Ubukene bw’igitoro mu Burundi bukomeje guteza ibibazo bikomeye mu buzima bwa buri munsi
Kubona igitoro mu mijyi yo mu Burundi byabaye ikibazo gikomeye ku buryo hari abagitondera imirongo iminsi ibiri cyangwa itatu ku ma station bagitegereje. Buri cyumweru, sosiyete ishinzwe gukwirakwiza ibikomoka kuri peteroli mu Burundi, SOPEBU, itangaza urutonde rw’amastation yahawe igitoro kugira ngo abagikeneye bajye kukigura aho cyabonetse. Nubwo bimeze bityo, ntibihagije ngo gikemure ikibazo cy’ubuke gikomeje kuba ingorabahizi.
Imodoka nazo zashyizwe mu byiciro hashingiwe kuri nimero (plaques) zazo, buri cyiciro kikagira iminsi cyemerewe kunywesha igitoro. Ariko na byo ntibituma buri wese agihabwa uko abyifuza, kuko hari abagera ku minsi myinshi batarakibona.
Ubukene bw’igitoro bumaze imyaka bugira ingaruka zikomeye ku bucuruzi no ku bukungu muri rusange, aho ibiciro by’ibintu bitandukanye byazamutse cyane bitewe n’ibura ry’ubwikorezi buhagije. Nubwo ubuyobozi bw’igihugu bwagerageje gushaka ibisubizo, ikibazo kiracyari kibisi.
Umwe mu baturage bo mu murwa mukuru Bujumbura, utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko rimwe na rimwe umuntu ashobora gutonda iminsi ibiri cyangwa itatu agataha amaramasa. Ati: “Uratonda iminsi myinshi, amaherezo ugataha nta gitoro ubonye.”
Yatanze urugero rw’umunsi umwe wabaye ku cyumweru, aho yari yagiye mu misa nk’uko asanzwe abigenza. Ageze mu gikorwa cyo gusangira, ahamagarwa n’umuntu umufasha kubona igitoro amubwira ko cyabonetse. Yagize ati: “Imbere yanjye hari hasigaye abantu babiri ngo nshyikirwe ubwo nari ngiye guhazwa. Nahise nsohoka ntasangiye njya gutonda igitoro.” Yongeraho aseka ariko agaragaza agahinda ati: “Murebe namwe aho igitoro kitujyanye.”
Perezida Evariste Ndayishimiye akigera ku butegetsi yari yasezeranyije Abarundi ko ikibazo cy’igitoro kizakemuka vuba, ariko ubu hashize hafi imyaka itandatu kidakemuka.
Ku mastation menshi, hagaragara imvugo zifitanye isano n’icyubahiro nka “VVIP” na “VIP”. Mu by’ukuri, si icyubahiro ahubwo ni imyanya igurishwa ku murongo kugira ngo umuntu abe mu bambere abone kunywesha.
Umuntu wahawe izina ry’irihimbano Manirambona Aimable yavuze ko imyanya itanu ya mbere (VVIP) igurwa amafaranga y’amarundi ibihumbi 150, ni ukuvuga hafi amadolari 50. Imyanya ikurikira (VIP) yo igurwa ibihumbi 100, angana na hafi amadolari 34.
Yagize ati: “Ikibabaje ni uko ushobora kuriha ayo mafaranga, ugategereza iminsi myinshi ugataha utabonye igitoro.” N’iyo ukibonye, imodoka zose zigira umubare ntarengwa w’amalitiro zemererwa kunywesha bitewe n’ubunini cyangwa akazi zikora. Iyo utanywesheje ku munsi wagenewe icyiciro cyawe, utegereza icyumweru gikurikira.
Ingaruka ku bwikorezi n’umusaruro
Ibura ry’igitoro ryatumye ubwikorezi bugorana cyane haba mu mijyi no mu byaro. Ibiciro by’ingendo byazamutse ku buryo bukabije, kandi rimwe na rimwe imodoka zitwara abagenzi zirabura burundu.
Kubera iyo mpamvu, hari benshi bahitamo kugenda n’amaguru, ibintu bamenyereje kwita “kujya ku maguru”. Ibi bigira ingaruka ku kazi no ku musaruro, kuko hari abagera ku kazi batinze cyangwa bagataha kare kubera kubura uko bagenda.
Umugore umwe na we utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ibi bituma akazi kadakorwa neza. Ati: “Abantu baza ku kazi batinze, bagataha kare, umusaruro ukagabanuka.”
Itandukaniro rikabije ry’ibiciro
Leta yashyizeho ibiciro byemewe ku gitoro cya essence na mazutu, ariko kubera ko kitaboneka ku buryo bworoshye, hari benshi bagura icya magendu ku giciro kiri hejuru cyane.
Ku ipompo, ilitiro ya essence igura hafi amafaranga 4.000 y’amarundi, mu gihe ku isoko rya magendu ishobora kugera ku 18.000. Manirambona ati: “Ushobora kugura ku giciro kiri hejuru inshuro eshatu cyangwa enye.”
Ikindi kibabaza ni uko abaguzi b’icyo gitoro cya magendu bashobora gufatwa bagahanwa, nyamara bavuga ko baba badafite ubundi buryo bwo kukibona.
Leta yo ivuga ko guhashya ubucuruzi bwa magendu ari ukubuza abajya kugura ku mastation kugisohokana ngo bakigurishe ku giciro gihanitse. Gusa hari n’igituruka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kinjizwa mu Burundi banyuze ku mipaka yo mu burengerazuba nka Gatumba na Nyamitanga.
Impamvu nyamukuru
Ubukene bw’igitoro mu Burundi bufitanye isano n’ibura ry’amadevize akoreshwa mu kukigura hanze. Igice kinini cy’igitoro cyinjira mu gihugu kinyura ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania, bityo kubura amadovize bikadindiza itumizwa ryacyo.
Mu gihe igisubizo kirambye kitaraboneka, abaturage bakomeje kubaho mu buzima bugoye bwo gutonda imirongo miremire, kugura ku giciro gihanitse cyangwa kugenda n’amaguru ibintu byerekana ko ikibazo cy’igitoro gikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye ku mibereho n’ubukungu bw’u Burundi. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j