Urubanza u Rwanda rwarezemo u Bwonnngereza ku masezerano y’abimukira rwatangiye: Amafaranga, amategeko n’icyerekezo cy’umubano w’ibihugu byombi
Urubanza u Rwanda rwarezemo u Bwongereza ku masezerano ajyanye no kohereza abimukira mu Rwanda rwatangiye kuburanishwa, ni urubanza rwateje impaka zikomeye mu bya dipolomasi, amategeko mpuzamahanga n’uburenganzira bwa muntu. Ni urubanza rufatwa kandi nk’ikirenga kuko ruregerwamo amafaranga menshi, icyizere cyari hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’icyerekezo cy’imikoranire y’u Burayi n’Afurika ku kibazo cy’abimukira gikomeje kuzamuka.
Impamvu y’urubanza: amafaranga cyangwa abimukira?
U Rwanda ruvuga ko u Bwongereza butubahirije amasezerano y’impande zombi yerekeye kwakira abimukira baturutse ku butaka bwabwo baba baravuye mu bihugu bitandukanye mu buryo butemewe n’amategeko baje ku hashakira ubuzima. Aya masezerano yari agamije ko abinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko boherezwa mu Rwanda bagasuzumirwa ubuhungiro bahari.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ikibazo si politiki gusa ahubwo ni icy’amafaranga n’iyubahirizwa ry’amasezerano. Leta y’u Rwanda ivuga ko u Bwongereza buyifitiye umwenda wa miliyoni 50 z’amapawundi zagombaga kwishyurwa mu minsi 10 uhereye ku wa 13 Mata 2025, ndetse n’izindi miliyoni 50 zagombaga gutangwa mu mwaka ukurikira uwo.
Abayobozi b’u Rwanda bagaragaza ko igihugu cyari cyaramaze kwitegura kwakira abimukira hubakwa ibikorwaremezo, hategurwa uburyo bwo kubacumbikira no kubitaho bityo guhagarika gahunda ku ruhande rw’u Bwongereza bikaba byarateje igihombo gikomeye.
Ku rundi ruhande, u Rwanda ruvuga ko hari inzira ebyiri zonyine: gukomeza gahunda yo kohereza abimukira cyangwa kwishyura amafaranga yari yarumvikanyweho kugira ngo hishyurwe ibyakozwe mu myiteguro.
Icyo u Bwongereza buvuga
U Bwongereza bwo buvuga ko bwahagaritse ayo masezerano kubera impamvu z’amategeko n’uburenganzira bwa muntu. Bwemeza ko butagishaka kugira uruhare mu buryo bushobora gufatwa nko “gukodesha” abantu ku mafaranga.
Icy’ingenzi cyane, u Bwongereza bushingira ku byemezo by’inkiko zabwo, byagaragaje ko kohereza abimukira mu Rwanda bishobora kubangamira uburenganzira bwabo, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano n’uburyo bwo gusuzuma ubusabe bw’ubuhungiro.
Abasesenguzi bavuga ko impinduka za politiki mu Bwongereza harimo n’ihinduka ry’ubuyobozi zishobora kuba zaragize uruhare runini mu guhindura icyerekezo kuri iyo gahunda.
Ikibazo cy’igihe cy’amasezerano
Ikindi kibazo gikomeye ni uko ayo masezerano yamaze kurangira ku wa 16 Werurwe 2026. U Bwongereza bushobora kuvuga ko nta nshingano bugifite kuko igihe cy’amasezerano cyarangiye.
Ariko u Rwanda rushimangira ko kurangira kw’amasezerano bidakuraho inshingano zo kwishyura ibyari byarakozwe mbere cyangwa ibyo impande zombi zari zarumvikanyeho.
Mu mategeko mpuzamahanga, iyo amasezerano arangiye ntibisobanura ko inshingano zose zihita ziburizwamo, cyane cyane iz’amafaranga cyangwa izituruka ku byo impande zombi zari zaratangiye gushyira mu bikorwa cyangwa zarumvikanyeho.
Ese ni ukuburana amahugu?
Nubwo u Rwanda rushimangira ko ari ugusaba iyubahirizwa ry’amasezerano, uru rubanza rufatwa nk’igikorwa kidasanzwe kuko ibihugu bibiri bifite umubano mwiza bisanzwe bidakunze kugera aho biregana mu nkiko.
Hari abasesenguzi bavuga ko u Rwanda rushaka kohereza ubutumwa ku rwego mpuzamahanga: ko ari igihugu cyubahiriza amasezerano kandi kidashobora kwemera gutakariza umutungo wacyo ku byemezo bya politiki by’igihugu cy’inshuti.
Abandi bo babibona nk’igikorwa gishobora kongera igitutu ku Bwongereza, cyane cyane mu gihe ibibazo by’abimukira bikomeje kuba umutwaro kuri guverinoma yaho.
Ingaruka ku mubano w’ibihugu byombi
Nubwo impande zombi zitareka kuvuga ko umubano wazo ukomeye, uru rubanza rushobora gusiga ibikomere bya dipolomasi. U Bwongereza ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu by’ubucuruzi, ubufatanye mu iterambere n’umutekano.
Ariko nanone, u Rwanda rumaze igihe rushimangira ko rushaka kubaka isura y’igihugu kigendera ku mategeko, kidaterwa ubwoba n’ibihugu bikomeye, kandi kirengera inyungu zacyo.
Ikibazo kinini kirenze amafaranga
Mu by’ukuri, uru rubanza si amafaranga gusa. Ni ikigeragezo ku buryo ibihugu bikomeye bikorana n’ibindi bihugu ku kibazo cy’abimukira. Niruramuka u Rwanda rutsinze, bishobora gutuma ibindi bihugu bisaba ko amasezerano nk’ayo yubahirizwa byuzuye.
Niburamuka u Bwongereza butsinzee ku mpamvu z’amategeko cyangwa z’uburenganzira bwa muntu, bishobora gutuma gahunda zo kohereza abimukira hanze y’u Burayi zigabanuka cyangwa zigahindura isura.
Icyo isi itegereje
Urubanza ruteganyijwe kumara iminsi ibiri gusa, ariko ingaruka zarwo zishobora kumara imyaka. Abakurikirana politiki mpuzamahanga bategereje kureba niba ruzatanga icyemezo cyihuse cyangwa niba ruzakurura indi mirwano y’amategeko.
Ku Rwanda, ni ikibazo cyo kwishyurwa cyangwa gukomeza gahunda yari yarashyizwemo imbaraga nyinshi. Ku Bwongereza, ni ikibazo cyo kwirinda guhatirwa gusubira ku cyemezo cya politiki bwahinduye.
Icyaba cyose, uru rubanza rwerekana uburyo ikibazo cy’abimukira cyabaye ingingo ikomeye ihuza politiki, amategeko, ubukungu n’uburenganzira bwa muntu ku rwego rw’isi. Ba uwa mberrre ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j