Kevin Kade yikomye izina ‘Papa Gigi’, asobanura impamvu ritamushimisha
Ngabo Richard, uzwi cyane mu muziki nka Kevin Kade, ari mu bahanzi bakiri bato bamaze kwiyubaka mu ruhando rwa muzika nyarwanda. Uyu musore ukunzwe cyane n’urubyiruko kubera indirimbo ze zifite injyana zigezweho, akomeje kugaragaza ubushake bwo gukora ibihangano biza ku isonga.
Ariko nubwo umuziki we uri kugenda uzamuka, hari urundi ruhande rutamushimishije rwanaje kumuzanira izina ritamushimisha – ‘Papa Gigi’. Iri zina rimaze igihe rikoreshwa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe mu bakurikirwa n’ibihumbi ndetse n’abitwa aba bloggers n’aba influencers.
Mu kiganiro Sunday Night cya Radiyo na Television Isango Star, Kevin Kade yasobanuye uko abifata. Umunyamakuru yamubajije niba yemera iri zina, maze asubiza mu magambo akomeye ati:
“Iryo zina sindyemera, uzarebe n’umuntu ukoze post avuga ngo ‘Noneho Papa Gigi aratwishe’, uwo sinkora repost.”
Kevin Kade avuga ko ibi bimutera ikibazo gikomeye kuko hari abantu bakuru baryumva bakibaza ibitari byo. Yatanze urugero rw’umubyeyi wigeze kubaza niba koko afite umwana witwa Gigi, bitewe n’uko abantu benshi bamwita “Papa Gigi”.
Ati:
“Hari umubyeyi wigeze kubaza amakuru yanjye, arabaza ngo ese Kevin Kade agira undi mwana ko njya numva bavuga ngo ni Papa Gigi.”
Uyu muhanzi kandi yavuze ko nta busobanuro abona mu gukomeza kumwita iri zina, kuko rishingiye ku mvugo y’urubyiruko yo “Kugigira”, bisobanura guhatiriza kugerageza gukora ikintu kugeza ugishyitseho.
Ku bwe, iri zina risa n’aho rikoreshwa mu buryo bwo kumushushanya nk’umuntu uhatiriza ibintu byose ngo abigereho, nyamara ngo ibyo ntaho bihuriye n’ukuri k’ubuzima bwe.
Kevin Kade yashimangiye ko gushushanya umuntu mu izina ataryemera bishobora kumutesha agaciro cyangwa bikamuha isura itari yo mu maso y’abatamuzi neza.
Nubwo bimeze bityo, ntibyahagaritse uyu muhanzi gukomeza ibikorwa bye bya muzika. Kuri ubu arimo gukorana n’abandi bahanzi ndetse no gutegura indirimbo nshya ze bwite harimo n’iyitwa NYANJA yamaze kugera ku mbuga ze zose zicuruza umuziki we, avuga ko ashaka ko abantu bazajya bamumenya ku bihangano bye aho kumwibuka ku mazina y’udakwiriye.