RDC: Uwari uyoboye Inama y’Inararibonye za Wazalendo yambuwe inshingano azira amagambo ku rugamba rwa Goma
Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Igihugu ry’Abakorerabushake mu Kurinda Igihugu (Wazalendo) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwafashe icyemezo cyo kwambura inshingano no kwirukana burundu Bwana Willy Mishiki, wari Perezida w’Inama y’Inararibonye muri iryo huriro.
Iki cyemezo cyatangajwe mu nyandiko yo ku wa 13 Werurwe 2026 yasinyiwe i Kinshasa, kikaba gishingiye ku byo ubuyobozi bw’iri huriro bwise imyitwarire inyuranyije n’indangagaciro n’intego zaryo.
Mu byo ashinjwa, harimo amagambo yatangaje ku wa 11 Werurwe 2026 kuri televiziyo mpuzamahanga TV5 Monde, aho yavuze ko abarwanyi ba Wazalendo bateguye igikorwa cyo kwisubiza umujyi wa Goma baturutse muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, kandi ko bari bageze muri Nyiragongo hafi y’umujyi. Yanavuze ko ibitero bya bombe byari byibasiye Goma bifitanye isano n’iyo gahunda.
Ubuyobozi bwa Wazalendo bwavuze ko ayo magambo atari mu murongo w’inzego zemewe zo gutangaza amakuru, kandi ko yayavuze atabanje kubaza cyangwa kubihererwa uburenganzira n’inzego zibishinzwe. Bwanagaragaje ko ayo makuru ashobora gushyira mu kaga ibikorwa by’umutekano n’abayoboke b’iryo huriro.
Nk’uko bigaragara muri iyo nyandiko, Mishiki yashinjwe kandi kwiyitirira imyanya itandukanye harimo kuba umuvugizi cyangwa umuhuzabikorwa atabifitiye ububasha, ndetse no gukoresha nabi umwanya yari afite.
Icyemezo cyafashwe n’Inama y’Inararibonye hamwe n’Ubuyobozi Bukuru bwa Wazalendo kivuga ko:
Yambuwe umwanya wa Perezida w’Inama y’Inararibonye
Yirukanywe burundu mu ihuriro rya Wazalendo
Atagifite uburenganzira bwo kuvugira cyangwa guhagararira iri huriro imbere mu gihugu no hanze yacyo
By’umwihariko, ubuyobozi bwatangaje ko inshingano ze zigiye gusimburwa by’agateganyo na Bwana Jacques Katulanya kugeza habonetse undi uzamusimbura mu buryo bwemewe.
Wazalendo ni ihuriro ry’imitwe yitwara gisirikare y’abaturage bavuga ko irwanira kurinda RDC mu burasirazuba bw’igihugu, aho umutekano ukomeje guhungabanywa n’intambara n’imitwe yitwaje intwaro.
Iri huriro ryavuze ko ryiyemeje gukomeza ibikorwa byaryo mu murongo w’ubuyobozi bumwe no kwirinda amagambo cyangwa ibikorwa bishobora guteza urujijo cyangwa guhungabanya urugamba ryo kurinda igihugu. Ba uwa mbere ku makuru yacuhttps://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j