AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yongeye gushinja ubutegetsi bwa RDC ibitero ku baturage, ibuha integuza ikakaye
huriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23/MRDP-Twirwaneho) ryatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) bwongeye kugaba ibitero ku baturage no ku birindiro byabo, bubifashijwemo n’inyeshyamba za FDLR, ingabo z’u Burundi, iza RDC ndetse n’umutwe wa Wazalendo.
Umuvugizi w’iri huriro, Lawrence Kanyuka, yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Nzeri 2025, avuga ko ibyo bitero byagabwe i Pinga muri Walikale ndetse no muri Bunyakiri mu Ntara ya Mwenga.
Kanyuka yavuze ko mu bitero byo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, hakoreshejwe ibisasu bikomeye bigamije ahatuwe n’abaturage, bigateza imfu, gukurwa mu byabo kw’inzirakarengane no kubashyira mu kaga gakomeye.
Ati:
“Ubutegetsi bwa RDC burasa ku baturage nta mpuhwe, buvanaho ubuzima bw’inzirakarengane kandi bunasenya amasezerano aherutse gushyirwaho umukono i Doha muri Qatar ku wa 19 Kanama 2025.”
Yibukije ko AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yari yamaze guha integuza uruhande bahanganye ku byabaye ku wa gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025, ibusaba guhagarika ibitero, bitaba ibyo bo ubwabo bakabyitwaraho.
Umuvugizi w’iri huriro yemeje ko abaturage bagomba kurindwa kandi ko batazakomeza kurebera ubutegetsi bwa RDC bugaba ibitero ku baturage.
Kanyuka yanatangaje ko iri huriro riri butangaze ibindi bisobanuro mu kiganiro n’abanyamakuru giteganyijwe kuri uyu wa mbere i Goma, kiyoborwa n’umuhuza bikorwa waryo, Corneille Nangaa, kikibanda ku kibazo cy’umutekano n’ibindi bibazo bikomeje kugariza RDC.