Nta gushidikanya u Rwanda ruzavana ingabo zarwo muri Mozambique– Amb. Olivier Nduhungirehe asubiza Reuters yavugaga ko u Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ishobora gukura ingabo zayo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, aho zifasha mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba, mu gihe inkunga ihamye kandi iteganyijwe neza itakomeza kuboneka.
Aya makuru yagarutsweho nyuma y’inkuru y’ibiro ntaramakuru Reuters byavuze ko u Rwanda rwagaragaje ko rushobora kuvana ingabo zarwo muri icyo gihugu mu gihe ubutumwa bw’ingabo zarwo butazaba bugishyigikiwe n’inkunga ihagije ituruka hanze.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko kohereza ingabo mu 2021 byakozwe bisabwe na Mozambique, kandi byagize uruhare runini mu kugarura umutekano mu bice byari byarigaruriwe n’imitwe ifitanye isano n’iterabwoba. Yavuze ko gukomeza ubutumwa bwazijyanye bishingiye ku “nkunga ihagije kandi iteganyijwe neza.”
Raporo ya Bloomberg ivuga ko inkunga Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaga ishobora kurangira muri Gicurasi uyu mwaka, kandi nta gahunda iratangazwa yo kuyongera. Abayobozi b’uwo muryango i Buruseli ntibahise batanga ibisobanuro ku byasabwe n’itangazamakuru.
Mu gusubiza ayo makuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ikibazo atari uko u Rwanda “rushobora” kuva muri Mozambique, ahubwo ko “ruzahava” mu gihe inkunga ihamye itabonetse.
Yagize ati: u Rwanda rwakoresheje amamiliyoni menshi y’amadolari muri icyo gikorwa, ndetse hari n’abasirikare barwo bahasize ubuzima mu guharanira kugarura amahoro n’umutekano. Yongeyeho ko ibyo byatumye abaturage benshi batahuka, amashuri arongera arafungura, ubucuruzi burazahuka ndetse n’ishoramari rikomeye mu by’umutungo kamere rirongera riratangira.
Minisitiri Nduhungirehe yanenze ibihugu byungukira ku mutekano wagaruwe muri Cabo Delgado bikomeje kunenga u Rwanda cyangwa kurufatira ibihano, avuga ko niba ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda bidashimwa, igihugu cyiteguye kuzikura muri Mozambique.
Kugeza ubu, u Rwanda rumaze guhabwa inkunga igera kuri miliyoni 20 z’amayero zivuye mu EU, ariko Makolo yavuze ko ari nke cyane ugereranyije n’ikiguzi cyose cy’iyo operasiyo, kuko u Rwanda ruvuga ko ruyitangaho nibura inshuro 10 z’iyo nkunga.
Umutekano muri Cabo Delgado warushijeho kugaragara neza kuva ingabo z’u Rwanda zagezeyo, cyane cyane mu kurinda agace ka Afungi kari kubakwamo umushinga munini wa gaz kamere wa sosiyete TotalEnergies. Nubwo imitwe y’iterabwoba yagabanyije imbaraga, iracyagaragara mu bice bimwe na bimwe.
Iyi ntara yatangiye kwibasirwa n’iterabwoba mu 2017, bituma ibikorwa byinshi by’ishoramari bihagarara. Gusa muri uyu mwaka, hari icyizere ko umushinga wa gaz ufite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari ushobora kongera gutangira kubakwa.
U Rwanda ruvuga ko ruzakomeza gusuzuma niba inkunga n’icyizere ku bikorwa by’ingabo zarwo bikomeza kubaho, bitaba ibyo rukaba rwafata icyemezo cyo kuzisubiza mu gihugu. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j