RDC: Perezida Tshisekedi Yatangaje Ko Abanye-Kongo Bikwiriye Kwikemurira Amakimbirane Bonyine
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi, yatangaje ko nta muhuza wo hanze ukenewe kugira ngo Abanye-Kongo bakemure amakimbirane bafitanye.
Yabitangarije mu nama y’ihuriro rya Union Sacrée yabereye i Kinshasa, aho yasobanuye ko ibiganiro by’amahoro bikwiye kuba iby’Abanye-Kongo bashaka kongera kubaka igihugu cyabo, aho kuba iby’abantu bakorera inyungu z’ibindi bihugu.
Aya magambo ya Tshisekedi aje nyuma y’uko Thabo Mbeki, wahoze ayobora Afurika y’Epfo (1999–2008), atumiye abanye-kongo batandukanye mu biganiro biteganyijwe kubera muri Afurika y’Epfo kuva ku wa 3 kugeza ku wa 5 Nzeri 2025. Muri abo yatumiye harimo abahagarariye Leta ya RDC, Joseph Kabila wahoze ayobora iki gihugu, Corneille Nangaa uhagarariye Alliance Fleuve Congo (AFC), Moïse Katumbi, Martin Fayulu na Thomas Lubanga.
Perezida Tshisekedi yavuze ko ashimira abantu bo hanze bagaragaza ubushake bwo gufasha Abanye-Kongo kuganira, ariko ashimangira ko bakagombye kwibanda ku bibareba kuko Abanye-Kongo ubwabo bafite ubushobozi bwo gukemura amakimbirane yabo.
Yagize ati: “Ibiganiro birakwiye, ariko bigomba kuba iby’Abanye-Kongo bashaka kongera kubaka igihugu cyabo, bakagikura mu bibazo bimaze igihe kinini, atari abakoreshwa n’ibihugu by’ibituranyi. Nta biganiro bizabaho bidashingiye kuri gahunda yanjye.”
Iyi mvugo ya Tshisekedi ishobora kugabanya agaciro k’ibiganiro bihuza Leta ya Kinshasa n’abarwanyi ba AFC/M23 byari bimaze iminsi bibera i Doha muri Qatar, kuko yagaragaje ko ibiganiro na bo atari ngombwa.