Stress y’ubuzima bwo gushaka imibereho mu rubyiruko rwize: Impamvu abize benshi batabona amahoro nyuma y’ishuri
Mu myaka yashize, kwiga byafatwaga nk’urufunguzo rw’ubuzima bwiza n’akazi keza. Umunyeshuri yarangizaga amashuri akinjira mu kazi, akubaka ubuzima bwe n’umuryango. Uyu munsi, ibintu byarahindutse. Mu Rwanda rw’iki gihe, impamyabumenyi ntikiri garanti y’akazi cyangwa imibereho myiza.
Ahubwo ku rubyiruko rwinshi rwize, ni ho urugamba ruba rutangiye.
Ese ni iki kiba mu mutwe w’umusore cyangwa inkumi imaze imyaka myinshi ku ishuri, ifite impamyabumenyi, ariko buri gitondo ikanguka itazi aho ejo hazaza he hazava? Ese ni gute umuntu yiyumva iyo abonye abamurushije amahirwe bagenda batera imbere, we akumva asa n’uhagaze mu mwanya umwe?
Imibare igaragaza ikibazo gikomeye
Ku wa 16 Gicurasi 2023, ikinyamakuru The New Times cyasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti “Graduate unemployment remains a concern despite job creation efforts”, ivuga ko nubwo Leta ikomeje gushyiraho gahunda zo guhanga imirimo, ubushomeri mu rubyiruko rwize bugikomeje kuba ikibazo gikomeye. Iyo nkuru yagaragazaga ko benshi barangiza amashuri makuru buri mwaka, ariko amahirwe y’akazi akiyongera ku muvuduko muto.
Ku wa 28 Kanama 2022, ikinyamakuru IGIHE cyanditse inkuru igira iti “Urubyiruko rurasabwa kwihangira imirimo aho gutegereza akazi ka Leta”, igaragaza ko abize benshi bagomba guhindura imitekerereze bakajya mu kwikorera, kuko imyanya y’akazi ka Leta n’ibigo bikomeye itabasha kwakira bose.
Ariko se kwihangira imirimo biroroshye koko nk’uko bikunze kuvugwa? Ese buri wese afite igishoro, ubumenyi n’ubushobozi bwo gutangiza umushinga ugahita ugenda neza?
Igitutu cy’imiryango n’icyo sosiyete itegereje
Mu muco nyarwanda, umwana wize afatwa nk’uwakagombye guhita ahindura ubuzima bw’umuryango. Ababyeyi baba baramushoyemo amafaranga, imbaraga n’icyizere.
Ku wa 3 Werurwe 2021, ikinyamakuru KT Press cyasohoye inkuru ivuga ku rubyiruko ruri gushaka akazi, igaragaza ko benshi bahura n’igitutu gikomeye cy’imiryango ibategerejeho ubufasha bwihuse. Iyo nkuru yavugaga ko bamwe bumva bafite ipfunwe ryo gutaha mu rugo badafite icyo bagezeho nyuma yo kurangiza amashuri.
Ese ni gute umusore w’imyaka 25 cyangwa 30 yiyumva iyo ababyeyi bamubajije buri gihe bati “akazi kawe kageze hehe?” Ese ni gute yiyumva iyo abaturanyi n’inshuti bamubona nk’uwatsinzwe n’ubuzima kandi yarize?
Imbuga nkoranyambaga n’igereranya ribabaza
Ku wa 9 Kamena 2024, ikinyamakuru The New Times cyanditse inkuru igaruka ku ngaruka z’imbuga nkoranyambaga ku rubyiruko, kigaragaza ko kubona amafoto y’abagenzi bawe bageze ku ntsinzi, bafite akazi keza cyangwa ubuzima buhenze bishobora gutera kwiheba no kwiyumva nabi ku bakiri mu rugamba rwo gushaka imibereho.
Uko wicara ureba abandi bagenda bagura imodoka, bubaka amazu, bashyingirwa cyangwa bajya mu mahanga, bishobora gutuma wibaza niba hari aho wibeshye mu buzima.
Ariko se ni bangahe bagaragaza ibibazo byabo kuri internet? Ese ubuzima bugaragara kuri écran ni bwo buzima bwonyine bw’uwo muntu?
Stress, kwiheba n’ingaruka zitavugwa
Stress yo kubura akazi cyangwa imibereho ihamye ishobora kuvamo ibibazo bikomeye byo mu mutwe: kwiheba, ubwigunge, kurakara, kubura ibitotsi, cyangwa no kwiheba bikabije.
Ku wa 10 Ukwakira 2022, ku munsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu mutwe, RBC yatangaje ko ibibazo by’ubukungu n’ubushomeri biri mu byongera indwara zo mu mutwe mu rubyiruko, cyane cyane depression na anxiety.
Ese ni bangahe basinzira batekereza ejo hazaza batizeye? Ese ni bangahe bagenda bagaragaza ibyishimo ku manywa, nijoro bakarwana n’ibitekerezo bibabuza amahoro?
Icyuho kiri hagati y’amasomo n’isoko ry’umurimo
Abakoresha benshi bavuga ko hari icyuho hagati y’ibyo amashuri yigisha n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Ku wa 22 Gashyantare 2023, The New Times yanditse inkuru igaragaza ko bamwe mu barangiza amashuri makuru badafite ubumenyi bufatika buhuza n’akazi kaboneka, bigatuma bibagora kubona imirimo cyangwa gutangira iyabo.
Ese ni nde wakagombye gukemura iki cyuho; amashuri, Leta, cyangwa abiga ubwabo? Ese ni gute urubyiruko rwitegura isoko ry’umurimo rihinduka buri mwaka?
Ese igisubizo kiri he?
Gahunda zo guhanga imirimo, inkunga z’urubyiruko n’amahugurwa birahari, ariko ikibazo kiracyari kinini. Ntabwo buri wese ashobora kuba rwiyemezamirimo, kandi n’uwabigerageje ntibisobanuye ko azahita atsinda.
Ikibazo gikomeye si ukubura akazi gusa, ni n’ingaruka zo kumva utazi aho ubuzima bwawe bugana.
Niba igihugu gishaka ko urubyiruko ruba moteri y’iterambere, ese ni iki gikorerwa urubyiruko rwize ariko ruri mu bwigunge, mu guhangayika no mu kutabona amahirwe?
Kudafata stress y’ubu buzima nk’ikibazo gikomeye bishobora gutuma habaho igisekuru gifite impamyabumenyi nyinshi ariko kitagira icyizere cy’ejo hazaza.
Kandi urubyiruko rutizeye ejo harwo, ntirushobora kubaka ejo h’igihugu. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j