Icyemezo cy’u Rwanda cyo kwivana mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati cyazamuye umwuka mubi wa Diplomacy
Umubano wa dipolomasi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ukomeje kujya mu kangaratete, nyuma y’icyemezo cy’u Rwanda cyo kwivana mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati, (CEEAC).
Icyemezo cyatangajwe ku wa 8 Kamena 2025 cyateje impaka zikomeye mu karere, aho abasesenguzi benshi bagaragaje ko gishobora kurushaho gukaza umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi, mu gihe ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo kigikomeje kuba ingorabahizi ku rwego rw’akarere n’amahanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye u Rwanda rufata iki cyemezo ari uko uwo muryango wagiye ugaragaza kubogama ku nyungu za Congo, ntushyire imbere uburinganire hagati y’ibihugu biwugize.
Yagize ati: “Uyu muryango wagombaga kuba urubuga rw’ubufatanye n’ubwumvikane, ariko mu by’ukuri wagiye wemerera kuba igikoresho cya Congo mu buryo bw’imyanzuro ifatwa.”
Umubano hagati ya Kigali na Kinshasa umaze imyaka igera kuri ibiri uri mu bibazo bikomeye, by’umwihariko ku bijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Leta ya Congo iyobowe na Perezida Felix Antoine Tchiseked ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa AFC/M23 ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ku rundi ruhande, u Rwanda ruhakana ibyo birego, rukavuga ko Kinshasa ifatanya n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi birego by’impande zombi byatumye umwuka wa dipolomasi urushaho kuzamba, mu gihe imirwano mu Burasirazuba bwa Congo na yo yakomeje gufata indi ntera mu mezi ashize.
Mu gushaka igisubizo kirambye, hagiye hatangizwa ibiganiro bitandukanye. Muri byo harimo inzira izwi nk’“uburyo bwa Washington,” aho u Rwanda na Congo bamaze gushyikirizwa umushinga w’amasezerano y’amahoro hashingiwe ku byifuzo bya buri ruhande.
Hari kandi ibiganiro byabereye muri Qatar, by’umwihariko i Doha, byari bigamije guhuza Guverinoma ya Congo n’abarwanyi ba AFC/M23. Icyakora, nyuma y’iminsi irenga 30 nta cyumvikanyweho, intumwa z’uwo mutwe zavuye aho zari ziri zisubira i Goma, bituma icyizere cy’amahoro kirushaho kugabanuka.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko imyitwarire ya Kinshasa itera impungenge ku bushake bwayo bwo kugera ku mahoro, ashimangira ko gukomeza gushinja u Rwanda mu miryango mpuzamahanga mu gihe ibiganiro bikomeje bidatanga icyizere.
Yibukije ko ku wa 18 Werurwe Perezida na Perezida Tshisekedi bahuriye mu biganiro byabereye i Doha, ariko nyuma yaho Congo igakomeza kurega u Rwanda mu mahanga.
Abasesenguzi mu bya politiki yo mu karere bemeza ko kuva muri CEEAC bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikoranire y’ibihugu byo muri Afurika yo Hagati, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano n’ubucuruzi.
Hari ababona ko iki cyemezo gishobora gutuma umwuka wa dipolomasi urushaho gukomera hagati ya Kigali na Kinshasa, mu gihe ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo kitarabonerwa umuti urambye.
Nubwo hari icyizere ko ibiganiro bishobora kongera gusubukurwa mu gihe impande zombi zaba zemeranyije ku ngingo z’ingenzi, impungenge ziracyari nyinshi ku hazaza h’umubano w’ibihugu byombi no ku mutekano w’akarere muri rusange. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j