometero 2,000. Iyo tuba dushaka kurasa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, twari kongera iyo ntera, ariko ntitwabikoze.”
Aya makuru afatwa na bamwe nk’uburyo Iran igerageza kugaragaza ko gahunda yayo ya gisirikare igamije kwirwanaho mu karere, aho kuba iyo kugaba ibitero ku mugabane wa Amerika.
Muri icyo kiganiro n’umunyamakuru, Minisitiri yabajijwe ku ntambara Iran ihanganyemo na Amerika ndetse na Israel binyuze mu makimbirane n’ibitero by’inyungu zinyuranye mu Burasirazuba bwo Hagati.
Abajijwe icyatuma iyo ntambara irangira, yasubije mu magambo akomeye agaragaza ko Tehran ititeguye gusubira inyuma.
Yagize ati: “Ubu ntabwo twiteguye guhagarika iyi ntambara. Tuzayirangiza gusa igihe umwanzi azaba yatsinzwe ku buryo bukomeye ku buryo atazongera kudutera mu gihe kiri imbere.”
Abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko aya magambo agaragaza ukutumvikana gukomeye gukomeje hagati ya Iran n’ibihugu by’i Burengerazuba, cyane cyane Amerika na Israel yo mu Burasirazuba bwo hagati. Nubw nta nambara yeruye iri hagati ya Amerika ubwayo na Iran (Hatarimo Israel) amakimbirane y’inyuma (proxy conflicts), ibihano by’ubukungu, n’ibitero bitandukanye byeruye hagati ya Iran na Israel ifashwa na Amerika bikomeje kongera umwuka mubi mu karere.
Ku bijyanye n’umutekano w’imbere muri Amerika, inzego zayo zisanzwe zitangaza kenshi impuruza zishobora kuba zigamije gukumira ibitero mbere y’uko biba, nubwo atari ko buri gihe biba byanze bikunze.
Kugeza ubu, nta kimenyetso gifatika cy’igitero cyihariye cyamaze kwemezwa ku butaka bwa California, ariko amagambo ya politiki n’iperereza akomeje kugaragaza ko umwuka w’ubushyamirane hagati ya Iran 🇮🇷na Amerika utari hafi kugabanuka. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j